Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese abashakanye bashobora gukundana urukundo rudashira?

Ese abashakanye bashobora gukundana urukundo rudashira?

‘Ikibatsi cy’urukundo ni nk’ikibatsi cy’umuriro, ikirimi cy’umuriro wa Yah.’IND 8:6.

1, 2. Ni ba nde bakungukirwa no gusuzuma ibivugwa mu Ndirimbo ya Salomo, kandi kuki? (Reba ifoto ibimburira iki gice.)

“UREBYE ukuntu bafatanye agatoki n’ukuntu barebana akana ko mu jisho, nta wahakana rwose ko bakundana by’ukuri!” Ibyo ni byo umusaza w’itorero wari umaze guha disikuru umukwe n’umugeni bari bashyingiranywe yatekerezaga. Mu gihe abo bageni bari ahabereye umuhango wo kwakira abatumiwe, barakimbagiye bagana aho babyinira. Uwo musaza aribajije ati “ese ishyingiranwa ryabo rizaramba? Ese uko imyaka izagenda ihita indi igataha, urukundo rwabo ruziyongera, cyangwa ruzitera amababa ruguruke?” Iyo umugabo n’umugore bakundana by’ukuri, ishyingiranwa ryabo rishobora kuramba ndetse n’iyo bahura n’ibibazo bikomeye. Icyakora, umuntu azirikanye ko ingo nyinshi zisenyuka, ntiyaba yibeshye yibajije niba abantu bashobora gukundana urukundo rudashira.

2 Ariko kandi, no mu gihe cya Salomo umwami wa Isirayeli ya kera, urukundo nyakuri rwari ingume. Salomo yavuze ibirebana n’uko abantu bo mu gihe cye bari barataye umuco, agira ati “mu bagabo igihumbi nabonyemo umwe [w’inyangamugayo], ariko mu bagore igihumbi bose nta n’umwe nabonyemo. Dore ikintu kimwe nabonye: ni uko Imana y’ukuri yaremye abantu batunganye, ariko bo bishakiye imigambi myinshi” (Umubw 7:26-29). Kubona umugabo cyangwa umugore ufite imyifatire myiza ntibyoroheye Salomo, ahanini bikaba byaraterwaga n’uko mu gihe cye amahame mbwirizamuco yari yarakendereye, bitewe n’abagore b’abanyamahanga basengaga Bayali babanaga n’Abisirayeli. * Ariko kandi, indirimbo yanditse mu buryo bw’igisigo imyaka igera hafi kuri 20 mbere yaho, ari yo Ndirimbo ya Salomo, igaragaza ko umugabo n’umugore bashobora gukundana urukundo rudashira. Nanone kandi, igaragaza neza icyo urukundo nyakuri ari cyo n’ikiruranga. Twaba twarashatse cyangwa turi abaseribateri, Indirimbo ya Salomo ishobora kudufasha gusobanukirwa icyo urukundo nyakuri ari cyo n’uko twarugaragaza.

GUKUNDANA URUKUNDO NYAKURI BIRASHOBOKA

3. Kuki umugabo n’umugore bashobora gukundana urukundo nyakuri?

3 Soma mu Ndirimbo ya Salomo 8:6. Amagambo ngo “ikirimi cy’umuriro wa Yah” yakoreshejwe mu gusobanura urukundo, yumvikanisha byinshi. Urukundo nyakuri ni “ikirimi cy’umuriro wa Yah,” kuko Yehova ari we rukomokaho. Yaremye umuntu mu ishusho ye, amuha ubushobozi bwo gukunda (Intang 1:26, 27). Imana imaze kurema umugabo wa mbere ari we Adamu, yamuhaye umugore mwiza cyane. Adamu agikubita Eva amaso, yarishimye cyane, bituma amuhimbira igisigo. Nta gushidikanya ko Eva yumvise akunze cyane Adamu, uwo ‘yakuwemo’ (Intang 2:21-23). Umugabo n’umugore bashobora gukundana urukundo rudacogora kandi rudashira kubera ko Yehova yahaye abantu ubushobozi bwo kugaragaza urukundo.

4, 5. Vuga muri make ibikubiye mu Ndirimbo ya Salomo.

4 Uretse kuba abantu badahuje igitsina bashobora gukundana urukundo rudashira, hari n’ibindi biranga urwo rukundo. Bimwe muri byo byagaragajwe neza mu Ndirimbo ya Salomo. Iyo ndirimbo ivuga ibirebana n’urukundo umukobwa wo mu giturage cy’i Shunemu, cyangwa Shulemu, yakundanaga n’umuhungu wari umushumba. Salomo yakunze uwo mukobwa bitewe n’ubwiza bwe, maze atuma abagaragu be ngo bamumuzanire aho yari akambitse, hafi y’umurima w’imizabibu uwo mukobwa yari arinze. Nyamara, biragaragara ko uwo mukobwa yari asanzwe yikundira umuhungu w’umushumba. Uko Salomo yageragezaga kureshya uwo mukobwa, ni ko uwo mukobwa yamwerekaga ko yishakiraga umukunzi we (Ind 1:4-14). Uwo muhungu w’umushumba yabonye uko agera mu nkambi, maze we n’uwo mukobwa babwirana amagambo y’urukundo.Ind 1:15-17.

