Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7

Matayo igice cya 5 kugeza ku cya 7

5 Abonye abantu benshi arazamuka ajya ku musozi, amaze kwicara abigishwa be baza aho ari. 2 Nuko atangira kubigisha agira ati:

3 “Abagira ibyishimo ni abazi ko bakeneye Imana, kuko Ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.

4 “Abagira ibyishimo ni abababaye, kuko bazahumurizwa.

5 “Abagira ibyishimo ni abitonda, a kuko bazaragwa isi.

6 “Abagira ibyishimo ni abifuza cyane gukiranuka, kuko Imana izahaza icyifuzo cyabo.

7 “Abagira ibyishimo ni abagira imbabazi, kuko na bo bazazigirirwa.

8 “Abagira ibyishimo ni abadatekereza ibintu bibi mu mitima yabo, kuko bazabona Imana.

9 “Abagira ibyishimo ni abaharanira amahoro, kuko bazitwa ‘abana b’Imana.’

10 “Abagira ibyishimo ni abatotezwa bazira gukiranuka, kuko Ubwami bwo mu ijuru ari ubwabo.

11 “Muzishime abantu nibabatuka, bakabatoteza kandi bakababeshyera ibibi by’uburyo bwose babampora. 12 Muzishime kandi munezerwe cyane, kubera ko mubikiwe ibihembo byinshi mu ijuru. Nanone uko ni ko batoteje abahanuzi bababanjirije.

13 “Muri umunyu w’isi. Ariko se umunyu uramutse utakaje uburyohe bwawo wabusubirana ute? Nta kindi wakoreshwa, ahubwo wajugunywa hanze abantu bakawukandagira.

14 “Muri umucyo w’isi. Umujyi wubatswe ku musozi ntushobora kwihisha. 15 Abantu ntibacana itara ngo baritwikire, ahubwo barishyira ku gitereko cyaryo rikamurikira abari mu nzu bose. 16 Namwe mujye mureka umucyo wanyu umurikire abantu, kugira ngo babone ibikorwa byanyu byiza maze basingize Papa wanyu wo mu ijuru.

17 “Ntimutekereze ko naje kuvanaho Amategeko cyangwa ibyavuzwe n’Abahanuzi. Sinaje kubivanaho, ahubwo naje kubisohoza. 18 Ndababwira ukuri ko ijuru n’isi byavaho, aho kugira ngo akanyuguti kamwe cyangwa akadomo kavanwe ku Mategeko, ibintu byose bivugwamo bidasohoye. 19 Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wica rimwe muri aya mategeko yoroheje kurusha ayandi kandi akigisha abantu kuyica, ntazaba akwiriye kwinjira mu Bwami bwo mu ijuru. Naho umuntu wese uyakurikiza kandi akayigisha abandi, uwo azaba akwiriye kwinjira mu Bwami bwo mu ijuru. 20 Ndababwira ko nimudakiranuka cyane ngo murushe abanditsi n’Abafarisayo, mutazinjira mu Bwami bwo mu ijuru.

  21 “Mwumvise ko ba sokuruza babwiwe ngo: ‘Ntukice, kuko umuntu wese wica undi azabibazwa mu rukiko.’ 22 Nyamara njye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kurakarira umuvandimwe we azabibazwa mu rukiko. Umuntu wese ubwira umuvandimwe we amagambo mabi cyane y’agasuzuguro azabibazwa n’Urukiko rw’Ikirenga. Naho umuntu wese ubwira undi ati: ‘Uri igicucu kitagira icyo kimaze!,’ azaba akwiriye guhanirwa mu muriro wa Gehinomu. b

23 “Ku bw’ibyo rero, niba ujyanye ituro ryawe ku gicaniro, wagerayo ukibuka ko hari icyo upfa na mugenzi wawe, 24 ujye usiga ituro ryawe imbere y’igicaniro maze ugende ubanze wikiranure na mugenzi wawe, hanyuma nugaruka ubone gutura ituro ryawe.

