Soma ibirimo

Igitabo cy’Ibyahishuwe gisobanura iki?

Igitabo cy’Ibyahishuwe gisobanura iki?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Izina ry’igitabo cya Bibiliya cy’Ibyahishuwe mu kigiriki (A·po·kaʹly·psis), risobanura “guhishura.” Iryo zina ryumvikanisha ibisobanuro by’igitabo cy’Ibyahishuwe: gihishura ibyari byarahishwe kandi kikavuga ibintu byagombaga gusohora nyuma y’igihe kinini byanditswe. Ubuhanuzi bwinshi buvugwa muri icyo gitabo ntiburasohora.

Umusogongero w’igitabo cy’Ibyahishuwe

  •   Intangiriro.—Ibyahishuwe 1:1-9.

  •   Ubutumwa Yesu yagejeje ku matorero arindwi.—Ibyahishuwe 1:10–3:22.

  •   Yohana yerekwa Imana yicaye ku ntebe y’Ubwami yo mu ijuru.—Ibyahishuwe 4:1–11.

  •   Uruhererekane rw’iyerekwa, rimwe rifitanye isano n’irikurikiyeho:

    •   Ibimenyetso birindwi.—Ibyahishuwe 5:1–8:6.

    •   Impanda ndwi, eshatu za nyuma zikaba zibimburira ibyago bitatu.—Ibyahishuwe 8:7–14:20.

    •   Amabakure arindwi, buri bakure irimo icyago kigereranya urubanza Imana yaciriye isi.—Ibyahishuwe 15:1–16:21.

    •   Iyerekwa ryo kurimbuka kw’abanzi b’Imana.—Ibyahishuwe 17:1–20:10.

    •   Iyerekwa ry’imigisha ituruka ku Mana izagera ku isi n’ijuru.—Ibyahishuwe 20:11–22:5.

  •   Umusozo.—Ibyahishuwe 22:6-21.

Ibyagufasha gusobanukirwa igitabo cy’Ibyahishuwe

  1.   Ibyo kivuga bitanga ihumure; si ibyo guhahamura cyangwa gutera ubwoba abakorera Imana. Nubwo abantu benshi iyo bumvise ijambo “ibyahishuwe” (mu kigiriki A·po·kaʹly·psis) bahita batekereza ibyago bikomeye, igitabo cy’Ibyahishuwe kuva mu ntangiriro kugeza ku musozo wacyo, kivuga ko abasoma ibivugwamo, bakabisobanukirwa kandi bakabikurikiza bazabona ibyishimo.—Ibyahishuwe 1:3; 22:7.

  2.   Igitabo cy’Ibyahishuwe gikoresha ‘ibimenyetso’ byinshi, bitagomba gufatwa uko byakabaye.—Ibyahishuwe 1:1.

  3.   Ibintu by’ingenzi byinshi n’ibimenyetso bivugwa mu gitabo cy’Ibyahishuwe, biba byaravuzwe no mu bindi bitabo bya Bibiliya:

    •   Yehova: “ni we Mana y’ukuri hejuru mu ijuru” kandi ni we Muremyi w’ibintu byose.—Gutegeka 4:39; Zaburi 103:19; Ibyahishuwe 4:11; 15:3.

    •   Yesu Kristo: “Umwana w’Intama w’Imana.”—Yohana 1:29; Ibyahishuwe 5:6; 14:1.

    •   Satani: ni umwanzi w’Imana.—Intangiriro 3:14, 15; Yohana 8:44; Ibyahishuwe 12:9.

    •   Babuloni Ikomeye: kimwe na Babuloni ya kera (Babeli), Babuloni na yo ni umwanzi wa Yehova Imana n’ubwoko bwe, kandi ni yo soko y’inyigisho z’ibinyoma.—Intangiriro 11:2-9; Yesaya 13:1, 11; Ibyahishuwe 17:4-6; 18:4, 20.

    •   “Inyanja”: abantu babi barwanya Imana.—Yesaya 57:20; Ibyahishuwe 13:1; 21:1.

    •   Ibintu bifitanye isano n’ihema ry’ibonaniro rya kera ryakorerwagamo imirimo irebana no gusenga Imana: harimo isanduku y’isezerano, igikarabiro, amatara, imibavu n’igicaniro batambiragaho.—Kuva 25:10, 17, 18; 40:24-32; Ibyahishuwe 4:5, 6; 5:8; 8:3; 11:19.

    •   Inyamaswa z’inkazi: zigereranya ubutegetsi bw’abantu.—Daniyeli 7:1-8, 17-26; Ibyahishuwe 13:2, 11; 17:3.

    •   Imibare ikoreshwa mu buryo bw’ikigereranyo.—Ibyahishuwe 1:20; 8:13; 13:18; 21:16.

  4.   Iyerekwa rivugwamo ryerekezaga “ku munsi w’Umwami,” watangiye igihe Ubwami bw’Imana bwimikwaga mu mwaka wa 1914 kandi Yesu agatangira gutegeka ari Umwami (Ibyahishuwe 1:10). Ku bw’ibyo, dushobora kwitega ko ubuhanuzi bw’ingenzi bwo mu Byahishuwe busohora muri iki gihe turimo.

  5.   Icyo dukeneye kugira ngo dusobanukirwe igitabo cy’Ibyahishuwe, ari na cyo kidufasha gusobanukirwa Bibiliya yose, ni ubwenge buva ku Mana no gufashwa n’abantu basanzwe bayisobanukiwe.—Ibyakozwe 8:26-39; Yakobo 1:5.