Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ku bihereranye n’ibyiringiro by’abantu

Ku bihereranye n’ibyiringiro by’abantu

Isomo tuvana kuri Yesu

Ku bihereranye n’ibyiringiro by’abantu

Ese Yesu yasezeranyije abantu kuzajya kuba mu ijuru?

Yego rwose! Yesu ubwe yarazutse maze ajya kubana na Se mu ijuru. Ariko mbere y’uko apfa maze akazuka, yabwiye intumwa ze z’indahemuka 11 ati “mu nzu ya Data harimo imyanya myinshi. . . . ngiye kubategurira umwanya” (Yohana 14:2). Icyakora, abari kujya mu ijuru bari kuba ari bake. Yesu yagaragaje neza ko ibyo ari ukuri, igihe yabwiraga abigishwa be ati “ntimutinye, mwa mukumbi muto mwe, kuko So yemeye kubaha ubwami.”—Luka 12:32.

Ni iki abagize “umukumbi muto” bazajya gukora mu ijuru?

Data wo mu ijuru ashaka ko abagize iryo tsinda rito, bajya gutegekana na Yesu mu ijuru. Ibyo tubizi dute? Yesu amaze kuzuka, yabwiye intumwa Yohana ko hari abantu b’indahemuka bari ‘kuzategeka isi’ ari abami (Ibyahishuwe 1:1; 5:9, 10). Iyo ni inkuru nziza, kubera ko kimwe mu bintu abantu bakeneye cyane, ari ubutegetsi bwiza. Ni iki ubwo butegetsi buyobowe na Yesu buzakora? Yesu yaravuze ati “mu gihe cyo guhindura byose bishya, igihe Umwana w’umuntu azicara ku ntebe ye y’ubwami y’ikuzo, namwe mwankurikiye muzicara ku ntebe z’ubwami cumi n’ebyiri” (Matayo 19:28). Ubutegetsi bwa Yesu n’abo bafatanyije, ‘buzahindura byose bishya.’ Ibyo bisobanura ko ibintu byose bizongera kuba byiza cyane, nk’uko byari bimeze ku isi mbere y’uko umugabo n’umugore ba mbere bakora icyaha.

Ni ibihe byiringiro Yesu yahaye abandi bantu?

Abantu baremewe kuba ku isi, ariko Yesu we yaremewe kuba mu ijuru (Zaburi 115:16). Ni yo mpamvu Yesu yavuze ati “mwe mukomoka hasi, jye nkomoka hejuru” (Yohana 8:23). Yesu yavuze ibihereranye n’umugambi uhebuje w’uko abantu bazaba ku isi. Yaravuze ati “abagira ibyishimo ni abitonda, kuko bazaragwa isi” (Matayo 5:5). Icyo gihe yerekezaga ku magambo yahumetswe ari muri zaburi, agira ati “ariko abicisha bugufi bo bazaragwa isi, kandi bazishimira amahoro menshi. Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”—Zaburi 37:11, 29NW.

Ubwo rero, abagize “umukumbi muto” ari bo bafite ibyiringiro byo kujya mu ijuru, si bo bonyine bahabwa ubuzima bw’iteka. Ahubwo Yesu yavuze ibihereranye n’ibyiringiro abantu babarirwa muri za miriyoni ku isi bafite. Yaravuze ati “kuko Imana yakunze isi cyane ku buryo yatanze Umwana wayo w’ikinege, kugira ngo umwizera wese atarimbuka, ahubwo abone ubuzima bw’iteka.”—Yohana 3:16.

Ni gute Imana izakuraho imibabaro abantu bahura na yo?

Yesu yavuze ko hari ibintu bibiri bidukandamiza tuzavanirwaho, agira ati “ubu iyi si iciriwe urubanza; ubu umutware w’iyi si agiye kujugunywa hanze” (Yohana 12:31). Icya mbere, abantu babi bateza imibabaro bazacirwa urubanza, maze barimburwe. Icya kabiri ni uko Satani azarimbuka, bityo ntiyongere kuyobya abantu ukundi.

None se bizagendekera bite abantu babayeho kera, ariko bagapfa batabonye uburyo bwo kwiga ibihereranye n’Imana hamwe na Kristo, bityo ntibabone uburyo bwo kubizera? Yesu yabwiye umugizi wa nabi wapfiriye iruhande rwe, ati “uzaba uri kumwe nanjye muri Paradizo” (Luka 23:43). Uwo muntu hamwe n’abandi babarirwa muri za miriyoni baziga ibyerekeye Imana, igihe Yesu azamuzurira kuba muri Paradizo hano ku isi. Bityo rero, azaba ashobora kuba umwe mu bantu bakiranuka bazabaho iteka ku isi.—Ibyakozwe 24:15.

Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 3 n’ icya 7 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? *

[Ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji]

^ par. 13 Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

[Ifoto yo ku ipaji ya 23]

“Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”​—Zaburi 37:29, “NW”