25 “Jya wihutira gukemura ibibazo ufitanye n’ukurega ukiri kumwe na we mu nzira mugiye mu rukiko, kugira ngo ukurega atagushyikiriza umucamanza, umucamanza na we akagushyikiriza umukozi w’urukiko, na we akagushyira muri gereza. 26 Ndakubwira ukuri ko utazayisohokamo utararangiza kwishyura ideni ryose kugeza no ku giceri cy’agaciro gake cyane.

27 “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘Ntugasambane.’ 28 Ariko njye ndababwira ko umuntu wese ukomeza kwitegereza umugore kugeza ubwo amwifuza, aba amaze gusambana na we mu mutima. 29 Niba ijisho ryawe ry’iburyo rikubera igisitaza, rikuremo maze urijugunye kure, kuko icyarushaho kukubera cyiza ari uko watakaza rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose ujugunywe muri Gehinomu. c 30 Nanone niba ukuboko kwawe kw’iburyo kukubera igisitaza, uguce maze ukujugunye kure yawe, kuko icyarushaho kukubera cyiza ari uko watakaza rumwe mu ngingo zawe, aho kugira ngo umubiri wawe wose ushyirwe muri Gehinomu. d

31 “Nanone byaravuzwe ngo: ‘Umuntu wese utana n’umugore we ajye amuha icyemezo cy’ubutane.’ 32 Icyakora njye ndababwira ko umuntu wese utana n’umugore we atamuhoye gusambana, aba amutegeje ubusambanyi, e kandi ko umuntu wese ushakana n’umugore watanye f n’umugabo we aba asambanye.

33 “Nanone mwumvise ko ba sokuruza babwiwe ngo: ‘Ntukarahirire icyo utazakora, ahubwo ujye usohoza ibyo wasezeranyije Yehova.’ 34 Ariko njye ndababwira ko mutagomba kurahira rwose, naho ryaba ijuru kuko ari ryo ntebe y’Ubwami y’Imana, 35 cyangwa isi kuko ari yo ntebe y’ibirenge byayo, cyangwa Yerusalemu kuko ari umujyi w’Umwami ukomeye. 36 Kandi ntukarahire ubuzima bwawe, kuko utabasha guhindura n’agasatsi na kamwe ngo kabe umweru cyangwa umukara. 37 Ahubwo Yego yanyu ijye iba Yego, na Oya yanyu ibe Oya, kuko ibirenze ibyo bituruka ku mubi.

38 “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘Umuntu umennye undi ijisho na we bazamumene ijisho n’ukuye undi iryinyo na we bazamukure iryinyo.’ 39 Icyakora njye ndabasaba kutarwanya umuntu mubi. Ahubwo ugukubise urushyi ku itama ry’iburyo ujye umuhindurira n’irindi. 40 Nihagira ushaka kujya kukurega mu rukiko ngo akwambure umwenda wawe, ujye umuha n’umwitero wawe na wo awujyane. 41 Niba umuntu ufite ububasha aguhase ngo mujyane mu kirometero kimwe, ujye ujyana na we no mu birometero bibiri. 42 Ugusabye ujye umuha, kandi ntukirengagize umuntu ushaka ko umuguriza. g

43 “Mwumvise ko byavuzwe ngo: ‘Ujye ukunda mugenzi wawe wange umwanzi wawe.’ 44 Icyakora njye ndababwiye nti: Mukomeze gukunda abanzi banyu kandi musenge musabira ababatoteza, 45 kugira ngo mugaragaze ko muri abana ba Papa wanyu wo mu ijuru, kuko atuma izuba rye rirasira ababi n’abeza kandi akagushiriza imvura abakiranutsi n’abakiranirwa. 46 None se niba mukunda ababakunda gusa, muzabona ibihe bihembo? Abasoresha bo si uko babigenza? 47 Kandi se niba musuhuza abavandimwe banyu gusa, ni ikihe kintu kidasanzwe muba mukoze? Abanyamahanga bo si uko babigenza? 48 Ubwo rero, mujye mwigana Papa wanyu wo mu ijuru, mukunde abandi mu buryo bwuzuye.

