Ubutumwa bwiza bwanditswe na Luka 3:1-38

  • Yohana atangira umurimo (1, 2)

  • Yohana abwiriza ibyerekeye umubatizo (3-20)

  • Yesu abatizwa (21, 22)

  • Igisekuru cya Yesu (23-38)

3  Igihe Tiberiyo Kayisari yari amaze imyaka 15 ku butegetsi, Ponsiyo Pilato yari guverineri wa Yudaya, Herode* ategeka intara ya Galilaya, Filipo umuvandimwe we, ategeka intara ya Ituraya na Tirakoniti, naho Lusaniya ategeka intara ya Abilene.  Ana yari umwe mu bakuru b’abatambyi, naho Kayafa ari umutambyi mukuru. Icyo gihe ijambo ry’Imana ryaje kuri Yohana, umuhungu wa Zekariya, ari mu butayu.  Nuko anyura mu turere twose dukikije Yorodani, abwiriza abantu ko bagombaga kubatizwa, bakagaragaza ko bihannye, kugira ngo bababarirwe ibyaha.  Ibyo ni na byo byanditswe mu gitabo cy’umuhanuzi Yesaya. Hagira ati: “Hari umuntu urangurura ari mu butayu ati: ‘Nimutegurire Yehova inzira, mumutunganyirize aho anyura.  Imikoki yose izuzuzwa ibitaka iringanire, imisozi yose n’udusozi bizaringanizwa, amakorosi azahinduka inzira zigororotse, kandi ahantu hataringaniye, hazaba inzira ziringaniye.  Abantu bose bazabona ukuntu Imana itanga agakiza.’”  Nuko atangira kubwira abantu bamusangaga kugira ngo babatizwe ati: “Mwa bana b’impiri mwe, ni nde wabagiriye inama ngo muhunge uburakari bw’Imana buri hafi kuza?  Nuko rero, nimukore ibikorwa bigaragaza ko mwihannye. Ntimwibwire muti: ‘Dukomoka kuri Aburahamu.’ Ndababwira ko n’aya mabuye, Imana ishobora kuyahinduramo abana ba Aburahamu.  Ubu ishoka igeze ku muzi w’igiti. Ubwo rero, igiti cyose kitera imbuto nziza, kigomba gutemwa, kikajugunywa mu muriro.” 10  Abantu baramubazaga bati: “None se dukore iki?” 11  Na we akabasubiza ati: “Ufite imyenda ibiri ahe udafite n’umwe, kandi ufite ibyokurya, na we abigenze atyo.” 12  Ndetse n’abasoresha barazaga kugira ngo ababatize, bakamubaza bati: “Mwigisha, dukore iki?” 13  Na we akababwira ati: “Ntimugasabe ibirenze umusoro wategetswe.” 14  Abasirikare na bo bakamubaza bati: “Naho se twe dukore iki?” Akababwira ati: “Ntimukagire uwo muhohotera cyangwa ngo mugire uwo murega ibinyoma, ahubwo mujye munyurwa n’ibihembo byanyu.” 15  Icyo gihe abantu bari bategereje Kristo, kandi bose babaga bibaza ibya Yohana mu mitima yabo bati: “Ese ntiyaba ari we Kristo?” 16  Icyakora Yohana yarabasubizaga ati: “Njye mbatirisha amazi, ariko hari undi ugiye kuza ukomeye kundusha. Sinkwiriye no gupfundura udushumi tw’inkweto ze. Uwo azababatirisha umwuka wera n’umuriro. 17  Mu kuboko kwe, afashe igikoresho cyo kugosoza.* Azasukura imbuga ahuriraho imyaka, ayeze kandi abike ingano, ariko umurama* azawutwikisha umuriro udashobora kuzimywa.” 18  Nanone yakomeje kugira abantu inama mu buryo butandukanye, kandi akomeza kubabwiriza ubutumwa bwiza. 19  Ariko Yohana yacyashye Herode wari umutegetsi w’intara, amuhora Herodiya umugore w’umuvandimwe we, hamwe n’ibindi bintu bibi byose Herode yari yarakoze. 20  Yari yarakoze ibintu bibi byinshi, agerekaho no gufata Yohana amufungira muri gereza. 21  Nuko abantu bose bamaze kubatizwa, Yesu na we arabatizwa. Akiri gusenga ijuru rirakinguka, 22  umwuka wera umumanukiraho umeze nk’inuma, maze humvikana ijwi rivugiye mu ijuru rivuga riti: “Uri Umwana wanjye nkunda! Ndakwemera!” 23  Igihe Yesu yatangiraga umurimo we, yari afite imyaka nka 30. Abantu batekerezaga ko yari umuhungu waYozefu,umuhungu wa Heli, 24  umuhungu wa Matati,umuhungu wa Lewi,umuhungu wa Meliki,umuhungu wa Yanayi,umuhungu wa Yozefu, 25  umuhungu wa Matatiya,umuhungu wa Amosi,umuhungu wa Nahumu,umuhungu wa Esili,umuhungu wa Nagayi, 26  umuhungu wa Mati,umuhungu wa Matatiya,umuhungu wa Semeyini,umuhungu wa Yoseki,umuhungu wa Yoda, 27  umuhungu wa Yohanani,umuhungu wa Resa,umuhungu wa Zerubabeli,umuhungu wa Salatiyeli,umuhungu wa Neri, 28  umuhungu wa Meliki,umuhungu wa Adi,umuhungu wa Kosamu,umuhungu wa Elimadamu,umuhungu wa Eri, 29  umuhungu wa Yesu,umuhungu wa Eliyezeri,umuhungu wa Yorimu,umuhungu wa Matati,umuhungu wa Lewi, 30  umuhungu wa Simeyoni,umuhungu wa Yuda,umuhungu wa Yozefu,umuhungu wa Yonamu,umuhungu wa Eliyakimu, 31  umuhungu wa Meleya,umuhungu wa Mena,umuhungu wa Matata,umuhungu wa Natani,umuhungu wa Dawidi, 32  umuhungu wa Yesayi,umuhungu wa Obedi,umuhungu wa Bowazi,umuhungu wa Salumoni,umuhungu wa Nahasoni, 33  umuhungu wa Aminadabu,umuhungu wa Aruni,umuhungu wa Hesironi,umuhungu wa Peresi,umuhungu wa Yuda, 34  umuhungu wa Yakobo,umuhungu wa Isaka,umuhungu wa Aburahamu,umuhungu wa Tera,umuhungu wa Nahori, 35  umuhungu wa Serugi,umuhungu wa Rewu,umuhungu wa Pelegi,umuhungu wa Eberi,umuhungu wa Shela, 36  umuhungu wa Kenani,umuhungu wa Arupakisadi,umuhungu wa Shemu,umuhungu wa Nowa,umuhungu wa Lameki, 37  umuhungu wa Metusela,umuhungu wa Henoki,umuhungu wa Yeredi,umuhungu wa Mahalaleli,umuhungu wa Kenani, 38  umuhungu wa Enoshi,umuhungu wa Seti,umuhungu wa Adamu,umwana w’Imana.

Ibisobanuro ahagana hasi

Ni Herode Antipa. Reba Ibisobanuro by’amagambo.
Kera muri Isirayeli bagosozaga igikoresho kimeze nk’igitiyo gikozwe mu giti.
Ni udushishwa tuba ku binyampeke tuvaho iyo babihuye.