Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY SIGN LANGUAGE

Ibibazo abantu bakunze kwibaza—JW Library Sign Language

Ibibazo abantu bakunze kwibaza—JW Library Sign Language

JW Library Sign Language ikorana n’ibikoresho bikurikira:

Android

  • Tabureti na terefoni za Android zirimo verisiyo ya 4.4 kuzamura

  • Tabureti za Kindle Fire HD zirimo Fire OS verisiyo ya 4.6.6.1 kuzamura

iOS

  • iPad 4 n’izazohotse nyuma (zirimo iOS 10.0 kuzamura)

  • iPhone 5 n’izasohotse nyuma (zirimo iOS 10.0 kuzamura)

  • iPod touch yo ku rwego rwa 6 (irimo iOS 10.0 kuzamura)

Windows

  • Tabureti, mudasowa na terefoni zirimo Windows 10 (Verisiyo ya 1709, OS Build 16299) kuzamura

 

Iyo uvanye igitabo kuri interineti, JW Library Sign Language ivanayo ipaji igaragaza Urutonde rw’ibirimo, imitwe y’ibice n’amafoto.

Kanda ku kamenyetso ko Kuvanaho ahagana hejuru kugira ngo uvane ku rubuga videwo zose zo muri icyo gitabo, cyangwa ukande kuri buto yo Kuvanaho iri iruhande rwa videwo, kugira ngo uvaneho videwo imwe imwe.

Ushobora kwiyambaza inshuti yawe imenyereye gukoresha JW Library Sign Language. Niba bikomeje kwanga, wahamagara ku biro byacu bikwegereye.