6 “Mujye mwirinda gukorera ibikorwa byiza imbere y’abantu mugira ngo babarebe. Naho ubundi nta bihembo Papa wanyu wo mu ijuru yazabaha. 2 Ubwo rero, nugira icyo uha umukene, ntukabyamamaze mu ruhame nk’uko indyarya zibigenza mu masinagogi no mu nzira, kugira ngo abantu bazishime. Ndababwira ukuri ko baba bamaze guhabwa ibihembo byabo byose. 3 Ariko wowe nugira icyo uha umukene, ukuboko kwawe kw’ibumoso ntikukamenye icyo ukuboko kwawe kw’iburyo gukoze, 4 kugira ngo icyo wahaye umukene kibe ibanga. Nubigenza utyo, Papa wawe wo mu ijuru ureba ari ahiherereye azabiguhembera.

5 “Nanone nimusenga, ntimukamere nk’abantu b’indyarya, kuko bakunda gusenga bahagaze mu masinagogi no mu mahuriro y’imihanda kugira ngo abantu babarebe. Ndababwira ukuri ko baba bamaze guhabwa ibihembo byabo byose. 6 Icyakora wowe nusenga, ujye winjira mu cyumba cyawe maze numara gukinga urugi, ubone gusenga Papa wo mu ijuru uba ahiherereye. Ni bwo Papa wawe wo mu ijuru ureba ari ahiherereye azaguha umugisha. 7 Mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo nk’uko abantu batazi Imana babigenza, bibwira ko kuvuga amagambo menshi ari byo bizatuma Imana ibumva. 8 Bityo rero, ntimukamere nka bo, kuko Imana, ari yo Papa wanyu, iba izi ibyo mukeneye na mbere y’uko mugira icyo muyisaba.

9 “Ku bw’ibyo rero, mujye musenga mutya muti:

“‘Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. 10 Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru. 11 Uduhe ibyokurya by’uyu munsi. 12 Utubabarire ibyaha byacu, nk’uko natwe tubabarira abadukoshereje. 13 Ntiwemere ko tugwa mu bishuko, ahubwo udukize satani.’

14 “Nimubabarira abantu ibyaha byabo, Papa wanyu wo mu ijuru na we azabababarira ibyaha byanyu. 15 Ariko nimutababarira abantu ibyaha byabo, Papa wanyu wo mu ijuru na we ntazabababarira ibyaha byanyu.

16 “Nimwigomwa kurya, h ntimugakomeze kugaragaza umubabaro mu maso nk’abantu b’indyarya, kuko banga kwiyitaho kugira ngo abantu babone ko bigomwe kurya. Ndababwira ukuri ko baba bamaze kubona ibihembo byabo byose. 17 Ariko wowe niwigomwa kurya, ujye ukaraba mu maso kandi wisige amavuta mu mutwe, 18 kugira ngo abantu batabona ko wigomwe kurya, ahubwo Papa wawe wo mu ijuru uri ahiherereye abe ari we ubibona. Ibyo bizatuma Papa wawe wo mu ijuru ureba ari ahiherereye aguha imigisha.

19 “Nimureke kwibikira ubutunzi mu isi, aho udukoko n’ingese biburya, n’abajura bapfumura bakabwiba. 20 Ahubwo mwibikire ubutunzi mu ijuru, aho udukoko n’ingese bitaburya, n’abajura ntibapfumure ngo babwibe. 21 Kuko aho ubutunzi bwawe buri, ari na ho umutima wawe uzaba.

22 “Itara ry’umubiri ni ijisho. Ubwo rero, niba ijisho ryawe ryerekeje ku kintu kimwe, umubiri wawe wose uzagira umucyo. 23 Ariko niba ijisho ryawe rirarikira, umubiri wawe wose uzaba uri mu mwijima. Ubwo rero, niba mu by’ukuri umucyo ukurimo ari umwijima, uwo mwijima waba ari mwinshi cyane!

24 “Nta mugaragu ushobora gukorera ba shebuja babiri, kuko yakwanga umwe agakunda undi, cyangwa akaguma kuri umwe agasuzugura undi. Ntimushobora kuba abagaragu b’Imana n’ab’Ubutunzi.

