Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE | IMANA IBONA ITE INTAMBARA?

Uko Imana yabonaga intambara mbere ya Yesu

Uko Imana yabonaga intambara mbere ya Yesu

Hari igihe abari bagize ubwoko bw’Imana ari bo Bisirayeli bakandamizwaga n’igihugu cyari gikomeye cy’Abanyegiputa. Abisirayeli basengaga Imana ubudacogora bayisaba kubatabara, ariko ntiyahise ibikora (Kuva 1:13, 14). Bamaze imyaka myinshi bategereje ko Imana ibakiza igitugu cy’Abanyegiputa. Amaherezo igihe cyarageze, Imana igira icyo ikora (Kuva 3:7-10). Bibiliya ivuga ko Imana ubwayo yarwanyije Abanyegiputa. Yabateje ibyago byaje byisukiranya kandi ikunkumurira umwami wabo n’ingabo ze mu Nyanja Itukura (Zaburi 136:15). Yehova Imana yakijije abagaragu be maze agaragaza ko ari “intwari mu ntambara.”—Kuva 15:3, 4.

Kuba Imana ubwayo yarashoje intambara ikarwanya Abanyegiputa, byerekana ko hari intambara ishyigikira. Hari n’igihe yemereraga Abisirayeli kujya mu ntambara. Urugero, yabategetse kurwanya Abanyakanani kuko bari babi bikabije (Gutegeka kwa Kabiri 9:5; 20:17, 18). Nanone yategetse Umwami Dawidi wa Isirayeli kurwanya Abafilisitiya babakandamizaga, inamubwira amayeri yagombaga gukoresha kugira ngo abatsinde.—2 Samweli 5:17-25.

Izo nkuru zo muri Bibiliya zigaragaza ko iyo ubwoko bw’Imana bwahuraga n’akarengane, Imana yaburwaniriraga, kugira ngo irinde idini ry’ukuri. Hari ibintu bitatu biranga intambara zabaga zishyigikiwe n’Imana.

  1. IMANA YIHITIRAGAMO UGOMBA GUSHOZA INTAMBARA. Imana yigeze kubwira Abisirayeli iti “ntibizaba ngombwa ko murwana.” Kuki batari kurwana? Ni uko Imana yari kubarwanirira (2 Ibyo ku Ngoma 20:17; 32:7, 8). Kandi koko yabarwaniriye kenshi. Urugero rumwe rw’igihe yabarwaniriye rwavuzwe mu ntangiriro y’iyi ngingo. Hari n’igihe yategekaga Abisirayeli kurwana kugira ngo barinde ubusugire bw’Igihugu cy’Isezerano.—Gutegeka kwa Kabiri 7:1, 2; Yosuwa 10:40.

  2. IMANA YIHITIRAGAMO IGIHE INTAMBARA IGOMBA KUBERA. Abagaragu b’Imana bagombaga gutegereza bihanganye ko igihe yagennye kigera, kugira ngo barwanye ababakandamizaga. Bagombaga kujya mu ntambara ari uko gusa Imana imaze kubaha uburenganzira. Iyo Abisirayeli bajyaga ku rugamba nta burenganzira Imana ibahaye, yabakuragaho amaboko. Bibiliya igaragaza ko akenshi byabagiragaho ingaruka. *

  3. Nubwo Imana yarwanyije Abanyakanani, yarokoye Rahabu n’umuryango we

    IMANA NTIYISHIMIRA KO UMUNTU APFA N’IYO YABA ARI UMUNYABYAHA. Yehova Imana ni we waremye abantu bose (Zaburi 36:9). Ku bw’ibyo, ntiyifuza ko bapfa. Ikibabaje ni uko hari abantu bagambanira bagenzi babo cyangwa bakabica (Zaburi 37:12, 14). Kugira ngo Imana ihagarike ibibi, hari igihe yemereraga abagaragu bayo kurwanya ababi. Nubwo Abisirayeli bajyaga mu ntambara, Imana yakomeje kugirira “imbabazi n’impuhwe” ababakandamizaga kandi ‘igatinda kubarakarira’ (Zaburi 86:15). Urugero, mbere y’uko Abisirayeli bagaba igitero ku mugi runaka, babanzaga kubaza abawurimo niba “bashaka amahoro” kugira ngo bihane, bityo ntibabatere (Gutegeka kwa Kabiri 20:10-13). Ibyo bigaragaza ko Imana ‘itishimira ko umuntu mubi apfa, ahubwo yishimira ko umuntu mubi ahindukira akareka inzira ye maze agakomeza kubaho.’—Ezekiyeli 33:11, 14-16. *

Ibyo tumaze kubona bigaragaza ko mu bihe bya kera, Imana yifashishaga intambara kugira ngo ivaneho ibibi no gukandamizwa. Ariko icyo gihe ni yo yahitagamo igihe intambara igomba kubera n’abagomba kuyirwana. Ese igihe Imana yashozaga urugamba, yashimishwaga no kubona abantu bapfa? Oya. Imana yanga urugomo (Zaburi 11:5). Ese igihe Yesu Kristo yatangiraga umurimo we ku isi mu kinyejana cya mbere, Imana yahinduye uko yabonaga intambara?

^ par. 7 Urugero, hari igihe Abisirayeli bateye Abamaleki n’Abanyakanani Imana yababujije, maze bakubitwa incuro (Kubara 14:41-45). Nyuma y’imyaka myinshi, Umwami Yosiya yashoje urugamba nta burenganzira Imana imuhaye, nuko ahasiga ubuzima.—2 Ibyo ku Ngoma 35:20-24.

^ par. 8 Abisirayeli ntibigeze babaza Abanyakanani niba barashakaga amahoro mbere yo kubatera. Kubera iki? Ni ukubera ko Abanyakanani bari barahawe imyaka 400 ngo bihane. Kubera ko bari barinangiye burundu, Abisirayeli bahise babagabagaho igitero (Intangiriro 15:13-16). Ibyo byatumye barimburwa burundu. Ariko kandi, hari Abanyakanani bisubiyeho maze bararokoka.—Yosuwa 6:25; 9:3-27.