Soma ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Ukuboko gutangaje kw’igisimba kiba mu mazi

Ukuboko gutangaje kw’igisimba kiba mu mazi

 Hari abahanga mu gukora za robo barimo gukora ibikoresho, bizafasha abaganga kujya babaga abarwayi ahantu hagoye, bitabaye ngombwa ko bakata ahantu hanini. Hari robo abo bahanga bakoze bigana ukuboko kw’icyo gisimba kiba mu mazi, gushobora kwihotagura mu buryo bworoshye.

 Suzuma ibi bikurikira: Icyo gisimba gishobora gukoresha amaboko yacyo umunani ashobora kwihina no kwirambura mu buryo bworoshye, kigafata ikintu kandi kikagikomeza, kabone niyo icyo kintu cyaba kiri ahantu hafunganye. Nanone gishobora kujyana ayo maboko mu byerekezo bitandukanye kandi gishobora no gutuma ibice bimwe na bimwe by’amaboko yacyo bitihina.

 Abashakashatsi batekereza ko bakoze robo ifite ukuboko gushobora kwihotagura mu buryo bworoshye, abaganga bajya babaga umuntu badakase ahantu hanini. Icyo gikoresho cyakorohereza abaganga mu gihe babaga abarwayi bakeneye kubagwa ahantu hagoye cyane.

 Reba videwo igaragaza uko amaboko y’icyo gisimba akora

 Abashakashatsi bakoze robo ifite ukuboko gukora nk’ukw’icyo gisimba kureshya na milimitero 135 kandi ubu irifashishwa cyane mu kubaga. Igice kimwe cy’uko kuboko kwa robo, gishobora gufata inyama zo mu nda zimwe zigahama hamwe kandi kutazangije, mu gihe ikindi gice cyako kirimo kubaga indi nyama yo mu nda. Dogiteri Tommaso Ranzani, wagize uruhare mu gukora iyo robo yaravuze ati: “Iki ni igikoresho cya mbere dukoze, ariko turateganya gukora n’ibindi bikoranywe ubuhanga buhambaye kandi bizakora neza kurushaho.”

Ukuboko kwa robo gushobora kwihotagura mu buryo bworoshye kuzifashishwa cyane mu kubaga

 Ubitekerezaho iki? Ese utekereza ko ukuboko kw’icyo gisimba kwabayeho biturutse ku bwihindurize cyangwa kwararemwe?