5 Igihe Salomo yasubiraga i Yerusalemu yajyanye uwo mukobwa, maze uwo muhungu w’umushumba na we akurikira uwo mukobwa (Ind 4:1-5, 8, 9). Imihati yose Salomo yashyizeho ngo amureshye yabaye imfabusa (Ind 6:4-7; 7:1-10). Amaherezo uwo mwami yaramuretse arataha. Iyo ndirimbo isozwa n’amagambo uwo mukobwa yavuze asaba umukunzi we ‘kunyaruka nk’ingeragere,’ akamusanga.Ind 8:14.

6. Kuki gutahura abavuga mu Ndirimbo ya Salomo bigoye?

6 Indirimbo ya Salomo ni nziza cyane. Mu by’ukuri, yiswe “indirimbo ihebuje” (Ind 1:1). Ariko kandi, Salomo ntiyigeze ashyira muri iyo ndirimbo amazina y’abavuga. Yashakaga ko uburyohe bwayo budapfukiranwa. Nubwo ayo mazina atarimo, ibivugwamo bishobora kugaragaza uvuga n’ubwirwa.

“URUKUNDO UNGARAGARIZA RUNDUTIRA DIVAYI”

7, 8. Ni iki umuntu yavuga ku birebana n’amagambo ‘agaragaza urukundo’ ari mu Ndirimbo ya Salomo? Tanga ingero.

7 Indirimbo ya Salomo irimo amagambo menshi ‘agaragaza urukundo’ rwari hagati y’uwo mukobwa na wa muhungu w’umushumba. Dushobora kudahita twumva amwe mu magambo yabo ‘agaragaza urukundo,’ kubera ko amaze imyaka isaga 3.000 yanditswe. Nubwo umuco wabo ushobora kuba wari utandukanye n’uwacu, dushobora kwiyumvisha uko bumvaga bameze. Urugero, uwo musore w’umushumba yavuze ko amaso y’uwo mukobwa yari “ameze nk’ay’inuma,” byumvikanisha ko yayakundaga (Ind 1:15). Uwo mukobwa ntiyagereranyije amaso y’umukunzi we n’ay’inuma, ahubwo yayagereranyije n’inuma. (Soma mu Ndirimbo ya Salomo 5:12.) Yabonaga ko imboni y’ijisho ry’uwo muhungu yari ikikijwe n’igice cy’umweru w’ijisho, yari imeze nk’inuma yoga mu mata.

8 Amagambo yose agaragaza urukundo avugwa muri iyo ndirimbo, si ko yerekeza ku bwiza bw’inyuma. Zirikana ibyo uwo musore w’umushumba yavuze ku birebana n’amagambo y’uwo mukobwa. (Soma mu Ndirimbo ya Salomo 4:7, 11.) Yavuze ko iminwa ye ‘yatonyangaga ubuki,’ kandi ko ‘ubuki n’amata byari munsi y’ururimi rwe,’ ibyo bikaba byumvikanisha ko amagambo ye yabaga ashimishije kandi ari meza, kimwe n’ubuki n’amata. Uko bigaragara, igihe uwo musore yabwiraga uwo mukobwa ati “uri mwiza rwose! Nta nenge ufite,” ntiyerekezaga ku bwiza bw’inyuma gusa, ahubwo yerekezaga no ku mico myiza uwo mukobwa yari afite.

9. (a) Urukundo abashakanye bakundana rukubiyemo iki? (b) Kuki ari iby’ingenzi ko abashakanye babwirana amagambo agaragaza urukundo?

