Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INDIRIMBO YA 13

Kristo ni we cyitegererezo cyacu

Kristo ni we cyitegererezo cyacu

(1 Petero 2:21)

  1. 1. Shimira Yehova ku bw’urukundo rwe,

    Kuko yatanze Umwana we Kristo.

    Na we yaremeye abana n’abantu.

    Yubahishije izina rya Se.

  2. 2. Kristo yakundaga Ijambo ry’Imana.

    Ni ryo ryatumye agira ubwenge.

    Yumviye Yehova, aramukorera.

    Yashimishaga Se muri byose.

  3. 3. Twifuza kwigana Yesu muri byose,

    Tukubahisha Umuremyi wacu.

    Tujye tumwigana mu buzima bwacu,

    Maze twemerwe n’Imana yacu.

(Reba nanone Yoh 8:29; Efe 5:2; Fili 2:5-7.)