Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese byararemwe?

Utubaba tw’isazi

Utubaba tw’isazi

Ni iki gifasha isazi gusa n’iyibarangura mu kirere kandi ibigiranye ubuhanga? Kuki iyo isazi ihushywe n’umuyaga ihita yigarura vuba cyane kandi ntigwe? Kimwe mu biyifasha kubigeraho ni utubaba tumeze nk’uduhiri tuba inyuma y’amababa yayo asanzwe. *

Suzuma ibi bikurikira: Utwo tubaba tuba tumeze nk’umurishyo w’ingoma. Iyo isazi iguruka, tugenda twikubita nk’amababa asanzwe kandi tukikubita ku muvuduko umwe na yo, ariko mu cyerekezo gitandukanye n’icy’ayo mababa. Abahanga mu bya siyansi bavumbuye ko utwo tubaba dufasha isazi kudahungabana mu gihe iguruka.

Hari igitabo cyavuze ko utwo tubaba, “dukubitira mu cyerekezo kimwe nk’uko bimeze ku kuma gatuma urushinge rw’isaha rugenda” (Encyclopedia of Adaptations in the Natural World). Cyongeyeho ko mu gihe isazi ishatse guhindura icyerekezo mu buryo butunguranye, yaba ibishaka cyangwa bitewe n’umuyaga utunguranye, “twa tubaba duhita twiheta. Iyo twihese, imyakura idukoresha ihita ibimenyesha ubwonko maze isazi ikagira icyo ikora kugira ngo . . . idata inzira.” Ibyo ni byo bituma isazi isa n’iyibarangura mu kirere mu buryo buyoroheye kandi kuyifata bikagorana.

Ba injenyeri bashobora kwigana ubwo buhanga bw’isazi bagakora ibintu byinshi, urugero nka za robo, utumashini duto cyane duteye nk’inigwahabiri n’ibyogajuru. Umushakashatsi mu gukora ibyogajuru witwa Rafal Zbikowski, yaranditse ati “ni nde wari gutekereza ko ikiremwa gito cyane kandi abantu banga nk’isazi, cyakwigisha abantu ibintu byinshi nk’ibyo?”

Ubitekerezaho iki? Ese utwo tubaba tw’isazi twabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa twararemwe?

^ par. 3 Utwo tubaba tugirwa n’inigwahabiri zimwe na zimwe, urugero nk’isazi, imibu n’izindi.