Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | UBWAMI BW’IMANA BUZAKUGIRIRA AKAHE KAMARO?

Kuki Yesu yahaga agaciro Ubwami bw’Imana?

Kuki Yesu yahaga agaciro Ubwami bw’Imana?

Igihe Yesu yakoraga umurimo we ku isi, yigishije byinshi. Urugero, yigishije abigishwa be uko basenga, uko bashimisha Imana n’uko babona ibyishimo nyakuri (Matayo 6:5-13; Mariko 12:17; Luka 11:28). Ariko ingingo yibanzeho kurusha izindi zose, ari na yo yakundaga cyane, ni Ubwami bw’Imana.—Luka 6:45.

Nk’uko byavuzwe mu ngingo ibanziriza iyi, Yesu yibanze cyane ku murimo wo ‘kubwiriza [no] gutangaza ubutumwa bwiza bw’ubwami’ (Luka 8:1). Yaritangaga cyane akagenda ibirometero n’ibirometero hirya no hino muri Isirayeli, yigisha ibirebana n’Ubwami bw’Imana. Umurimo Yesu yakoze wanditswe mu Mavanjiri uko ari ane, Ubwami bw’Imana bukaba buvugwa muri ayo Mavanjiri incuro zirenga 100. Ahantu hafi ya hose ijambo “Ubwami” riboneka muri ayo Mavanjiri, ni Yesu wabaga yarikoresheje, kandi izo ncuro zigomba kuba ari nke cyane ugereranyije n’ibyo yavuze byose ku birebana n’Ubwami bw’Imana.—Yohana 21:25.

Kuki Yesu yahaga agaciro cyane Ubwami bw’Imana igihe yari hano ku isi? Impamvu ya mbere, ni uko yari azi ko Imana yamutoranyirije kuzaba Umutegetsi wabwo (Yesaya 9:6; Luka 22:28-30). Icyakora Yesu ntiyibandaga ku byo kwihesha icyubahiro cyangwa ikuzo (Matayo 11:29; Mariko 10:17, 18). Ntiyateje imbere inyungu z’Ubwami agamije inyungu ze. Ahanini Yesu yashishikazwaga n’Ubwami bw’Imana, kandi n’ubu ashishikazwa na bwo, * bitewe n’akamaro bufitiye abo akunda, ni ukuvuga abigishwa be na Se wo mu ijuru.

ICYO UBWAMI BW’IMANA BUZAMARIRA SE WA YESU

Yesu akunda cyane Se wo mu ijuru (Imigani 8:30; Yohana 14:31). Ashimishwa n’imico myiza ya Se, urugero nk’urukundo, impuhwe n’ubutabera (Gutegeka kwa Kabiri 32:4; Yesaya 49:15; 1 Yohana 4:8). Nta gushidikanya rero ko Yesu ababazwa cyane n’ibinyoma bivugwa kuri Se, urugero nk’ikivuga ko Imana itita ku mibabaro y’abantu n’ikivuga ko itwifuriza imibabaro. Iyo ni imwe mu mpamvu zatumaga Yesu agira umwete wo kwamamaza “ubutumwa bwiza bw’ubwami.” Yari azi ko amaherezo ubwo Bwami bwari kuzavana umugayo kuri Se (Matayo 4:23; 6:9, 10). Ibyo bizakorwa bite?

Yehova azakoresha Ubwami ahindure ibintu mu buryo bugaragara, kandi bizagirira abantu akamaro. ‘Azahanagura amarira yose’ ku maso y’abantu bizerwa. Yehova azavanaho ibituma abantu barira, kandi “urupfu ntiruzabaho ukundi, kandi kuboroga cyangwa gutaka cyangwa kubabara ntibizabaho ukundi” (Ibyahishuwe 21:3, 4). Imana izavanaho imibabaro yose abantu bahura na yo ikoresheje ubwo Bwami. *

Ntibitangaje rero kuba Yesu yarashishikazwaga no kubwira abantu ibyerekeye ubwo Bwami. Yari azi ko bwari kuzagaragaza ko Se afite imbaraga n’impuhwe (Yakobo 5:11). Nanone Yesu yari asobanukiwe ko bwari kuzatuma abandi bantu bizerwa akunda babona imigisha buzazana.

ICYO UBWAMI BUZAMARIRA ABANTU BIZERWA

Kera cyane Yesu ataraza ku isi, yabanaga na Se mu ijuru. Se yakoresheje uwo Mwana we mu kurema ibintu byose, uhereye ku ijuru ritangaje rihunze inyenyeri n’injeje zitabarika, kugeza ku mubumbe wacu mwiza cyane n’inyamaswa ziwuriho (Abakolosayi 1:15, 16). Ikiruta byose, ni uko Yesu ‘yakundaga cyane’ abana b’abantu.—Imigani 8:31.

