Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ISOMO RYA 24

Abamarayika ni ba nde kandi se bakora iki?

Abamarayika ni ba nde kandi se bakora iki?

Yehova yifuza ko tumenya neza abagize umuryango we wo mu ijuru. Mu bagize uwo muryango harimo abamarayika, nanone bitwa “abana b’Imana” (Yobu 38:7). Ni iki Bibiliya ivuga ku bamarayika? Ni uruhe ruhare bagira mu mibereho y’abantu? Ese abamarayika bose bari mu muryango w’Imana?

1. Abamarayika ni ba nde?

Yehova yaremye abamarayika mbere yo kurema isi. Kimwe na we baba mu ijuru kandi ntidushobora kubabona (Abaheburayo 1:14). Hari abamarayika babarirwa muri za miriyoni kandi buri mumarayika arihariye (Ibyahishuwe 5:11). Abamarayika ‘basohoza ijambo rya [Yehova] bakumvira ijwi rye’ (Zaburi 103:20). Kera Yehova yatumaga abamarayika bagashyira abantu be ubutumwa, bakabafasha kandi bakabatabara. Muri iki gihe abamarayika bayobora Abakristo ku bantu bifuza kumenya Imana.

2. Satani n’abadayimoni ni ba nde?

Hari abamarayika batakomeje kubera Yehova indahemuka. Umumarayika wa mbere wigometse, ni ‘Satani usebanya, ari na we uyobya isi yose ituwe’ (Ibyahishuwe 12:9). Satani yifuzaga gutegeka ibindi biremwa. Ni yo mpamvu yashutse Adamu na Eva, nyuma yaho agashuka n’abandi bamarayika kugira ngo bafatanye na we kwigomeka. Abo bamarayika bigometse bitwa abadayimoni. Yehova yabirukanye mu ijuru abajugunya ku isi kandi azabarimbura.—Soma mu Byahishuwe 12:9, 12.

3. Satani n’abadayimoni bagerageza kutuyobya bate?

Satani n’abadayimoni bayobya abantu benshi bakoresheje ubupfumu. Ubupfumu ni ibikorwa bibi byo kugerageza gushyikirana n’imyuka mibi. Urugero, hari abajya kuraguza ku baragurisha inyenyeri n’abaraguza umutwe. Nanone hari abajya kwivuza mu bavuzi gakondo bakoresha imbaraga ndengakamere, abakoresha imitongero n’ubundi buryo bw’ubupfumu. Ikindi kandi abadayimoni bayobya abantu bakababeshya ko bashobora kuvugana n’abapfuye. Ariko Yehova yaduhaye umuburo ugira uti “ntimukajye mu bashitsi kandi ntukajye gushaka abapfumu” (Abalewi 19:31). Yaduhaye uwo muburo kugira ngo aturinde Satani n’abadayimoni be. Ni abanzi b’Imana kandi baba bashaka kutugirira nabi.

IBINDI WAMENYA

Menya ibikorwa byiza abamarayika bakora, ibibi by’ubupfumu n’uko twakwirinda Satani n’abadayimoni be.

4. Abamarayika bafasha abantu kumenya Yehova

Abamarayika ntibabwiriza mu buryo bugaragara, ahubwo bayobora ababwiriza ku bantu bifuza kumenya Imana. Musome mu Byahishuwe 14:6, 7, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Kuki dukeneye ko abamarayika badufasha mu murimo wo kubwiriza?

  • Ese kumenya ko abamarayika bashobora kukuyobora ku bantu bifuza kwiga Bibiliya bikugiriye akamaro? Kubera iki?

5. Irinde ubupfumu

Satani n’abadayimoni be ni abanzi ba Yehova bakaba n’abanzi bacu. Musome muri Luka 9:38-42, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Ni iki abadayimoni bakorera abantu?

Ntitwifuza kwikururira abadayimoni. Musome mu Gutegeka kwa Kabiri 18:10-12, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ni ayahe mayeri abadayimoni bakoresha kugira ngo bagerageze kudushuka dushyikirane na bo? Ni ibihe bikorwa by’ubupfumu biboneka mu gace k’iwanyu?

  • Ese birakwiriye ko Yehova atubuza gukora ibikorwa by’ubupfumu? Kubera iki?

Murebe VIDEWO, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira.

  • Ese ukurikije iyi videwo, impigi umwana wa Palesa yambaraga yari iteje akaga? Kubera iki?

  • Ni iki Palesa yagombaga gukora kugira ngo yirinde abadayimoni?

Kuva kera Abakristo b’ukuri birinda abadayimoni. Musome mu Byakozwe 19:19 no mu 1 Abakorinto 10:21, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Kuki tugomba kwikuraho ikintu cyose gifitanye isano n’ubupfumu?

6. Uko watsinda intambara urwana na Satani n’abadayimoni

Abadayimoni bayoborwa na Satani ariko abamarayika beza bayoborwa n’umumarayika mukuru ari we Mikayeli, iryo rikaba ari irindi zina rya Yesu. Mikayeli afite imbaraga zingana iki? Musome mu Byahishuwe 12:7-9, hanyuma muganire ku bibazo bikurikira:

  • Ari Mikayeli n’abamarayika, na Satani n’abadayimoni be, ni ba nde barusha abandi imbaraga?

  • Ese utekereza ko abigishwa ba Yesu bakwiriye gutinya Satani n’abadayimoni be?

Ushobora gutsinda intambara urwana na Satani n’abadayimoni be. Musome muri Yakobo 4:7, hanyuma muganire ku kibazo gikurikira:

  • Twakwirinda dute Satani n’abadayimoni be?

UKO BAMWE BABYUMVA: “Gukina imikino ijyanye n’ubupfumu cyangwa kureba videwo zijyanye n’ubupfumu nta cyo bitwaye, ni ukwishimisha gusa.”

  • Kuki kubona ibintu dutyo byateza ibibazo?

INCAMAKE

Abamarayika beza baradufasha. Satani n’abadayimoni be ni abanzi ba Yehova kandi bayobya abantu bakoresheje ubupfumu.

Ibibazo by’isubiramo

  • Ni mu buhe buryo abamarayika ba Yehova bafasha abantu kumumenya?

  • Satani n’abadayimoni be ni ba nde?

  • Kuki ugomba kwirinda ubupfumu?

Icyo wakora

AHANDI WABONA IBISOBANURO

Reba ibimenyetso bigaragaza ko Yesu ari we Mikayeli, umumarayika mukuru.

“Mikayeli marayika mukuru ni nde?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Reba ikigaragaza ko Satani abaho koko kandi ko atari ububi buba mu bantu.

“Ese Satani abaho koko?” (Ingingo yo ku rubuga rwacu)

Reba uko umugore yaretse ibikorwa bifitanye isano n’ubupfumu.

“Yamenye intego y’ubuzima” (Umunara w’Umurinzi, 1 Nyakanga 1993)