Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

UBUBIKO BWACU

Yabonye ko urukundo ari rwo rwarangaga gahunda yo gutanga ibyokurya mu makoraniro

Yabonye ko urukundo ari rwo rwarangaga gahunda yo gutanga ibyokurya mu makoraniro

TWISHIMIRA guhurira hamwe mu gihe cy’amakoraniro tugahabwa amafunguro yo mu buryo bw’umwuka. Iyo abagize ubwoko bw’Imana bahuriye hamwe mu birori byo mu buryo bw’umwuka, akenshi gusangira amafunguro asanzwe bituma barushaho kwishima.

Muri Nzeri 1919, Abigishwa ba Bibiliya bagize ikoraniro ry’iminsi umunani, ryabereye i Cedar Point, muri leta ya Ohio, muri Amerika. Amahoteli yagombaga gucumbikira abashyitsi bari baje muri iryo koraniro no kubagaburira, yatunguwe no kubona haza ababarirwa mu bihumbi batari bitezwe. Ubwinshi bw’abo bantu bwatumye abakozi benshi bari bashinzwe gutanga ibyokurya muri hoteli imwe bareka akazi. Umukuru w’abo bakozi yumvise bimuyobeye, maze abaza niba muri abo bashyitsi nta bakiri bato bashoboraga gufasha, kandi abenshi barabyemeye. Sadie Green yari umwe muri bo. Yagize ati “bwari ubwa mbere nari nkoze akazi ko gutanga ibyokurya muri hoteli, ariko byagenze neza.”

Muri Siyera Lewone, mu mwaka wa 1982

Mu myaka yakurikiyeho, gahunda yo gutanga ibyokurya mu makoraniro yatumye abantu benshi bitangiraga gukora imirimo bakorera abavandimwe na bashiki bacu babyishimiye. Nanone kandi, kuba abakiri bato benshi barakoranaga na bagenzi babo bahuje ukwizera, byatumye bishyiriraho intego zo mu buryo bw’umwuka. Gladys Bolton yakoze ahatangirwaga ibyokurya mu ikoraniro ryabaye mu mwaka wa 1937. Yagize ati “nahuye n’abantu bo hirya no hino, kandi bagiye bavuga uko bakemuraga ibibazo bahuraga na byo. Icyo gihe ni bwo natangiye kumva ko nshobora kuba umupayiniya.”

Uwitwa Beulah Covey wari waje muri iryo koraniro yagize ati “ubwitange abakoraga imirimo bagaragazaga bwatumaga ibintu byose bigenda neza.” Ariko kandi, ako kazi ntikaburagamo ibibazo. Igihe Angelo Manera yageraga kuri sitade yitwa Dodger yo mu mugi wa Los Angeles muri leta ya Kaliforuniya mu mwaka wa 1969, ni bwo yamenye ko ari we wari wahawe inshingano yo guhagararira gahunda yo gutanga ibyokurya. Yagize ati “ni bwo bwa mbere numvise ibintu bindenze.” Mu myiteguro yagombaga gukorwa harimo no gucukura umuyoboro wa metero 400 w’aho gazi yari kunyura ijya mu gikoni.

I Frankfurt mu Budage, mu mwaka wa 1951

Mu ikoraniro ryabaye muri Siyera Lewone mu mwaka wa 1982, abitangiye gukora imirimo b’abanyamwete babanje gutunganya aho bari kubaka inzu yo gutangiramo ibyokurya, hanyuma bayubaka bakoresheje ibikoresho byahabonekaga. Mu ikoraniro ryabereye mu mugi wa Frankfurt mu Budage mu mwaka wa 1951, abavandimwe bazi gushakisha bakodesheje ikimodoka cyatangaga umwuka ushyushye washoboraga gutekwaho inkono 40. Abatangaga ibyokurya bagaburiraga abantu 30.000 mu isaha. Kugira ngo abateranye borohereze abantu 576 bari bashinzwe koza ibyombo, bizaniye ibyuma n’amakanya. Mu mugi wa Yangon muri Miyanimari, abatetsi bita ku bandi birinze gushyira urusenda rwinshi mu byokurya bagaburiraga abari bavuye mu bindi bihugu.

