NIMUKANGUKE! Kamena 2014 | Ni iki kiranga incuti nyancuti?

Birababaje kuba abantu benshi barabuze incuti nyancuti. Ariko se ni uko byagombye kumera? Kugira ngo ubucuti burambe bisaba iki? Suzuma inama zifatika zo muri Bibiliya.

Hirya no hino ku isi

Izi ngingo zikubiyemo ikibazo cyo kumenya uburyo bwemewe n’amategeko n’umuco bwo kwita ku nsoro mu bitaro byo muri Kanada, icyasimbuzwa inyama no gusezeranya abatemera Imana muri Irilande.

INGINGO Y'IBANZE

Ni iki kiranga incuti nyancuti?

Abantu benshi bazi akamaro ko kugira incuti nyancuti. Wakora iki ngo ubere abandi incuti nyancuti? Iyi ngingo isuzuma amahame ane yo muri Bibiliya yabigufashamo.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Urupfu

Bigenda bite iyo dupfuye? Ese dushobora kuzabona abantu bacu bapfuye? Suzuma ibisubizo bihumuriza bitangwa na Bibiliya ku birebana n’urupfu.

ABANTU BA KERA

Joseph Priestley

Igihe Joseph Priestley yandikaga ibirebana n’idini cyangwa siyansi, yaharaniraga ukuri gufite gihamya. Menya ukuntu ubushakashatsi yagezeho n’ibyo yanditse byagize akamaro kugeza no muri iki gihe.

Tumenye indwara y’ifumbi y’amenyo

Ifumbi ni imwe mu ndwara zo mu kanwa zogeye ku isi. Iterwa n’iki? Wabwirwa n’iki ko uyifite? Menya uko wayirinda.

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO

Uko wakwirinda gusesagura amafaranga

Ntugasesagure amafaranga ngo wibuke ko ugomba kuyakoresha neza wamaze kuyamara. Menya uko wakwitoza gukoresha amafaranga neza mbere y’uko agushirana.

ESE BYARAREMWE?

Ubuhanga bw’ikivumvuri cyo mu mase bwo kumenya aho kijya

Ikivumvuri cyo mu mase kibwirwa n’iki aho kijya? Abantu bacyigana bate?

Ibindi wasomera kuri interineti

Icyo abakiri bato bavuga ku bihereranye na telefoni zigendanwa

Abakiri bato bakoresha telefoni mu bintu byinshi. Ese gutunga telefoni igendanwa ni byiza cyangwa ni bibi?

Mose akurira muri Egiputa

Ni iki twigira ku buzima bwa Mose akiri muri Egiputa? Vanaho iyo myitozo uyiganireho n’abagize umuryango wawe.