Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Jya ushyiriraho abana amabwiriza asobanutse

Jya ushyiriraho abana amabwiriza asobanutse

“Kurera abana ubwabyo ntibyoroshye. By’umwihariko, iyo bamaze kuba ingimbi cyangwa abangavu, igihe baba bumva ko bagomba kwigomeka ku babyeyi babo nk’abandi bose, biba ari ibindi bindi.”—DULCE, AFURIKA Y’EPFO.

Ikibazo.

Bibiliya yahanuye ko “mu minsi y’imperuka,” muri rusange abana bari kuzaba “batumvira ababyeyi.”—2 Timoteyo 3:1, 2.

Inama.

Ujye uzirikana ko “abana baba bakeneye kumenya amabwiriza ababyeyi babashyiriyeho n’icyo babitezeho” (The Single Parent Resource, cyanditswe na Brook Noel). Umuhanga mu by’imitekerereze n’imyitwarire y’abantu witwa Barry G. Ginsberg, yaravuze ati “iyo abantu bafite amabwiriza bagomba gukurikiza, babana neza kandi imihangayiko ikaba mike.” Yunzemo ati “iyo amabwiriza yumvikana neza, kandi agasobanurwa nta guca ku ruhande, abagize umuryango barushaho kubana neza.” Wabigenza ute kugira ngo ushyireho amabwiriza yumvikana neza?

Jya wubahiriza ibyo wavuze nta kujenjeka (Matayo 5:37). Ubushakashatsi bwakorewe muri Ositaraliya, bwagaragaje ko iyo ababyeyi batagira icyo babuza abana babo kandi bakabemerera gukora icyo bashaka cyose, akenshi abana bitwara nabi. Bibiliya igira iti “umwana udahanwa azakoza nyina isoni.”—Imigani 29:15.

Ntukemere ko kuba urera abana uri wenyine bituma wiheba, ngo wumve ko ugomba kubarera bajeyi. Yasmin wavuzwe mu ngingo zabanjirije iyi, yaravuze ati “iyo hari icyo abahungu banjye babiri bakoze, hari igihe mpita numva mbagiriye impuhwe nkavuga ko babitewe n’uko batagira se.” Ariko nk’uko paragarafu ikurikira ibigaragaza, ntiyigeze yemera ko iyo mitekerereze, nubwo itari mibi, imubuza gufata imyanzuro ikwiriye.

Ntukivuguruze. Hari ikinyamakuru cyagize kiti “iyo abana bazi neza ko nibakora ikosa bari burihanirwe byanze bikunze, bituma bitwararika kandi bibarinda ibibazo” (American Journal of Orthopsychiatry). Yasmin yaravuze ati “nicaranye n’abahungu banjye maze tuganira ku bihano nzajya mbaha bakosheje. Iyo bakoze ikosa, ngerageza kubahana nk’uko twabyumvikanyeho. Nubwo mbahana ariko, nihatira kubanza kubatega amatwi, maze nkabasobanurira ntuje ingaruka amakosa yabo yagize ku bagize umuryango. Iyo ibyo birangiye, mbaha igihano twumvikanyeho.”

Jya ushyira mu gaciro, wirinde kubahana urakaye. Nubwo ari ngombwa gukomera ku byo wavuze, wagombye nanone kuva ku izima mu gihe bibaye ngombwa. Muri Yakobo 3:17, haravuga hati “ubwenge buva mu ijuru,” ni ukuvuga ubwenge buturuka ku Mana, “burangwa no gushyira mu gaciro.” Abantu bashyira mu gaciro ntibahubuka cyangwa ngo bagire icyo bakora bagifite uburakari. Nanone, si ba bandi bagendera ku mategeko nta kudohora. Ahubwo iyo bafite ikibazo, barabanza bakagitekerezaho hanyuma bakakibwira Imana mu isengesho. Icyo gihe ni bwo baba bashobora kugikemura batuje kandi mu buryo bukwiriye.

Ubwo rero, kutivuguruza, kutajenjeka, gushyira mu gaciro hamwe no gutanga urugero rwiza, bizagufasha gushyiriraho umuryango wawe amabwiriza azatuma abana bumva bafite umutekano nyakuri.