9 Isezerano ryo gushyingiranwa umugabo n’umugore bagirana, si isezerano ryo gupfa kubana gusa badakundana. Mu by’ukuri, urukundo ni rwo ruranga ishyingiranwa rya gikristo. Ariko se, urwo rukundo rukubiyemo iki? Ese ni urukundo rugengwa n’amahame ya Bibiliya (1 Yoh 4:8)? Ese ni urukundo ruranga abantu bavukana? Ese urwo rukundo ni rwa rundi rurangwa n’ubwuzu incuti nyakuri zikundana (Yoh 11:3)? Rwaba se ari urukundo ruba hagati y’abantu badahuje igitsina (Imig 5:15-20)? Mu by’ukuri, urukundo nyakuri kandi ruhoraho abashakanye bakundana, ruba rukubiyemo ibyo byose. Ibyo buri wese mu bashakanye avuga n’ibyo akora bishobora kugaragariza mugenzi we ko amukunda. Ni iby’ingenzi ko abashakanye badaheranwa n’imirimo ya buri munsi ngo bitume babura igihe cyo kubwirana amagambo agaragaza urukundo. Amagambo nk’ayo ashobora gutuma mu rugo rwabo harangwa amahoro n’ibyishimo. Mu mico imwe n’imwe, abashyingiranwa bashobora kuba bataziranye bitewe n’uko baba barahujwe n’undi muntu. Bityo rero, abashakana batyo nibazirikana ko bagomba kubwirana amagambo agaragaza urukundo, bizatuma barushaho gukundana kandi ishyingiranwa ryabo risagambe.

10. Abashakanye bagiye bibuka amagambo agaragaza urukundo babwiranaga byabagirira akahe kamaro?

10 Amagambo agaragaza urukundo abashakanye babwirana afite ikindi abamarira. Umwami Salomo yiyemeje gukorera wa mukobwa w’Umushulami ‘imirimbo icuzwe muri zahabu, itatseho ifeza.’ Yaramushimagije cyane avuga ko ‘afite ubwiza nk’ubw’ukwezi kw’inzora, [kandi] akeye nk’izuba rirashe’ (Ind 1:9-11; 6:10). Nyamara uwo mukobwa yakomeje gukunda wa muhungu w’incuti ye wari umushumba. Ni iki cyakomeje uwo mukobwa kandi kikamuhumuriza igihe yabaga atari kumwe n’umukunzi we? (Soma mu Ndirimbo ya Salomo 1:2, 3.) Yibukaga amagambo ‘agaragaza urukundo’ uwo musore yamubwiraga. Ayo magambo ‘yamurutiraga divayi’ inezeza umutima, kandi izina ry’uwo muhungu w’umushumba ryari nk’ “amavuta asutswe” ku mutwe (Zab 23:5; 104:15). Koko rero, iyo abashakanye bagiye bibuka amagambo meza babwiranaga agaragaza urukundo, bishobora gutuma urukundo rwabo rurushaho gukomera. Ni iby’ingenzi rero ko abashakanye bajya babwirana kenshi amagambo agaragaza ko bakundana.

NTIMUKANGURE URUKUNDO “KUGEZA IGIHE RUZUMVA RUBYISHAKIYE”

11. Ni iki Abakristo b’abaseribateri bashobora kwigira ku mukobwa w’Umushulami warahije bagenzi be ngo ntibakangure urukundo rwe?

11 Nanone kandi, Indirimbo ya Salomo ifite icyo yigisha Abakristo b’abaseribateri, cyane cyane abifuza kubona abo bazabana. Wa mukobwa yumvaga adakunze Salomo. Yarahije abakobwa b’i Yerusalemu ati “muramenye ntimukangure urukundo rwanjye cyangwa ngo murubyutse kugeza igihe ruzumva rubyishakiye” (Ind 2:7; 3:5). Kubera iki? Ni uko gukundana n’umuntu ubonetse wese mudahuje igitsina bidakwiriye. Ku bw’ibyo, Umukristo wifuza gushaka akwiriye gutegereza yihanganye kugeza igihe azabonera uwo azakunda by’ukuri.

12. Kuki umukobwa w’Umushulami yakunze wa muhungu?

12 Kuki uwo mukobwa w’Umushulami yakunze wa muhungu? Ni iby’ukuri ko yari mwiza. Yari ameze nk’ “ingeragere,” intoki ze zikomeye nka “zahabu,” amaguru ye ari meza kandi akomeye nk“inkingi za marimari.” Ariko kandi, ntiyamukundiye gusa ko yari akomeye kandi ari mwiza. ‘Umukunzi we mu bandi basore’ yari “ameze nk’igiti cy’umutapuwa mu biti byo mu ishyamba.” Kugira ngo umukobwa wari indahemuka kuri Yehova ashimagize atyo uwo musore, na we agomba kuba yarakundaga Imana.Ind 2:3, 9; 5:14, 15.

13. Ni iki umuhungu w’umushumba yakundiraga umukobwa w’Umushulami?

13 Bite se ku birebana n’uwo mukobwa w’Umushulami? Nubwo yari mwiza cyane, ku buryo yareheje umwami icyo gihe wari ufite “abamikazi mirongo itandatu n’inshoreke mirongo inani, n’abakobwa batabarika,” we yumvaga ameze “nk’ururabyo rwa habaseleti rwo mu kibaya cyo ku nkombe,” rwari ururabyo rusanzwe. Yicishaga bugufi kandi akiyoroshya mu buryo butangaje. Ariko kuri wa muhungu w’umushumba, uwo mukobwa yari yihariye cyane, ameze “nk’irebe mu mahwa.” Yari uwizerwa kuri Yehova.Ind 2:1, 2; 6:8.

