Soma ibirimo

24 UKUBOZA 2021
KANADA

Kwibuka umurage w’ukwizera twasigiwe n’Abavandimwe bo muri Kanada bari mu bigo byakorerwagamo imirimo y’agahato

Kwibuka umurage w’ukwizera twasigiwe n’Abavandimwe bo muri Kanada bari mu bigo byakorerwagamo imirimo y’agahato

Mu mpeshyi yo mu mwaka 1946, abayobozi ba Kanada bafunguye Abahamya ba Yehova bakiri bato bari bafungiwe mu bigo byakorerwagamo imirimo y’agahato byari mu butayu bwo muri icyo gihugu. Abavandimwe bacu bakiri bato bagera kuri 300 bahatirwaga gukora imirimo y’agahato muri ibyo bigo, bitewe n’uko umutimanama wabo utabemereraga gukora imirimo ya gisirikare. Abo bavandimwe bihanganiye ibikorwa bibi bakorerwaga kandi bavuye muri ibyo bigo bararushijeho kuba inshuti za Yehova. Ubu hashize imyaka 75 abo bavandimwe bavanywe muri ibyo bigo. Don MacLean, ni umwe muri abo bavandimwe bakiriho, yaravuze ati: “Ibitotezo byose nahuye na byo muri icyo gihe byangiriye akamaro bituma nkomera, kandi iyo mbyibutse nshimira Yehova.”