Soma ibirimo

Ese byararemwe?

Ibintu karemano

Uko ibinyabuzima bikora ibintu birimo ubugeni—Ese byararemwe?

Dushobora kubona gahunda ihambaye y‘ubugeni iba mu bintu inyamaswa zikora.

Fotosenteze—ESE BYARAREMWE?

Fotosenteze ni iki kandi se itumariye iki?

Ibinyabuzima bikoresha neza ingufu—Ese byararemwe?

Ese ubushobozi bwihariye ibinyabuzima bifite bwo gukoresha neza ingufu, hari icyo bukwigisha ku bihereranye n’inkomoko y’ubuzima?

Ibinyabuzima bitanga urumuri—Ese byararemwe?

Udusimba tumwe na tumwe nti dutanga urumuri gusa, ahubwo tunatanga urufite imbaraga ziruta iz’amatara ay’asanzwe. Tubikora dute?

Umubiri w'umuntu

Uburyo ogusijeni ikwira mu mubiri—Ese byararemwe?

Ushobora ku vana amasomo ku buryo butangaje ogusijeni ikwirakwizwa mu mubiri.

Umubiri w’umuntu wisana

Abahanga muri siyansi bakoresheje bate ubwo bushobozi mu gukora ibikoresho bishya bya plastiki?

Inyamaswa zigenza

Ubwonko bw’ingugunnyi iba ku mpera y’isi ya ruguru—Ese byararemwe?

Menya ubushobozi bwihariye ifite bwo kongera kwisubiranya.

Ubwoya budasanzwe bw’agasimba ko mu nyanja

Inyamabere nyinshi ziba mu mazi akonje zigira uruhu rufite ibinure byinshi, bituma zishyuha. Ako gasimba ko gakoresha ubundi buryo.

Ururimi rw’injangwe—Ese byararemwe?

Injangwe zo mu rugo, zishobora kumara kimwe cya kane cy’amasaha zimara ziri maso, zisukura. None se zibikora zite?

Imikorere y’ubwanwa bw’injangwe

Kuki abahanga mu bya siyansi barimo bagerageza gukora robo zifite utwuma dufite ubushobozi bwo kumva nk’ubw’ubwanwa bw’injangwe?

Imbwa ifite ubushobozi buhambaye bwo guhumurirwa—Ese byararemwe?

Ni iki abahanga mu bya siyansi barimo gukora kugira ngo bigane ubushobozi buhambaye bwo guhumurirwa imbwa ifite?

Ukuguru kw’ifarashi

Kuki ba injenyeri bananiwe kwigana imiterere yako?

Nyiramubande y’ijwi ry’agacurama—Ese byararemwe?

Ese inyamaswa ishobora kumenya aho ikintu kiri idakoresheje amaso?

Ururenda rw’igifwera

Abaganga bose bashobora gukoresha kore yakozwe bigana ururenda rw’igifwera, aho gukoresha indodo n’ibyuma.

Ibinyabuzima byo mu mazi

Uruhu rw’ifi yo mu bwoko bwa Requin—Ese byararemwe?

Uko uruhu rw’ifi yo mu bwoko bwa Requin ruteye biyirinda bite za mikorobe?

Uburyo Balene ifite umunwa usongoye kandi wihese yibira—Ese byararemwe?

Izo nyamabere zikenera umwuka, zishobora kwibira cyane mu mazi kandi zikamaramo igihe kirekire. Zibifashwamo n’iki?

Icyubi cya Balene

Irebere ukuntu icyubi cy’iyo fi nini gikora.

Ifi nini ifite umubiri wisukura—Ese byararemwe?

Kuki amasosiyete y’amato ashishikajwe cyane n’ubushobozi buhambaye iyo fi ifite?

Ijwi ry’ifi yitwa Dauphin—Ese byararemwe?

Abahanga mu bya siyansi barimo barigana ubushobozi bw’ayo mafi kugira ngo barusheho gusobanukirwa ibintu bitandukanye.

Ururenda rw’ifi imeze nk’inzoka—Ese byararemwe?

Kuki itera ubwoba ibindi bisimba ariko igashishikaza abahanga?