14. Ni iki Abakristo b’abaseribateri bifuza gushaka bashobora kwigira ku rukundo ruvugwa mu Ndirimbo ya Salomo?

14 Ibyanditswe biha Abakristo umuburo ukomeye wo gushakana n’ “uri mu Mwami gusa” (1 Kor 7:39). Umuseribateri wifuza gushaka yirinda gukundana n’umuntu utizera, agashakira uwo bazabana mu bagaragu ba Yehova b’indahemuka gusa. Uretse n’ibyo kandi, kugira ngo umuntu ashobore guhangana n’ibibazo by’ubuzima ari na ko akomeza kubana amahoro n’uwo bashakanye no gukomeza kugirana imishyikirano ya bugufi na Yehova, bisaba kwizera Imana no kuyiyegurira. Iyo ni imico y’ingenzi umuntu yagombye kureba mu gihe ashaka uwo bazabana, kandi ni yo yatumye wa muhungu w’umushumba na wa mukobwa bakundana.

Abakristo birinda gukundana n’abatizera (Reba paragarafu ya 14)

UMUGENI WANJYE “AMEZENK’UBUSITANI BUZITIYE”

15. Ni uruhe rugero umukobwa w’Umushulami yasigiye abaseribateri bubaha Imana?

15 Soma mu Ndirimbo ya Salomo 4:12. Kuki uwo muhungu w’umushumba yavuze ko umukunzi we ameze “nk’ubusitani buzitiye”? Iyo ubusitani buzitiye, nta wupfa kubwinjiramo; umuntu abwinjiramo ari uko bamukinguriye irembo. Uwo mukobwa w’Umushulami yagereranyijwe n’ubwo busitani kuko nta wundi yagaragarizaga urukundo uretse wa mushumba wari kuzamubera umugabo. Igihe uwo mukobwa yangaga amareshyo y’umwami, yagaragaje ko ameze nk’ “urukuta,” aho kuba nk’ “urugi” umuntu ashobora gukingura bitamugoye (Ind 8:8-10). Mu buryo nk’ubwo, abaseribateri bubaha Imana, baba abasore cyangwa inkumi, baba bagomba kuzakunda gusa abo bazabana na bo.

16. Indirimbo ya Salomo itwigisha iki ku birebana no kurambagizanya?

16 Igihe wa musore w’umushumba yasabaga umukobwa w’Umushulami ngo bajyane gutembera igihe cy’imvura kirangiye, basaza be baramwangiye, ahubwo bamuha akazi ko kurinda imizabibu. Kubera iki? Ese ni uko nta cyizere bari bamufitiye? Ese baba baratekerezaga ko agiye mu bintu by’ubwiyandarike? Mu by’ukuri, izo ngamba bafashe zari zigamije kurinda mushiki wabo kugira ngo atagwa mu bishuko (Ind 1:6; 2:10-15). Ibyo byigisha Abakristo b’abaseribateri iri somo: mu gihe murambagizanya, mujye mufata ingamba zatuma mutagwa mu cyaha cy’ubusambanyi. Mujye mwirinda kuba ahantu muri mwenyine. Nubwo kugaragarizanya urukundo mu buryo bukwiriye atari bibi, mujye mwirinda imimerere yabagusha mu bishuko.

17, 18. Gusuzuma ibikubiye mu Ndirimbo ya Salomo byakumariye iki?

17 Ubusanzwe, abagabo n’abagore b’Abakristo bashyingiranwa urukundo ari rwose. Kubera ko Yehova ari we watangije ishyingiranwa, yifuza ko abashakanye babana akaramata. Ariko kugira ngo ishyingiranwa ryabo rirambe, urukundo rwabo rugomba gukomera, mbese rukamera nk’ikirimi cy’umuriro gikomeza kwaka.Mar 10:6-9.

18 Mu gihe ushaka uwo muzabana, wagombye gushaka umuntu ukunda by’ukuri, hanyuma ugakora ibishoboka byose kugira ngo mukomeze mukundane urukundo rudashira, nk’uko byavuzwe mu Ndirimbo ya Salomo. Waba ugishaka uwo muzabana cyangwa waramaze gushaka, tukwifurije urukundo nyakuri, ari rwo ‘kirimi cy’umuriro wa Yah.’Ind 8:6.

^ par. 2 Reba Umunara w’Umurinzi wo ku itariki ya 15 Mutarama 2007, ku ipaji ya 31.