25 “Ku bw’ibyo rero, ndababwira nti: ‘Ntimukomeze guhangayika mwibaza icyo muzarya, icyo muzanywa, cyangwa icyo muzambara.’ Ese ubuzima ntiburuta ibyokurya n’umubiri ukaruta imyambaro? 26 Nimwitegereze mwitonze inyoni zo mu kirere. Ntizitera imbuto ngo zisarure cyangwa ngo zibikire ibizazitunga. Nyamara Papa wanyu wo mu ijuru arazigaburira. None se ntimuzirusha agaciro? 27 Ni nde muri mwe ushobora kongera n’umunsi umwe ku gihe azamara, abiheshejwe no guhangayika? 28 Nanone kuki muhangayikishwa n’imyambaro? Muvane isomo ku ndabyo zo mu gasozi. Ntiziruha zikora akazi cyangwa ngo zibohe imyenda. 29 Ariko ndababwira ko na Salomo ubwe, nubwo yari afite ibintu byinshi byiza, atigeze arimba nka rumwe muri izo ndabyo. 30 Niba se Imana yambika ityo ubwatsi bwo mu gasozi buba buriho uyu munsi ejo bugatwikwa, ntizarushaho kubambika mwa bafite ukwizera guke mwe? 31 Ku bw’ibyo rero, ntimugahangayike na rimwe mwibaza muti: ‘Tuzarya iki? Tuzanywa iki?’ cyangwa muti: ‘Tuzambara iki?’ 32 Ibyo byose ni byo abantu bo mu isi baba bashakisha bashyizeho umwete, kandi Papa wanyu wo mu ijuru azi ko mubikeneye byose.

33 “Nuko rero mukomeze mushake mbere na mbere Ubwami bw’Imana kandi mukore ibyo Imana ishaka. Ibyo bintu bindi byose muzabihabwa. 34 Bityo rero, ntimugahangayikishwe n’iby’umunsi w’ejo, kuko umunsi w’ejo uzaba ufite imihangayiko yawo. Buri munsi uba ufite ibibazo byawo bihagije.

7 “Nimureke gucira abandi urubanza, kugira ngo namwe mutazarucirwa, 2 kuko urubanza muca ari na rwo namwe muzacirwa, kandi ibyo mukorera abandi ni byo namwe muzakorerwa. 3 None se kuki ubona akatsi kari mu jisho rya mugenzi wawe, ariko ukirengagiza ingiga y’igiti iri mu jisho ryawe? 4 Cyangwa se wabasha ute kubwira mugenzi wawe uti: ‘Reka ngukure akatsi mu jisho,’ kandi mu jisho ryawe harimo ingiga y’igiti? 5 Wa ndyarya we! Banza ukure iyo ngiga y‘igiti mu jisho ryawe, ni bwo uzabasha kureba neza uko wakura akatsi mu jisho rya mugenzi wawe.

6 “Ikintu cyera ntimukagihe imbwa, cyangwa ngo amasaro yanyu meza cyane muyajugunyire ingurube, kuko zayaribata hanyuma zigahindukira zikabibasira.

7 “Mukomeze gusaba muzahabwa, mukomeze gushaka muzabona, mukomeze gukomanga muzakingurirwa. 8 Umuntu wese usaba arahabwa, ushaka wese arabona, kandi n’umuntu wese ukomanga azakingurirwa. 9 Mu by’ukuri se, ni nde muri mwe umwana we yasaba umugati akamuha ibuye? 10 Cyangwa se wenda yamusaba ifi akamuha inzoka? 11 None se niba muzi guha abana banyu impano nziza kandi muri babi, Papa wanyu wo mu ijuru we ntazarushaho guha ibintu byiza ababimusaba?

12 “Nuko rero ibintu byose mushaka ko abantu babakorera, ni byo namwe mugomba kubakorera. Mu by’ukuri, iyo ni yo nyigisho y’ibanze iri mu Mategeko no mu magambo y’Abahanuzi.

13 “Nimunyure mu irembo rifunganye, kuko irembo rigari n’inzira ngari bijyana abantu kurimbuka kandi abanyura mu irembo rigari ni benshi. 14 Ariko irembo rifunganye n’inzira nto biyobora ku buzima, kandi ababibona ni bake.

