Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDONEZIYA

Umurimo waguka ukagera mu Burasirazuba

Umurimo waguka ukagera mu Burasirazuba

Mu mwaka wa 1953, Peter Vanderhaegen yabaye umugenzuzi w’akarere. Yasuraga amatorero yose yo muri Indoneziya, agakora ingendo z’ibirometero 5.100 ava mu burasirazuba ajya mu burengerazuba, n’ibirometero 1.800 ava mu majyaruguru ajya mu majyepfo. Inshuro nyinshi yagerwagaho n’ibintu biteye ubwoba muri izo ngendo.

Peter Vanderhaegen

Mu mwaka wa 1954, umuvandimwe Vanderhaegen yagiye mu karere k’i burasirazuba bwa Indoneziya, karimo amadini menshi. Ikirwa cya Bali cyari cyiganjemo Abahindu. I Lombok na Sumbawa, hari Abayisilamu benshi. Ikirwa cya Flores, cyari gituwe cyane n’Abagatolika naho ikirwa cya Sumba, Alor na Timoru, byari bituwe ahanini n’Abaporotesitanti. Yagendaga mu bwato budafashije, akagenda amara igihe gito abwiriza mu birwa yanyuragaho mbere yuko agera i Kupang mu murwa mukuru wa Timoru. Umuvandimwe Vanderhaegen yagize ati “namaze ibyumweru bibiri mbwiriza muri Timoru. Nubwo hagwaga imvura nyinshi natanze ibitabo byose nari mfite, abantu 34 bariyandikisha kugira ngo bazajye bagezwaho amagazeti kandi hari n’abantu natangiye kwigisha Bibiliya.” Abapayiniya ba bwite bafashije abo bantu bari bashimishijwe maze bashinga itorero i Kupang. Ubutumwa bwiza bwarakomeje bugera mu birwa bya Rotè, Alor, Sumba na Flores.

Abayobozi b’idini ry’Abaporotesitanti b’i Kupang bararakaye cyane babonye ukuntu abayoboke babo bategaga amatwi Abahamya ba Yehova. Hari umuyobozi w’idini wabwiye umucuzi wari ufite ukuboko kumwe witwaga Thomas Tubulau ngo ahagarike kwigana Bibiliya n’Abahamya kandi amubwira ko natareka kubwira abandi ibyo yigaga, hazameneka amaraso. Thomas yamushubije ashize amanga ati “nta Mukristo ukwiriye kuvuga ibintu nk’ibyo. Uzongere umbone mu rusengero rwanyu!” Thomas yabaye umubwiriza w’Ubwami urangwa n’ishyaka kandi umukobwa we yabaye umupayiniya wa bwite.

Icyakora abayobozi b’idini bo muri Timoru bari bariyemeje kwirukana burundu Abahamya ba Yehova. Mu mwaka wa 1961, bokeje igitutu Urwego Rushinzwe iby’Amadini n’abakuru b’abasirikare bo muri ako karere maze bahagarika umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu. Abavandimwe bahise bahindura uburyo bakoreshaga babwiriza. Baganiraga n’abantu mu masoko, ku mariba, bakaganiriza abarobyi bazanye amafi ku nkombe n’abantu babaga baje gukora isuku ku mva z’ababo. Hashize ukwezi, abasirikare baradohoye maze batangariza kuri radiyo ko amadini yose yo muri Timoru ahawe umudendezo. Igihe Urwego Rushinzwe iby’Amadini rwakomezaga kuvuga ko kubwiriza ku nzu n’inzu byari bikibuzanyijwe, abavandimwe barusabye kubishyira mu nyandiko. Rwarabyanze, abavandimwe na bo basubukura umurimo wo kubwiriza ku nzu n’inzu nta nkomyi.