Igihe Yesu yakoraga umurimo we yaranzwe no gukunda abantu. Kuva Yesu yatangira umurimo we hano ku isi, yerekanye ko yaje “gutangariza abakene ubutumwa bwiza” (Luka 4:18). Icyakora Yesu yakoze ibirenze kuvuga ibirebana no gufasha abantu. Incuro nyinshi yagaragaje mu bikorwa ko yakundaga abantu. Urugero, igihe abantu benshi bazaga kumva ubutumwa bwa Yesu, ‘yumvise abagiriye impuhwe maze abakiriza abarwayi’ (Matayo 14:14). Igihe umuntu wari urwaye indwara yamubabazaga cyane yagaragazaga ukwizera akavuga ko Yesu abishatse yamukiza, Yesu yumvise amukunze. Yaramukijije maze amubwirana impuhwe ati “ndabishaka. Kira” (Luka 5:12, 13). Nanone igihe Yesu yabonaga Mariya wari incuti ye aririra musaza we Lazaro, ‘yashuhuje umutima, arababara cyane,’ maze araturika “ararira” (Yohana 11:32-36). Hanyuma yakoze ikintu abari aho batatekerezaga. Yazuye Lazaro nubwo yari amaze iminsi ine apfuye.—Yohana 11:38-44.

Icyakora Yesu yari azi neza ko iryo humure yatanze ryari iry’igihe gito. Yari azi ko byatinda byatebuka, abo yakizaga bari kuzongera kurwara n’abo yari yarazuye bakongera gupfa. Ariko nanone, yari asobanukiwe ko Ubwami bw’Imana bwari kuzakemura ibyo bibazo burundu. Ni yo mpamvu atakoraga ibitangaza gusa, ahubwo yanabwirizaga “ubutumwa bwiza bw’ubwami” abigiranye ishyaka (Matayo 9:35). Ibyo bitangaza yakoze byagaragazaga mu rugero ruciriritse ibyo Ubwami bw’Imana buzakora vuba aha, igihe buzaba butegeka isi. Reka turebe amasezerano Bibiliya itanga avuga ibirebana n’icyo gihe.

  • Indwara ntizizabaho ukundi.

    “Icyo gihe amaso y’impumyi azahumuka, n’amatwi y’ibipfamatwi azibuke. Icyo gihe ikirema kizasimbuka nk’impala, n’ururimi rw’ikiragi rurangurure ijwi ry’ibyishimo.” Nanone kandi, “nta muturage waho uzavuga ati ‘ndarwaye.’”—Yesaya 33:24; 35:5, 6.

  • Urupfu ruzavaho.

    “Abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose.”Zaburi 37:29.

    “Urupfu azarumira bunguri kugeza iteka ryose, kandi Umwami w’Ikirenga Yehova azahanagura amarira ku maso yose.”—Yesaya 25:8.

  • Abapfuye bazazuka.

    ‘Abari mu mva bose bazumva ijwi rye bavemo.’—Yohana 5:28, 29.

    “Hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”—Ibyakozwe 24:15.

  • Abantu ntibazongera kubura akazi n’aho kuba.

    ‘Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo. Ntibazubaka amazu ngo abandi bayabemo, kandi ntibazahinga ngo biribwe n’abandi. Abo natoranyije bazungukirwa mu buryo bwuzuye n’imirimo y’amaboko yabo.’—Yesaya 65:21, 22.

  • Intambara ntizizabaho ukundi.

    “Akuraho intambara kugeza ku mpera z’isi.”—Zaburi 46:9.

    “Nta gihugu kizabangurira ikindi inkota, kandi ntibazongera kwiga kurwana.”—Yesaya 2:4.

  • Inzara izavaho.

    “Isi izatanga umwero wayo; Imana, ari yo Mana yacu, izaduha umugisha.”—Zaburi 67:6.

    “Hazabaho ibinyampeke byinshi ku isi; bizaba byinshi cyane mu mpinga z’imisozi.”—Zaburi 72:16.

  • Ubukene buzashira.

    “Umukene ntazibagirana iteka ryose.”—Zaburi 9:18.

    “Kuko azakiza umukene utabaza, n’imbabare cyangwa undi muntu wese utagira kirengera. Azagirira impuhwe uworoheje n’umukene, kandi azakiza ubugingo bw’abakene.”—Zaburi 72:12, 13.

Ese gusuzuma ayo masezerano yerekeye Ubwami bw’Imana, ntibituma wiyumvisha impamvu Yesu yabuhaga agaciro? Igihe yari ku isi, yari ashishikajwe no kubwira umuntu wese wari witeguye kumwumva ibyerekeye Ubwami bw’Imana, kuko yari azi ko ari bwo buzavanaho ibibazo byose bihangayikisha abantu muri iki gihe.

Ese ayo masezerano yerekeye Ubwami avugwa muri Bibiliya aragushishikaza? None se wakora iki ngo umenye byinshi ku byerekeye ubwo Bwami? Wakora iki ngo wuzuze ibisabwa maze uzabone imigisha yabwo? Ingingo ya nyuma muri izi ngingo z’uruhererekane irasubiza ibyo bibazo.

^ par. 5 Iyi ngingo ivuga uko Yesu abona Ubwami ikoresheje indagihe kubera ko ari mu ijuru, kandi kuva yasubirayo akaba yarakomeje gushishikazwa n’ubwo Bwami.—Luka 24:51.

^ par. 8 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’impamvu Imana yaretse imibabaro igakomeza kubaho mu gihe runaka, reba igice cya 11 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.