Uruhu rutangaje rwa Kokombure yo mu nyanja

Ni iki gituma uruhu rw’ako gasimba rugira ubushobozi butangaje?

Ubuhanga amafi ya Grunion akoresha mu gihe atera amagi—Ese byararemwe?

Reba uburyo kumenya igihe gikwiriye cyo gutera amagi n’uburyo bwiza bwo kubikora, bituma akomeza kororoka.

Ikinyamushongo gifite amenyo atangaje

Kuki amenyo y’ikinyamushongo akomeye kurusha ubudodo bw’igitagangurirwa?

Kore y’agasimba ko mu mazi

Hari agasimba ko mu mazi gakora kore ikomeye kuruta izikorwa n’abantu. Ariko abahanga ntibumva neza ukuntu ako gasimba gafata ku bintu bitose.

Utuguru tw’ikinyamushongo cyo mu mazi

Ikinyamushongo cyo mu mazi gifata ku bintu bikomeye. Suzuma uko babiheraho bagakora ibintu bakoresha mu bwubatsi, cyangwa bafatanya amagufwa y’umuntu.

Igikonoshwa k’ikinyamushongo cyo mu nyanja

Imiterere y’igikonoshwa k’ikinyamushongo cyo mu nyanja ituma gishobora kukirinda.

Ifi ihinduranya amabara

Abahanga barimo barigana iyo fingo bazakore imyenda ihindura ibara mu masegonda make

Urugingo rumurika rw’agasimba ko muri Hawayi

Ako gasimba gakora urumuri katagamije kubona cyangwa kugaragara.

Ukuboko gutangaje kw’igisimba kiba mu mazi

Abashakashatsi biganye ukuboko kw’icyo gisimba maze bakora robo ifite ukuboko gufite ubushobozi buhambaye.

Igikanka “gifite amaso” cy’ifi imeze nk’inyenyeri

Menya ibintu bitangaje biranga iyo fi yibera hasi mu nyanja.

Umurizo w’ifarashi yo mu nyanja

Abahanga barashaka kwigana umurizo w’iyo farashi bagakora robo zakoreshwa mu bintu bitandukanye.

Amafi yogera hamwe

Ni ayahe masomo twayakuraho akadufasha kwirinda kugongana kw’imodoka?

Ifi yitwa Remora—Ese byararemwe?

Ni iki gituma iyo fi ifata ku bindi binyabuzima byo mu nyanja?

Uburyo bwo kuyungurura bw’ifi yitwa Manta Ray—Ese bwararemwe?

Ni gute ifi ya ray ituma utunyabuzima duto cyane tudaca mu myenge y’akayunguruzo kayo?

Inyoni

Ururimi rw’inyoni yitwa Koliburi—Ese byararemwe?

Iyi nyoni nubwo ari nto ikoresha uburyo bwiza cyane kandi buhambaye bwo gukura umutobe mu rurabo kandi akabikora nta mbaraga ikoresheje.

Inyoni yibira mu mazi—Ese byararemwe?

Izo nyoni zibigenza zite ngo zinjirane mu mazi imbaraga nyinshi ariko ntizigire icyo ziba?

Amabara y’inyoni adashobora gucuyuka

Abantu bakora iki ngo bakore amarangi cyangwa imyenda idashobora gucuyuka, nk’uko bimeze ku mabara y’inyoni?

Ibaba ry’Igihunyira

Imiterere y’ibaba ry’igihunyira ishobora kwifashishwa mu gukora ibyuma bitanga amashanyarazi akomoka ku muyaga bikora neza.

Amababa y’ibisiga bitumbagira mu kirere

Abakora indege bazigamye litiro miriyoni 7.600 za benzine mu mwaka umwe bitewe n’uko biganye amababa y’ibisiga.

Ibaba ry’inyoni yitwa penguin

Ni iki abahanga mu binyabuzima byo mu mazi bavumbuye ku birebana n’amababa y’iyo nyoni?

Inyoni yitwa Alubatorosi ikoresha imbaraga nke mu gihe iguruka

Menya ukuntu iyo nyoni ishobora kuguruka amasaha menshi idakubise amababa!

