Soma ibirimo

Babuloni Ikomeye ni iki?

Babuloni Ikomeye ni iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Babuloni Ikomeye ivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe ni amadini yose y’ikinyoma kandi Imana irayanga a (Ibyahishuwe 14:8; 17:5; 18:21). Nubwo ayo madini afite ibintu byinshi atandukaniyeho, usanga yose afite inyigisho zituma abayoboke bayo badasenga Imana y’ukuri, ari yo Yehova.​—Gutegeka kwa Kabiri 4:35.

Ibyagufasha kumenya Babuloni Ikomeye

  1.   Babuloni Ikomeye igereranywa n’umugore. Bibiliya ivuga ko ari “umugore” cyangwa ‘indaya ikomeye’ kandi ko ifite “izina ry’amayobera, ari ryo ‘Babuloni Ikomeye’” (Ibyahishuwe 17:1, 3, 5). Igitabo cy’Ibyahishuwe kivuga ibintu gikoresheje imvugo y’ikigereranyo, cyangwa ‘ibimenyetso,’ bityo bikaba bihuje n’ubwenge kumva ko Babuloni Ikomeye ari imvugo y’ikigereranyo, aho kuba ari umugore nyamugore (Ibyahishuwe 1:1). Nanone kandi uwo mugore ‘yicaye ku mazi menshi,’ ari yo agereranya ‘amoko y’abantu n’imbaga y’abantu n’amahanga n’indimi’ (Ibyahishuwe 17:1, 15). Umugore usanzwe ntiyashobora gukora ibintu nk’ibyo.

  2.   Babuloni Ikomeye igereranya umuryango wo mu rwego mpuzamahanga. Babuloni yitwa “umurwa ukomeye ufite ubwami butegeka abami b’isi” (Ibyahishuwe 17:18). Ubwo rero, ibyo ikora n’ububasha bwayo bigera ku isi hose.

  3.   Babuloni Ikomeye ni umuryango wo mu rwego rw’idini; si uwa politiki cyangwa uw’ubucuruzi. Babuloni ya kera yari umugi wuzuyemo ibikorwa by’amadini kandi uzwiho gukoresha ‘imitongero n’ibikorwa by’ubupfumu’ (Yesaya 47:1, 12, 13; Yeremiya 50:1, 2, 38). Nanone idini ry’ikinyoma rirwanya Imana y’ukuri ni ho ryahoze (Intangiriro 10:8, 9; 11:2-4, 8). Abategetsi ba Babuloni b’abibone bishyize hejuru basuzugura Yehova na gahunda yo kumusenga (Yesaya 14:4, 13, 14; Daniyeli 5:2-4, 23). Kimwe na Babuloni ya kera, Babuloni Ikomeye izwiho “ibikorwa by’ubupfumu.” Ibyo byose bigaragaza ko ari umuryango wo mu rwego rw’idini.​—Ibyahishuwe 18:23.

     Babuloni Ikomeye ntishobora kuba umuryango wo mu rwego rwa politiki kuko “abami bo mu isi” bazagira agahinda nirimbuka (Ibyahishuwe 17:1, 2; 18:9). Nanone ntishobora kuba umuryango wo mu rwego rw’ubucuruzi kuko Bibiliya ivuga ko atari “abacuruzi bo mu isi.”​—Ibyahishuwe 18:11, 15.

  4. Igishushanyo cy’imana y’Umwami w’i Babuloni Nabonide kiriho ibimenyetso by’imana zigize ubutatu ari zo Sini, Ishitari na Shamashi

      Babuloni Ikomeye yujuje ibintu byose biranga idini ry’ikinyoma. Idini ry’ikinyoma ryigisha abantu gusenga izindi mana aho kubigisha uko baba incuti za Yehova, Imana y’ukuri. Ibyo Bibiliya ibyita “ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka” (Abalewi 20:6, ibisobanuro ahagana hasi ku ipaji; Kuva 34:15, 16). Hari inyigisho urugero nk’Ubutatu, ukudapfa k’ubugingo n’indi migenzo urugero nko gukoresha amashusho mu gusenga byahozeho muri Babuloni ya kera kandi byakomeje gukorwa mu idini ry’ikinyoma. Nanone ayo madini avanga ugusenga kwayo no gukunda iyi si. Ibyo Bibiliya ibyita ubuhemu kuko ari ubusambanyi bwo mu buryo bw’umwuka.​—Yakobo 4:4.

     Idini ry’ikinyoma ryigwijeho ubutunzi kandi riraburata. Ibyo bihuje neza neza n’ibyo Bibiliya ivuga kuri Babuloni Ikomeye igira iti “yambaye imyenda y’isine n’umutuku” kandi “yirimbishije zahabu n’amabuye y’agaciro kenshi n’amasaro” (Ibyahishuwe 17:4). Babuloni Ikomeye ni yo soko y’“ibiteye ishozi byo mu isi” cyangwa inyigisho n’ibikorwa bitubahisha Imana (Ibyahishuwe 17:5). Abayoboke b’idini ry’ikinyoma ni abantu bo mu “moko y’abantu n’imbaga y’abantu n’amahanga n’indimi” bashyigikira Babuloni Ikomeye.​—Ibyahishuwe 17:15.

 Babuloni Ikomeye ni yo yishe abantu ‘biciwe mu isi bose’ (Ibyahishuwe 18:24). Amateka agaragaza ko idini ry’ikinyoma ryagiye rishyigikira intambara n’ibikorwa by’iterabwoba kandi ko ryananiwe kwigisha abantu ukuri ku byerekeye Yehova, we Mana yuje urukundo (1 Yohana 4:8). Ibyo byatumye hameneka amaraso atangira ingano. Kubera iyo mpamvu, umuntu wese wifuza gushimisha Imana agomba ‘gusohoka’ muri Babuloni Ikomeye, mbese akitandukanya n’idini ry’ikinyoma.​—Ibyahishuwe 18:4; 2 Abakorinto 6:14-17.

a Reba ingingo ifite umutwe uvuga ngo “Nabwirwa n’iki idini ry’ukuri?