Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Mbanye amahoro n’Imana kandi ubu numvikana na mama

Mbanye amahoro n’Imana kandi ubu numvikana na mama

Mama yarambajije ati “kuki udashaka gusenga abakurambere? Ntuzi ko ari bo ukesha ubuzima? Wumva se utagomba kubashimira? Kuki ushaka kureka imigenzo twarazwe n’abakurambere? Kuba wanga kubaha abakurambere ni nk’aho uba ushaka kuvuga ko twe twayobye.” Hanyuma mama yaraturitse ararira.

Uko si ko mama yari asanzwe amvugisha. Uretse n’ibyo kandi, ni we wari warashatse ko niga Bibiliya, nubwo bwari uburyo bwo kwanga mu kinyabupfura ko Abahamya bamwigisha. Nari nsanzwe mwumvira, ariko icyo gihe bwo nabonaga kumwumvira bitoroshye. Nagombaga gushimisha Yehova. Nari nkeneye imbaraga ze kugira ngo mbishobore.

MBA UMUKRISTO

Abantu benshi mu Buyapani ni Ababuda kandi natwe twari bo. Ariko maze amezi abiri gusa Abahamya ba Yehova banyigisha Bibiliya, nabonye ko ibyo ivuga ari ukuri. Namenye ko mfite Data mu ijuru, maze nifuza kumumenya neza. Jye na mama twakundaga kuganira ku byo nigaga. Natangiye kujya mu materaniro yo ku cyumweru mu Nzu y’Ubwami. Maze kumenya byinshi, nabwiye mama ko ntari kuzongera kwifatanya mu mihango y’Ababuda. Icyo gihe yahise ahinduka. Yaravuze ati “mu muryango wacu haramutse harimo umuntu udakunda abakurambere, byaba ari igisebo.” Yansabye kureka kwiga Bibiliya no kujya mu materaniro. Sinari narigeze ntekereza ko mama yavuga amagambo nk’ayo. Yari yabaye undi wundi.

Mu Befeso igice cya 6, hari haranyigishije ko Yehova yifuza ko nubaha ababyeyi. Papa na we yashyigikiye mama. Nabanje gutekereza ko kubumvira byari gutuma na bo banyumva, maze mu muryango wacu hakongera kurangwa amahoro. Uretse n’ibyo kandi, ibizamini byo kujya mu mashuri yisumbuye byari byegereje, kandi nagombaga kubyitegura. Ku bw’ibyo, nemeye gukora ibyo ababyeyi bansabaga mu gihe cy’amezi atatu, ariko nsezeranya Yehova ko nashira, nzongera gusubira mu materaniro.

Umwanzuro nafashe wari mubi mu buryo bubiri. Mbere na mbere, natekerezaga ko nyuma y’ayo mezi atatu nari kuba nkifuza cyane gukorera Yehova. Ariko sinakomeje kugirana na we imishyikirano ikomeye. Nanone, mama na papa bakajije umurego, bakora ibishoboka byose kugira ngo ndeke gukorera Yehova.

UKO NATOTEJWE N’UKO NAFASHIJWE

Ku Nzu y’Ubwami, nahuraga n’abantu benshi bari bahanganye n’ibitotezo byo mu muryango. Banyizezaga ko Yehova yari kumfasha (Mat 10:34-37). Bansobanuriraga ko ninkomeza kubera Yehova indahemuka, umuryango wanjye na wo ushobora kumenya ukuri. Ku bw’ibyo, natangiye gusenga nshishikaye, kuko nifuzaga kumenya uko nakwishingikiriza kuri Yehova.

