Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | UKO WAHANGANA N’IMIHANGAYIKO

Imihangayiko iri hose

Imihangayiko iri hose

“Mperutse kujya guhaha, ngeze mu iduka nsanga hasigayemo biswi gusa. Ibiciro byari byikubye incuro 10.000. Bukeye bwaho nasubiyeyo nsanga nta kintu kikirangwa mu maduka.”—Paul wo muri Zimbabwe.

“Umugabo wanjye yarampamagaye arambwira ati ‘kuva ubu unyibagirwe kuko ngiye kwigendera.’ Naguye mu kantu maze ndibaza nti ‘ubu koko aba bana bazaba aba nde?’”—Janet wo muri Amerika.

“Igihe numvaga intabaza, narirutse njya kwihisha maze nkiryama hasi numva igisasu kiraturitse. Namaze amasaha atari make ngihinda umushyitsi.”—Alona wo muri Isirayeli.

Turi mu ‘bihe biruhije, bigoye kwihanganira’ kandi byuzuye imihangayiko (2 Timoteyo 3:1). Abantu benshi bahanganye n’ibibazo by’ubukene, iby’imiryango, intambara, indwara z’ibikatu hamwe n’ibiza. Kuri ibyo hiyongeraho ibibazo buri wese aba yifitiye. Urugero, umuntu ashobora kwibaza ati “ese iki kibyimba kimviriyemo kanseri nabikika nte?” Undi ati “ese ko n’ubu isi imeze nabi, iyo abuzukuru banjye bazabamo izaba imeze ite?”

Mu by’ukuri guhangayika cyangwa kugira amakenga si ko buri gihe biba ari bibi, kuko n’ubundi bavuga ko inyamaswa idakenga yicwa n’umututizi. Urugero, iyo ugiye gukora ikizamini cyo ku ishuri cyangwa icy’akazi, cyangwa ugiye kuvugira imbere y’abantu, urahangayika. Ariko nanone guhorana amakenga cyangwa guhangayika bikabije, si byiza. Hari ubushakashatsi bwa vuba aha bwakorewe ku bantu bakuru barenga 68.000, bwagaragaje ko guhangayika ibi bisanzwe bishobora gutuma umuntu apfa imburagihe. Byari bikwiriye ko Yesu abaza ati “ni nde muri mwe ushobora kongera n’umukono umwe ku gihe ubuzima bwe buzamara, abiheshejwe no guhangayika?” Mu by’ukuri guhangayika ntibituma umuntu arama. Ni yo mpamvu Yesu yatanze inama igira iti ‘ntimukomeze guhangayika’ (Matayo 6:25, 27). Ariko se umuntu ashobora kubaho adahangayika?

Kugira ngo ibyo bishoboke bidusaba kugira ubwenge, kwizera Imana by’ukuri no kugira ibyiringiro bihamye by’uko ibintu bizagenda neza. Nubwo ubu dushobora kuba tudafite bibazo bikomeye, tuzirikane ko bucya bucyana ayandi. Reka dusuzume uko izo nama zafashije Paul, Janet na Alona guhangana n’imihangayiko.