Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ABAHAMYA BA YEHOVA NI BANTU KI?

Kuki tubwiriza?

Kuki tubwiriza?

Ikintu cy’ingenzi kituranga ni ukubwiriza mu rugero rwagutse. Tubwiriza ku nzu n’inzu, ahantu hahurira abantu benshi n’ahandi hose dusanze abantu. Kuki tubwiriza?

Impamvu tubwiriza ni uko tuba dushaka guhesha Imana ikuzo no kumenyekanisha izina ryayo (Abaheburayo 13:15). Nanone tuba twifuza kumvira itegeko Kristo Yesu yatanze rigira riti “ku bw’ibyo rero, nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose, . . . mubigisha gukurikiza ibyo nabategetse byose.”Matayo 28:19, 20.

Indi mpamvu ituma tubwiriza ni uko dukunda bagenzi bacu (Matayo 22:39). Tuzirikana ko abenshi baba bafite amadini babarizwamo, kandi ko abantu bose batazakira neza ubutumwa tubagezaho. Ariko kandi, tuzi neza ko inyigisho zo muri Bibiliya zirokora ubuzima. Ni yo mpamvu dukomeza “kwigisha no gutangaza ubutumwa bwiza bwerekeye Kristo Yesu” nk’uko Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babigenzaga.Ibyakozwe 5:41, 42.

Umuhanga mu by’imibanire y’abantu witwa Antonio Cova Maduro, yaranditse ati “nubwo Abahamya ba Yehova batabura guhura n’ibibazo, bakoresha imbaraga zabo zose kugeza ubwo baguye agacuho . . . , bakageza ubutumwa buturuka ku Mana ku bantu bose, n’abari iyo bigwa.”—Ikinyamakuru El Universal, Venezuwela

Abenshi mu basoma ibitabo byacu si Abahamya ba Yehova, kandi abantu babarirwa muri za miriyoni twigisha Bibiliya ni abo mu yandi madini. Ariko bashimishwa n’uko tubasura.

Birumvikana ko hari ibindi bibazo waba wibaza ku birebana n’Abahamya ba Yehova. Niba hari ibyo wibaza, ushobora

  • Kuvugana n’umwe muri bo.

  • Kujya ku rubuga rwacu rwa www.dan124.com/rw.

  • Kuza mu materaniro yacu. Buri wese ashobora kuyazamo kandi kwinjira ni ubuntu.