Igihe abamisiyonari Piet na Nell de Jager na Hans na Susie van Vuure bageraga muri Papouasie mu wa 1962, na bo barwanyijwe n’abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo. Abayobozi b’idini batatu barwanyije abamisiyonari babategeka ko bajya kubwiriza ahandi. Abayobozi b’amadini bavugiraga mu nsengero, ku maradiyo no mu binyamakuru, bagashinja Abahamya ba Yehova ibinyoma, bavuga ko bagandisha abaturage. Iyo umuyoboke wabo yatangiraga kwigana Bibiliya n’abamisiyonari, bamujyaga mu matwi, bakamushyiraho iterabwoba cyangwa bakamugurira kugira ngo abivemo. Hanyuma bokeje igitutu abatware b’imidugudu ngo babuze Abahamya kubwiriza.

Icyakora baramanjiriwe igihe umutware umwe yatumiraga abamisiyonari ngo baze kwigishiriza mu mudugudu we. Hans yagize ati “uwo mutware amaze guteranya abaturage, njye na Piet twatanze ibiganiro bibiri bigufi, dusobanura ibirebana n’umurimo wacu. Hanyuma abagore bacu batanze icyerekanwa bagaragaza uko bari kuzajya bakomanga, babaha ikaze bakinjira, bakabagezaho ubutumwa bugufi bwo muri Bibiliya. Uwo mutware n’abaturage be barabyishimiye, batwemerera gukomeza umurimo wacu nta nkomyi.”

Ibyo ni na ko byagendaga n’ahandi. Si kenshi Abisilamu barwanyaga umurimo wo kubwiriza. Ahubwo buri gihe abayobozi b’amadini yiyita aya gikristo ni bo baturwanyaga kandi n’ubu ni ko bikimeze.

‘Babajyanye imbere y’abatware kugira ngo bibe ubuhamya’

Yesu yabwiye abigishwa be ati “bazabakurubana babajyane imbere y’abatware n’abami babampora, kugira ngo bibe ubuhamya kuri bo no ku mahanga” (Mat 10:18). Ibyo byasohoye kenshi muri Indoneziya.

Mu mwaka wa 1960, umuhanga mu bya tewolojiya w’Umuholandi wari uzwi cyane i Jakarta, yasohoye igitabo cyavugaga ko Abahamya ba Yehova ari Abakristo b’ikinyoma. Icyo gitabo cyatumye abayobozi b’amadini benshi bibasira Abahamya. Urugero, umuyobozi w’idini wo mu mugi umwe yandikiye Urwego Rushinzwe iby’Amadini arega Abahamya ko “babiba gushidikanya mu bayoboke babo.” Igihe abayobozi basabaga abavandimwe ngo bisobanure, bavuze ibintu uko biri kandi batanga ubuhamya. Hari umuyobozi w’idini wabwiye mugenzi we ati “Abahamya ba Yehova nimubareke. Bari gukangura Abaporotesitanti basinziriye.”

Bapakurura ibitabo byavugaga ibirebana na paradizo, mu wa 1963

Mu mwaka wa 1964, itsinda ry’abayobozi b’idini ry’Abaporotesitanti bo muri Papouasie, ryasabye Komisiyo Ishinzwe iby’Amadini n’Imibereho y’Abaturage mu Nteko Ishinga Amategeko, guhagarika umurimo w’Abahamya ba Yehova. Ibiro by’ishami na byo byasabye uburenganzira bwo kwisobanura imbere y’iyo komisiyo. Tagor Hutasoit yagize ati “twamaze hafi isaha imwe imbere y’iyo komisiyo maze tuyisobanurira neza ibirebana n’umurimo wacu wo kwigisha abantu Bibiliya. Umunyapolitiki w’Umuporotesitanti waturwanyaga yadushinje ibinyoma avuga ko duteza imyivumbagatanyo y’amadini muri Papouasie. Icyakora, abenshi mu Bisilamu bari muri iyo komisiyo bo bumvaga ibintu neza. Baratubwiye bati ‘Itegekonshinga ryemerera abantu kuyoboka idini ryabo. Bityo rero, mufite uburenganzira bwo kubwiriza.’” Nyuma y’iyo nama, umutegetsi umwe ukomeye muri Papouasie yaravuze ati “leta nshya yemera ko amadini yose afite umudendezo, hakubiyemo n’amadini mashya.”