Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO Y’IBANZE

Wakora iki mu gihe upfushije uwawe?

Wakora iki mu gihe upfushije uwawe?

“Ihangane wirira, ni ko Imana yabishatse.”

Ayo magambo yavuzwe n’incuti ya Bebe, mu mihango yo gushyingura se wari waguye mu mpanuka y’imodoka.

Bebe yakundaga se cyane. Nubwo ayo magambo yayabwiwe n’incuti, yaramubabaje cyane aho kumuhumuriza. Yakomezaga kwibaza ati “ese koko ni ko Imana yabishatse?” Igihe yandikaga iby’urwo rupfu nyuma y’imyaka runaka, yari agifite agahinda.

Ibyabaye kuri Bebe bigaragaza ko agahinda gaterwa no gupfusha kadapfa gushira, cyane cyane mu gihe wapfushije umuntu wakundaga. Bibiliya ivuga ko urupfu ari ‘umwanzi wa nyuma’ (1 Abakorinto 15:26). Ntiruteguza, nta wuruhunga kandi ntirugira imbabazi. Ingaruka zarwo nta we zitageraho. Ubwo rero mu gihe upfushije ukagira agahinda kenshi, ntuzumve ko wakoze ishyano.

Ushobora kuba warigeze kwibaza uti “agahinda nk’ako gashira ryari? Ni iki cyamfasha kwihangana? Nahumuriza nte umuntu wapfushije? Ese abapfuye bazazuka?”