Igisiga kiguruka igihe kirekire kurusha ibindi

Menya urugendo rw’iminsi umunani icyo gisiga gikora, rugatangaza abantu.

Icyari cy’inyoni yo mu bwoko bw’inkware—Ese byararemwe?

Ibyatsi izi nyoni zubakisha icyari bikora nk’icyuma kirarira amajyi. None se izo nyoni zibasha zite kugenzura ubushyuhe mu gihe kigera ku mwaka nubwo habaho ihindagurika ry’ibihe?

Ibikururanda n'intubutubu

Umuserebanya ufite uruhu rukurura amazi

Bigenda bite ngo amazi azamuke avuye ku maguru y’uwo muserebanya, agere mu kanwa?

Umurizo w’ighangara

Bigenda bite ngo igihangara gisimbukire ku rukuta ruhagaze giturutse ahantu hatambika?

Urwasaya rw’ingona

Ingona ifite ubushobozi bwo guhekenya bukubye incuro eshatu ubw’intare n’ingwe, ariko inafite ubwo kumva ibiyikozeho buruta ubw’intoki z’umuntu. Menya ibanga ryayo.

Uruhu rw’inzoka

Ni iki gituma uruhu rw’inzoka ruramba ku buryo ishobora kurira ibiti bihanda, cyangwa ikagenda mu mucanga uyijomba?

Igikeri kibyara mu buryo bwihariye

Ni iki cyatumye umuhanga mu binyabuzima wemera ubwihindurize yemeza ko imiterere y’icyo gikeri itigeze ihinduka buhoro buhoro?

Uko ibikeri byo mu Buyapani bihamagarana—Ese byararemwe?

Ni irihe banga ibikeri byo mu Buyapani by’ibigabo bikoresha bivuga mu rwego rwo guhamagara iby’ibigore?

Udusimba

Ese byararemwe?—Uruyuki rufite ubuhanga buhambaye bwo kuguruka

Bigenda bite ngo uruyuki rurushe abapirote ubuhanga?

Ubushobozi budasanzwe bw’uruyuki

Ubuhanga uruyuki rukoresha rugwa buzafasha abantu gukora porogaramu iyobora robo ziguruka

Ikinyagu

Ibyo inzuki zamenye mu birebana no gukoresha neza ubuso, abahanga mu mibare batari barashoboye gusobanura kugeza mu wa 1999

Ibimonyo byirinda bite umubyigano?

Ibimonyo byirinda bite umubyigano?

Ijosi ry’ikimonyo

Utwo dusimba dushobora dute kwikorera ibintu bibirusha ibiro incuro nyinshi?

Ikimonyo gisukura ihembe ryacyo

Aka gasimba ko mu bwoko bw’inigwahabiri kaba kagomba guhora gasukuye kugira ngo kirinde ingorane. None se gakora iki kugira ngo gahorane isuku?

Ikimonyo kidatinya ubushyuhe bwo mu butayu

Icyo kimonyo cyihanganira ubushyuhe bukabije kurusha izindi nyamaswa. Ibanga ryacyo ni irihe?

Imibereho itangaje y’udukoko tumeze nk’inzige

Ikintu gitangaje kuri utwo dukoko ni uko tugaragara ibyumweru bike mu myaka 13 cyangwa 17.

Ubushobozi bwo gusimbuka bw’igihore

Bifite ubushobozi bwo gusimbuka neza kandi kuri gahunda.

Imyakura y’inzige ituma zitagongana mu gihe ziguruka

Ni iki gifasha inzige kutagongana mu gihe zimuka ari nyinshi?

Amatwi yumva cyane y’igihore

Amatwi y’igihore yumva nk’ay’umuntu. Ni iki abahanga mu bya siyansi bo muri iki gihe bakwigira ku bushobozi bwo kumva bw’icyo gihore?

Uko ibinyugunyugu by’amabara meza byimuka—Ese byararemwe?

Ese kuba ibinyugunyugu by’amabara meza bikora urugendo rutangaje iyo byimuka, byaba bigaragaza ko hariho Umuremyi?

