Soma ibirimo

Yaranyuzwe!

Yaranyuzwe!

 Igihe umugore w’Umuhamya wa Yehova witwa Eliso yarimo yigisha undi mugore Bibiliya amusanze iwe, bagize batya babona umushyitsi udasanzwe. Uwo mushyitsi yari umuyobozi w’idini wari uzanye n’umugore we. Eliso yamenye ko bari baherutse gupfusha umwana wabo w’umuhungu, ari na we wenyine bari bafite.

 Eliso yarabahumurije maze bose batangira kurira. Uwo muyobozi w’idini yaravuze ati: “Siniyumvisha impamvu Imana yemeye ko ibintu nk’ibi bitubaho. Umwana wacu yamutwariye iki koko? Maze imyaka 28 yose nyikorera, none iki ni cyo impembye? Kuki Imana yishe umuhungu wacu koko?”

 Eliso yabasobanuriye ko Imana atari yo yishe umwana wabo. Nanone yababwiye iby’inshungu, umuzuko n’impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho. Bose babwiye Eliso ko banyuzwe n’ibyo ababwiye, kandi ko bari bamaze igihe basenga babisaba.

 Mu cyumweru cyakurikiyeho, uwo muyobozi w’idini n’umugore we bagarutse muri rwa rugo kugira ngo abigishirize hamwe na wa mugore. Icyo gihe Eliso n’uwo mugore barimo biga igice kivuga ngo: “Uzongera kubona abo wakundaga bapfuye” cyo mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Uwo mugabo n’umugore bahise bishimira icyo kiganiro.

 Uwo muyobozi w’idini n’umugore we bagiye mu ikoraniro ryihariye ry’Abahamya ba Yehova ryabereye mu mugi wa Tbilisi muri Jeworujiya. Bashimishijwe cyane n’urukundo n’ubumwe biranga Abahamya; iyo akaba ari imico bifuzaga ko abantu bo mu idini ryabo bagira, ariko bikaba byarabananiye.