Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

KOMEZA KUBA MASO

Abagera kuri miliyoni 6 bahitanywe na COVID: Ni iki Bibiliya ibivugaho?

Abagera kuri miliyoni 6 bahitanywe na COVID: Ni iki Bibiliya ibivugaho?

 Raporo y’Ishami ry’Umuryango w’Abibumbye ryita ku Buzima igaragaza ko kugeza ku itariki ya 23 Gicurasi 2022, abantu bagera kuri 6 270 000 bari bamaze guhitanwa n’icyorezo cya COVID-19. Icyakora, amakuru uwo muryango watangaje ku itariki ya 5 Gicurasi avuga ko umubare w’abantu icyo cyorezo kimaze guhitana ushobora kuba urenze uwo. Iryo shami ryavuze ko hagati y’umwaka wa 2020 na 2021, abantu bahitanywe n’icyorezo cya COVID-19 cyangwa bagapfa bazize ingaruka zacyo, bashobora kuba bagera kuri 14 900 000.” Ese hari icyo Bibiliya ivuga ku byago nk’ibyo bibabaje?

Bibiliya yari yarahanuye ko hari kubaho ibyorezo by’indwara bigahitana benshi

  •    Yesu yari yarahanuye ko mu “minsi y’imperuka” hari kubaho “ibyorezo by’indwara.”—Luka 21:11, 2 Timoteyo 3:1.

 Ubwo buhanuzi bwa Yesu, busohora muri iki gihe. Niba wifuza kumenya byinshi, soma ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Ni ibihe bimenyetso byari kuranga “iminsi y’imperuka?

Bibiliya iraduhumuriza

  •    “Imana nyir’ihumure ryose. . . iduhumuriza mu makuba yacu yose.”—2 Abakorinto 1:3, 4.

 Ubutumwa buri muri Bibiliya bushobora guhumuriza abapfushije ababo. Niba wifuza kumenya byinshi reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo: “Icyagufasha kwihangana—Icyo wakora ubu” n’ivuga ngo: “Inama ziruta izindi zafasha abapfushije.”

Bibiliya itubwira uko ibyo bibazo bizakemuka burundu

  •    “Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru.”—Matayo 6:10.

 “Ubwami bw’Imana” butwizeza ko vuba aha ‘nta muturage uzavuga ati “ndarwaye.”’ (Mariko 1:14, 15; Yesaya 33:24) Kugira ngo usobanukirwe ubwo bwami bwo mu ijuru n’icyo buzakora reba videwo ifite umutwe uvuga ngo: “Ubwami bw’Imana ni iki?

 Turagutera inkunga yo kwiga byinshi kuri Bibiliya, kugira ngo umenye uko inama zihuje n’ubwenge ndetse n’amasezerano ahebuje ayikubiyemo, byagufasha wowe n’umuryango wawe.