15 “Mube maso mwirinde abahanuzi b’ibinyoma baza aho muri bitwikiriye uruhu rw’intama, ariko imbere muri bo ari amasega y’inkazi. 16 Muzabamenyera ku bikorwa byabo. Ese hari uwasarura imizabibu ku mahwa, cyangwa imbuto z’umutini ku bitovu? 17 Mu buryo nk’ubwo, igiti cyose cyiza cyera imbuto nziza, ariko igiti kibi cyose cyera imbuto zidafite icyo zimaze. 18 Igiti cyiza ntigishobora kwera imbuto zidafite akamaro, kandi n’igiti kibi ntigishobora kwera imbuto nziza. 19 Igiti cyose kitera imbuto nziza kiratemwa kikajugunywa mu muriro. 20 Ubwo rero, abo bantu muzabamenyera ku bikorwa byabo.

21 “Umuntu wese umbwira ati: ‘Mwami, Mwami,’ si we uzinjira mu bwami bwo mu ijuru. Ahubwo ukora ibyo Papa wo mu ijuru ashaka ni we uzabwinjiramo. 22 Benshi bazambwira kuri uwo munsi bati: ‘Mwami, Mwami, ntitwahanuye mu izina ryawe, tukirukana abadayimoni mu izina ryawe kandi tugakora ibitangaza byinshi mu izina ryawe?’ 23 Nyamara icyo gihe nzababwira nti: ‘Sinigeze mbamenya! Nimumve imbere, mwebwe abakora ibyo kwica amategeko.’

24 “Ku bw’ibyo rero, umuntu wese wumva ibyo mvuga kandi akabikurikiza, aba ameze nk’umuntu w’umunyabwenge wubatse inzu ye ku rutare. 25 Imvura yaraguye haba imyuzure ndetse n’imiyaga irahuha maze byikubita kuri iyo nzu, ariko ntiyagwa kuko yari ifite fondasiyo ishinze ku rutare. 26 Naho umuntu wese wumva ibyo mvuga ntabikurikize, aba ameze nk’umuntu w’injiji wubatse inzu ye ku musenyi. 27 Imvura yaraguye haba imyuzure ndetse n’imiyaga irahuha, maze byikubita kuri iyo nzu iragwa, kandi irasenyuka burundu.”

28 Yesu amaze kuvuga ibyo, abantu batangazwa n’uko yigishaga, 29 kuko yabigishaga nk’umuntu ufite ubutware, ntamere nk’abanditsi babo.

a Cyangwa “abiyoroshya.”

b Ni agace kabaga hanze ya Yerusalemu batwikiragamo imyanda. Gehinomu, ni izina ry’Ikigiriki ry’Ikibaya cya Hinomu, cyari giherereye mu majyepfo y’uburengerazuba bwa Yerusalemu ya kera. Nta kintu na kimwe kigaragaza ko inyamaswa cyangwa abantu byari kujya bijugunywa muri Gehinomu kugira ngo bihatwikirwe ari bizima cyangwa ngo bihababarizwe. Ubwo rero aho ntihashobora kuba ahantu hatagaragara, ubugingo bw’abantu bubabarizwa iteka ryose mu muriro nyamuriro. Ahubwo Yesu n’abigishwa be bakoresheje ijambo Gehinomu, bashaka kuvuga igihano cyo kurimbuka iteka.

c Reba ibisobanuro biri kuri  5:22.

d Reba ibisobanuro biri kuri  5:22.

e Ijambo “ubusambanyi” rituruka ku ijambo ry’Ikigiriki poruneyiya, rikaba ryerekeza ku mibonano mpuzabitsina yose amategeko y’Imana atemera. Ubusambanyi bukubiyemo, kugirana imibonano mpuzabitsina n’undi muntu utari uwo mwashakanye, imibonano mpuzabitsina ikozwe n’abantu batashyingiranywe, ubutinganyi cyangwa kugirana imibonano mpuzabitsina n’inyamaswa.

f Aha berekeza ku muntu utana n’uwo bashakanye bitewe n’impamvu Imana itemera.

g Ni ukuvuga, umuguriza utamwatse inyungu.

h Cyangwa “nimwiyiriza ubusa.”