Soma ibirimo

30 MUTARAMA 2017
ERITEREYA

Undi muhamya wo muri Eritereya yapfuye

Undi muhamya wo muri Eritereya yapfuye

Ku itariki 30 Ugushyingo 2016 Umuhamya witwa Tsehaye Tesfamariam yapfiriye mu mugi wa Asmara. Uwo muvandimwe yarekuwe ku itariki 10 Nzeri 2015 kubera ko yari arembye kandi aho yari afungiwe ntiyitabwagaho. Tsehaye yavukiye i Nefasit muri Eritereya mu mwaka wa 1941, ashakana na Hagosa Kebreab mu wa 1973. Bari bafitanye abahungu batatu n’abakobwa bane. Umuvandimwe Tsehaye yiyeguriye Yehova mu mwaka wa 1958, aba umwe mu Bahamya ba Yehova.

Muri Mutarama 2009 yafungiwe muri gereza ya Meitir ku mpamvu zitazwi. Kuva ku itariki ya 5 Ukwakira 2011 kugeza muri kanama 2012, Tesfamariam n’abandi bahamya 24 b’abagabo bimuriwe muri kasho yubakishijwe amabati. Abenshi muri bo bararwaye cyane kubera ubushyuhe bwinshi bwo mu mpeshyi, ibyo kurya bidafashije n’amazi adahagije.

Ibyo byatumye Misghina Gebretinsae na Yohannes Haile bapfira muri gereza ya Meitir; Kahssay Mekonnen na Goitom Gebrekristos bapfa bakirekurwa, none umuvandimwe Tesfamariam nawe arapfuye.