Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

JW LIBRARY

Uko wavana za Bibiliya kuri interineti n’uko wazikoresha​—Android

Uko wavana za Bibiliya kuri interineti n’uko wazikoresha​—Android

Intego y’ibanze ya porogaramu ya JW Library ni ugusoma no kwiga Bibiliya.

Ushobora gukora ibi bikurikira:

 Kuvanaho Bibiliya

Ushobora kuvanaho Bibiliya zitandukanye wifuza, ukazazisoma n’igihe uzaba utari kuri interineti.

  • Kanda kuri Bibiliya kugira ngo ubone urutonde rw’ibitabo bya Bibiliya.

  • Kanda ku kamenyetso k’Indimi kugira ngo ubone urutonde rwa za Bibiliya zose zishobora kuboneka. Ubuhinduzi bwa Bibiliya ukunze gukoresha ni bwo bubanza kugaragara hejuru kuri urwo rutonde. Nanone ushobora gushakisha urwo rutonde wandika izina ry’ururimi cyangwa iry’ubuhinduzi bwa Bibiliya. Urugero, andika “int” kugira ngo ubone ubuhinduzi bwa Bibiliya yitwa Kingdom Interlinear mu cyongereza, cyangwa “kiny” kugira ngo ubone Bibiliya yo mu kinyarwanda.

  • Bibiliya utaravanaho ziba zigaragazwa n’akamenyetso k’igicu. Kanda kuri Bibiliya kugira ngo uyivaneho. Iyo umaze kuyivanaho ukayishyira ku gikoresho cyawe, ako kamenyetso k’igicu gahita kazimira. Kanda nanone kuri Bibiliya kugira ngo uyisome.

Niba utabonye ubuhinduzi bwa Bibiliya wifuzaga, uzongere uyishakishe ubutaha. Iyo habonetse ubundi buhinduzi bwa Bibiliya, bwongerwa ku rutonde.

 Gusiba Bibiliya

Ushobora gusiba Bibiliya mu gihe utakiyikoresha cyangwa ushaka kubona umwanya uhagije wo kubikamo ibindi bintu.

Kanda ku kamenyetso ka Bibiliya, hanyuma ukande ku k’Indimi kugira ngo ubone urutonde rwa za Bibiliya. Kanda ku kamenyetso gakurikira Bibiliya wifuza gusiba, hanyuma ukande kuri Siba.

 Guhuza Bibiliya yawe n’igihe

Uko igihe kigenda gihita, Bibiliya ufite ishobora kugira icyo ihindurwaho.

Iyo hari ibyahindutse kuri Bibiliya runaka, bigaragazwa n’akamenyetso kihese. Iyo ukanze kuri iyo Bibiliya, uhita ubona ubutumwa bugufi bukwereka ko hari ibyahindutse kuri iyo Bibiliya. Kanda kuri Vanaho kugira ngo Bibiliya yawe ihuzwe n’igihe cyangwa ukande kuri Ba ubiretse niba wifuza gukomeza gusoma ibyo wari usanganywe.

Ibyo tumaze kuvuga byasohotse muri Gashyantare 2015, bisohokana na porogaramu ya JW Library verisiyo ya 1.4 ikorana na Android verisiyo ya 2.3 cyangwa izasohotse nyuma yayo. Niba utabona ibi bintu tumaze gusobanura, ushobora gukurikiza amabwiriza ari mu ngingo ivuga ngo “Tangira gukoresha porogaramu ya JW Library—Android” munsi y’ahanditse ngo “Ibishya”.