Umuryango wanjye wantoteje mu buryo butandukanye. Mama yagerageje kunyinginga no kumfasha gutekereza ngo ndeke kwiga Bibiliya. Incuro nyinshi naracecekaga. Iyo navugaga, akenshi twararakaranyaga kubera ko buri wese yabaga atsimbaraye ku bitekerezo bye. Ubu mbona ko iyo nza kuba nararushijeho kuzirikana ibyiyumvo bya mama no kubaha imyizerere ye, byari gutanga amahoro. Ababyeyi banjye banyongereraga akazi kugira ngo ngume mu rugo. Hari n’igihe bankingiranaga nkaruhera inyuma cyangwa ntibampe ibyokurya.

Mama yitabaje n’abandi bantu. Yandegeye mwarimu, ariko mwarimu yanga kubyivangamo. Yanjyanye ku mukoresha we kugira ngo na we agerageze kunyemeza ko amadini yose nta cyo amaze. Mu rugo, mama yaterefonaga bene wacu batandukanye, maze akabinginga arira abasaba kumfasha. Ibyo byanteshaga umutwe. Ariko iyo najyaga ku materaniro, abasaza b’itorero bangiraga inama yo gutekereza kuri abo bantu bose mama yabwirizaga atabizi.

Ababyeyi banjye bifuzaga ko njya muri kaminuza kugira ngo nzabone akazi keza. Kubera ko tutashoboraga kuganira kuri iyo ngingo dutuje, nandikiye mama na papa amabaruwa menshi mbasobanurira intego zanjye. Papa yararakaye cyane maze arambwira ati “niba utekereza ko ushobora kubona akazi, ejo uzabe wakabonye cyangwa umvire mu rugo.” Nabibwiye Yehova mu isengesho. Bucyeye bwaho ndi mu murimo wo kubwiriza, bashiki bacu babiri bansabye kubigishiriza abana. Ibyo na byo ntibyashimishije papa. Yaretse kumvugisha kandi atangira kunyereka ko atanyitayeho. Mama yavuze ko yari guhitamo ko mba icyomanzi aho kuba Umuhamya wa Yehova.

Yehova yamfashije gutekereza neza, maze menya icyo nari nkwiriye gukora

Hari igihe nibazaga niba koko Yehova yari ashyigikiye ko ntemera ibyifuzo by’ababyeyi banjye. Ariko gukomeza gusenga no gutekereza ku mirongo yo muri Bibiliya ivuga iby’urukundo rwa Yehova, byatumye nshyira mu gaciro mbona ko ababyeyi banjye bandwanyaga bitewe n’uko bari bampangayikiye. Yehova yamfashije gutekereza neza, maze menya icyo nagombaga gukora. Nanone uko narushagaho gukora umurimo wo kubwiriza ni ko narushagaho kuwukunda. Nifuzaga rwose kuba umupayiniya.

MBA UMUPAYINIYA

Igihe bashiki bacu bamwe bamenyaga ko nifuza kuba umupayiniya, bangiriye inama yo kuba ndetse nkazaba we ababyeyi banjye bamaze gutuza. Nasenze Yehova musaba ubwenge, nkora ubushakashatsi, ntekereza impamvu nifuzaga kuba umupayiniya kandi nganira n’abavandimwe na bashiki bacu bakuze mu buryo bw’umwuka. Nafashe umwanzuro w’uko nagombaga gushimisha Yehova. Byongeye kandi, nta cyanyemezaga ko gutinda kuba umupayiniya byari kugira icyo bihindura ku myifatire y’ababyeyi banjye.

Natangiye umurimo w’ubupayiniya ngeze mu mwaka wa nyuma w’amashuri yisumbuye. Nyuma y’igihe runaka ndi umupayiniya, nifuje kujya gukorera aho ababwiriza bari bakenewe cyane. Ariko mama na papa ntibashakaga ko mva mu rugo. Ibyo byatumye ntegereza ko mbanza kuzuza imyaka 20. Kugira ngo mama adahangayika, nasabye ibiro by’ishami ko byanyohereza mu majyepfo y’u Buyapani, ahabaga bene wacu.