Ibaba ry’ikinyugunyugu

Nubwo ibaba ry’ikinyugunyugu risa n’irisennye, rifite ibintu bibonwa gusa na mikorosikopi. Ibyo bintu bimaze iki?

Ibaba ry’ikinyugunyugu rikurura urumuri

Dore ikindi kintu gituma amababa y’ibinyugunyugu bimwe na bimwe akurura urumuri, uretse kuba afite ibara ry’umukara.

Ikinyugunyugu gihagarara gikoze inyuguti ya V—Ese byararemwe?

Ni ubuhe buhanga icyo kinyugunyugu gifite abahanga biganye, kugira ngo bakore ibyuma bitanga ingufu z’amashanyarazi akomoka ku zuba bikora neza kurushaho?

Ikinyugunyugu gifite ubushobozi buhambaye bwo kumva

Nubwo gifite ugutwi koroheje, hari ikintu gihambaye kirusha izindi nyamaswa zose.

Igikonoshwa cy’agasimba kameze nk’inyenzi y’umukara​—Ese byararemwe?

None se ni iki gifasha ako gasimba kwihanganira uburemere bwinshi?

Ibyumviro by’ikivumvuri cy’umukara

Ni iki abahanga n’abashakashatsi bakwigira kuri icyo kivumvuri?

Ubuhanga bw’ikivumvuri cyo mu mase bwo kumenya aho kijya

Ikivumvuri cyo mu mase kibwirwa n’iki aho kijya? Abantu bacyigana bate?

Itara ry’agasimba bita akanyenyeri

Ni mu buhe buryo ako gasimba kafashije abahanga kongera urumuri rw’amatara akoreshwa mu bikoresho bimwe na bimwe byo mu rwego rwa elegitoroniki?

Utubaba tw’isazi

Ese wigeze wibaza impamvu gufata isazi bigoye? Reba icyo abashakashatsi bagezeho.

Isazi ikora amasiporo ahambaye

Utwo dusimba dufite ubushobozi bwo gukata nk’ubw’indege z’intambara, kandi ikabikora mu kanya gato cyane.

Ibitagangurirwa

Ubwoko bw’igitagangurirwa kireba ibikezikezi

Icyo gitagangurirwa gipima gite intera kigomba gusimbuka? Kuki abashakashatsi bashaka kwigana ubwo buhanga?

Kore idasanzwe y’igitagangurirwa

Igitagangurirwa gikora inzu iriho kore imatira cg ntimatire bitewe n’igikenewe. Menya impamvu n’uko iyo kore iteye.

Ibimera

Igishishwa cy’urubuto rwitwa pomelo—Ese byararemwe?

Abashakashatsi batekereza ko igishishwa cy’urubuto rwitwa pomelo kizabafasha gite?

Ikimera gifite imbuto z’ubururu bushashagirana

Icyo kimera ntigifite intimatima y’ubururu, ariko gifite ibara ry’ubururu ritaboneka mu bindi bimera. Ni iki gituma kigira ibara ry’ubururu bushashagirana?

Uburyo imbuto z’indabo zo mu bwoko bwa Taraxacum ziguruka—Ese byararemwe?

Imbuto z’indabo zo mu bwoko bwa Taraxacum ziguruka mu buryo bworoshye cyane kurusha imitaka ifasha abantu kugenda mu kirere. Ubwo buryo zigurukamo bukubye inshuro enye uburyo iyo mitaka iguruka.

Ibimera bifite ubushobozi bwo gukora imibare

Abashakashatsi bavumbuye ko igiti cya sinapi gifite ubushobozi bwihariye.

Ibinyabuzima bitaboneshwa amaso

ADN ishobora kubika amakuru angana ate?

Menya impamvu ADN yiswe igikoresho cyo mu rwego rwa elegitoronike kibika amakuru menshi kurusha ibindi.

Udukoko dusukura amazi tuyavanamo peteroli

Kuki ari two dukora neza umurimo wo kuvana peteroli mu mazi, ugereranyije n’ikoranabuhanga rikoreshwa?