Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

 ESE BYARAREMWE?

Igisiga kiguruka igihe kirekire kurusha ibindi

Igisiga kiguruka igihe kirekire kurusha ibindi

ICYO gisiga kiri mu bisiga bitangaza abantu cyane iyo bigurutse byimukiye mu kandi karere. Gishobora gukora urugendo rw’ibirometero 11.000 mu gihe cy’iminsi irenga umunani kidahagaze.

Suzuma ibi bikurikira: Abashakashatsi bakeka ko hari amoko y’inyoni zikoresha rukuruzi y’isi mu gihe ziguruka, mbese nk’aho zaba zifite busole mu bwonko. Ariko birashoboka ko iyo icyo gisiga kiguruka kinifashisha izuba ku manywa, naho nijoro kikifashisha inyenyeri. Nanone gishobora kumenya ko kiri buhure n’inkubi z’imiyaga ziba zishobora kugifasha kongera umuvuduko mu kirere. Icyakora na n’ubu impuguke ntizirasobanukirwa neza ukuntu icyo gisiga gikora urwo rugendo rutangaje. Umuhanga mu binyabuzima witwa Bob Gill, yaravuze ati “nubwo maze imyaka 20 nkora ubushakashatsi kuri ibyo bisiga, hari ibyo ntarasobanukirwa.”

Ubitekerezaho iki? Ese icyo gisiga kiguruka mu buryo bwihariye, cyabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa cyararemwe?