Ngezeyo, nigishije abantu benshi Bibiliya kandi barabatizwa. Hagati aho nize icyongereza ngamije kwagura umurimo. Mu itorero narimo, harimo abavandimwe babiri b’abapayiniya ba bwite. Nabonaga ukuntu bagiraga ishyaka mu murimo kandi bagafasha abandi. Ibyo byatumye nishyiriraho intego yo gukora umurimo w’ubupayiniya bwa bwite. Muri icyo gihe, incuro ebyiri zose, mama yararwaye bikomeye. Igihe cyose yabaga arwaye, naratahaga nkajya kumwitaho. Ibyo byaramutangaje cyane, bituma acururuka.

IMIGISHA IRUSHAHO KWIYONGERA

Nyuma y’imyaka irindwi, nabonye ibaruwa umwe muri ba bapayiniya ba bwite witwa Atsushi yari yanyandikiye. Yavuze ko yatekerezaga gushaka kandi ko yashakaga kumenya uko namubonaga. Sinari narigeze mukunda cyangwa ngo ntekereze ko yankundaga. Hashize ukwezi namushubije ko nifuzaga ko twarushaho kumenyana. Twaje kubona ko hari byinshi twari duhuriyeho. Twese twifuzaga gukora umurimo w’igihe cyose, kandi twari twiteguye gukorera umurimo aho ari ho hose. Nyuma y’igihe twarashyingiranywe. Nashimishijwe cyane no kuba mama, papa n’abandi bene wacu baraje mu bukwe!

Nepal

Bidatinze, igihe twari abapayiniya b’igihe cyose, Atsushi yabaye umugenzuzi usura amatorero usimbura. Nyuma yaho twabonye indi migisha. Twabaye abapayiniya ba bwite hanyuma duhabwa n’inshingano yo gusura amatorero. Tumaze gusura amatorero yose yo mu karere twarimo, ibiro by’ishami byaraduterefonnye. Badushakiraga iki? Batubajije niba twakwemera gukora umurimo wo gusura amatorero mu gihugu cya Nepali.

Gukorera umurimo mu bihugu bitandukanye, byanyigishije byinshi ku birebana na Yehova

Kubera ko nari ngiye kure y’ababyeyi banjye, nibajije uko bari kubyakira, maze ndabaterefona. Papa yarambwiye ati “mugiye ahantu heza.” Hari hashize icyumweru incuti ye imuhaye igitabo kivuga ibya Nepali, kandi papa yatekerezaga ko ari ahantu heza umuntu yasura.

Twishimiraga kubana n’abantu bo muri Nepali barangwa n’urukundo. Nyuma yaho badusabye ko twajya dusura n’amatorero yo muri Bangaladeshi. Nubwo ari hafi ya Nepali, ibyo bihugu bifite ibintu byinshi bitandukaniyeho. Iyo fasi yari itandukanye n’aho twakoreye umurimo mbere. Nyuma y’imyaka itanu, twagarutse mu Buyapani, aho ubu dukorera umurimo wo gusura amatorero.

Gukorera umurimo mu Buyapani, muri Nepali no muri Bangaladeshi, byanyigishije byinshi ku birebana na Yehova. Buri gihugu gifite umuco wihariye. Kandi muri buri gihugu, buri muntu wese arihariye. Niboneye ukuntu Yehova yita kuri buri muntu ku giti cye, akamwemera, akamufasha kandi akamuha imigisha.

Ku rwanjye ruhande, Yehova yampaye imigisha yo kumumenya no kumukorera, kandi ampa umugabo mwiza w’Umukristo. Imana yaranyoboye mfata imyanzuro myiza, none ubu mfitanye na yo imishyikirano myiza kandi mbanye neza n’umuryango wanjye. Yehova yatumye jye na mama twongera kuba incuti. Nishimira cyane ko mbanye amahoro n’Imana kandi nkaba numvikana na mama.

Tubonera ibyishimo byinshi mu murimo wo gusura amatorero