Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Hirya no hino ku isi

Hirya no hino ku isi

U Bushinwa

Mu mugi wa Beijing, umubare w’abatana wariyongereye cyane ugera kuri 41 ku ijana mu mezi icyenda ya mbere y’umwaka wa 2013, ugereranyije n’uko byari bimeze muri ayo mezi mu wa 2012. Impuguke zitekereza ko iryo zamuka rishobora kuba ryaratewe no kwihunza umusoro uherutse gushyirwaho wa 20 ku ijana by’ikiguzi cy’inzu igurishijwe. Mu mimerere imwe n’imwe, iyo abashakanye batanye bakagurisha imwe mu mazu yabo, bagabanyirizwa imisoro.

Isi

Mu rwego rwo kurwanya indyo mbi, Umuryango w’Abibumbye wagiriye abatuye isi inama yo kwitabira kurya udukoko turibwa. Hari raporo ya vuba aha yagaragaje ko utwo dukoko dukungahaye ku ntungamubiri, dore ko dufite ubushobozi bwo kurya ibintu bidashobora kuribwa n’abantu tukabivanamo intungamubiri zo kubatunga. Ibyo byatuma “utwo dukoko turibwa mu mwanya w’inyama, cyangwa abantu bakarya amatungo yagaburiwe utwo dukoko.” Icyakora iyo raporo yavuze ko “mu mico imwe n’imwe hari abantu utwo [dukoko] dutera ishozi.”

Kanada

Ibitaro bishinzwe iby’imyororokere byaheze mu rungabangabo ku birebana n’amategeko n’amahame mbwirizamuco agenga imikoreshereze y’insoro z’abantu zabitswe, ariko “ba nyirazo” bakaba batakiboneka. Hari ibitaro bimwe bibitse insoro 1.000 zikiri nzima, ba nyirazo bakaba “barabuze.”

Irilande

Mbere y’umwaka wa 2013, Abagatolika babaga bagiye kurushinga bahitagamo gusezerana imbere y’Imana cyangwa imbere y’amategeko. Nyuma yaho, bahawe n’uburenganzira bwo guhitamo gukora ubukwe bwateguwe n’abantu batagira idini. Ibiro ntaramakuru by’Abongereza Reuters byavuze ko “kuva ubwo, umubare w’abifuza gusezerana imbere y’amategeko ariko bagakora n’ubundi bukwe butari ubwo mu rwego rw’idini wiyongereye,” ku buryo abategura ubwo bukwe basigaye “bafite akazi kenshi cyane.”