“BARYA BAHAGAZE”

Igihe Annie Poggensee yari ahagaze ku murongo muremure w’abantu bari bagiye gufata ibyokurya ku zuba ryinshi mu ikoraniro ryabereye muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika mu mwaka wa 1950, byamugiriye akamaro. Yagize ati “nari natwawe n’ikiganiro cya bashiki bacu babiri bari baje n’ubwato baturutse mu Burayi.” Buri wese yasobanuraga ukuntu Yehova yamufashije kugera muri iryo koraniro. Annie yakomeje agira ati “nta muntu wari wishimye nk’abo bashiki bacu bombi. Kuba twari ku murongo dutegereje kandi hakaba hari izuba ryinshi, nta cyo byari bibabwiye.”

I Seoul muri Koreya, mu mwaka wa 1963

Mu makoraniro menshi manini, habaga hari amahema manini yo gutangiramo ibyokurya yabaga arimo ameza maremare bariragaho bahagaze. Ibyo byatumaga abantu barya vuba, maze bagaha abandi umwanya. Iyo batabigenza batyo ntibari gushobora guha abantu babarirwa mu bihumbi amafunguro ya saa sita. Hari umuntu utari Umuhamya wagize ati “iri dini ntirisanzwe rwose. Barya bahagaze.”

Abayobozi b’abasirikare n’abandi bayobozi batangajwe n’ukuntu ibintu byabaga biteguwe neza. Nyuma y’aho umusirikare wo mu ngabo za Amerika agenzuriye ahatangirwaga ibyokurya mu ikoraniro ryabereye i Yankee Stadium mu mugi wa New York, yabwiye Majoro Faulkner wo mu ngabo z’Abongereza wakoraga mu rwego rushinzwe iby’intambara ngo na we azajye kwihera ijisho. Ku bw’ibyo, we n’umugore we bagiye mu ikoraniro ryavugaga ibirebana n’Ubwami bugenda bunesha (“Le Royaume triomphant ”), ryabereye mu mugi wa Twickenham mu Bwongereza, mu mwaka wa 1955. Yavuze ko yabonye ko urukundo ari rwo rwarangaga gahunda yo gutanga ibyokurya muri iryo koraniro.

Mu gihe cy’imyaka ibarirwa muri za mirongo, abakozi babyitangiye bagiye baha abazaga mu makoraniro ibyokurya bifite intungamubiri kandi bidahenze. Ariko kandi, akenshi ako kazi katoroshye kasabaga ko abantu benshi bitangiye gukora imirimo bakora amasaha menshi, ndetse ntibakurikire zimwe mu nyigisho zabaga zateguwe cyangwa se ntibazikurikire zose uko zakabaye. Mu mpera z’imyaka ya 1970, gahunda yo gutanga ibyokurya mu makoraniro yarorohejwe mu bihugu byinshi. Hanyuma kuva mu mwaka wa 1995, ababaga baje mu makoraniro basabwe kujya bizanira ibyokurya. Ibyo byatumye abateguraga ibyokurya n’ababitangaga bashobora gukurikira inyigisho zo mu buryo bw’umwuka, bakanasabana n’abandi Bakristo. *

Yehova yishimira cyane abakoranye umwete bakorera bagenzi babo bahuje ukwizera. Bamwe bashobora gukumbura icyo gihe bakoraga ahatangirwaga ibyokurya mu makoraniro. Ariko hari ikintu kimwe umuntu atashidikanyaho: na n’ubu urukundo ni rwo ruranga amakoraniro yacu.Yoh 13:34, 35.

^ par. 12 Birumvikana ko hari ubundi buryo bwinshi abitangira gukora imirimo bashobora gufashamo abandi mu makoraniro.