Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE IMANA IZI IBIBAZO BYAWE?

Ese Imana ikwitaho?

Ese Imana ikwitaho?

“Jyeweho ndababaye kandi ndi umukene, ariko Yehova anyitaho.” *​—DAWIDI WO MURI ISIRAYELI, MU KINYEJANA CYA 11 M.Y.

“Amahanga ameze nk’igitonyanga cy’amazi mu ndobo.”​—YESAYA 40:​15

Ese kuba Dawidi yari yiteze ko Imana imwitaho byari bifite ishingiro? Ese wowe Imana ikwitaho? Abantu benshi ntibapfa kwemera ko Imana ishobora byose ibitaho. Kubera iki?

Impamvu ya mbere ni uko Imana iruta kure cyane abantu buntu. Iyo yitegereje amahanga yose iri mu ijuru, ibona “ameze nk’igitonyanga cy’amazi mu ndobo; kandi ahwanye n’umukungugu wafashe ku munzani” (Yesaya 40:​15). Hari umwanditsi wo muri iki gihe utemera Imana, wageze n’ubwo avuga ko “umuntu aramutse yumva ko hariho Imana imwitaho ikita no ku byo akora, byaba ari ubwirasi.”

Nanone hari abumva ko Imana idashobora kubitaho bitewe n’imyitwarire yabo. Urugero, umugabo witwa Jim yaravuze ati “nahoraga nsenga nsaba Imana ko yamfasha kuba umunyamahoro no kwifata mu gihe ndakaye, ariko buri gihe bikananira. Amaherezo naje kumva ko nari nararenze igaruriro, ku buryo Imana nta ho yari guhera imfasha.”

Ese Imana iri kure yacu cyane ku buryo idashobora kumenya ibyacu? Imana ibona ite abantu badatunganye yaremye? Nta muntu n’umwe wabasha gusubiza ibyo bibazo uko bikwiriye atabifashijwemo n’Imana. Icyakora, ubutumwa bwahumetswe Imana yageneye abantu buri muri Bibiliya, butwizeza ko itari kure y’abantu kandi ko ibitaho. Bibiliya igira iti ‘ntiri kure y’umuntu wese muri twe’ (Ibyakozwe 17:​27). Mu ngingo enye zikurikira, turi busuzume ibimenyetso bishingiye ku Ijambo ry’Imana bigaragaza ko Imana itwitaho n’uko yitaye ku bandi bantu nkawe.

^ par. 3 Zaburi 40:​17; Bibiliya ivuga ko izina ry’Imana ari Yehova.