Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE BIBILIYA IFITE AKAMARO MURI IKI GIHE?

Amahame areba bose kandi ahuje n’igihe—Kuba inyangamugayo

Amahame areba bose kandi ahuje n’igihe—Kuba inyangamugayo

IHAME RYA BIBILIYA: ‘ni nde uzakirwa mu ihema [ry’imana]? ni ugendera mu nzira iboneye, agakora ibyo gukiranuka, kandi akavuga ukuri mu mutima we.’—Zaburi 15:1, 2.

AKAMARO KARYO: Abantu benshi baha agaciro ibyo kuba inyangamugayo n’ubudahemuka. Ariko se, iyo habonetse uburyo bwatuma babona inyungu bahemutse kandi ntihagire ubimenya, bigenda bite? Aho ni ho bagaragariza ibiri mu mitima yabo.

Raquel ukora akazi ko kugura ibintu, yaravuze ati “abacuruzi bamwe bansezeranyaga ko ningura ibicuruzwa byabo bazagira icyo bampa. Urugero, banyizezaga ko bazajya bangabanyiriza ibiciro kandi amafaranga nsaguye nkayitwarira aho kuyaha isosiyete nakoreraga. Ariko nibukaga inama Bibiliya itanga yo kuba inyangamugayo nkabyanga. Umukoresha wanjye yarabyumvise maze arushaho kungirira icyizere.”

Iyo Raquel agwa mu gishuko cyo kwemera ibyo bamusezeranyaga, aba yarabonye amafaranga menshi mu gihe gito. Ariko se byari kugenda bite iyo umukoresha we abitahura? Ese yari kuguma kuri ako kazi? Iyo akavaho se yari kuzabona akandi? Igikomeye kurushaho ni uko byari kwanduza umutimanama we n’izina rye. Mu Migani 22:1 hagira hati “ibyiza ni ukugira izina ryiza kuruta kugira ubutunzi bwinshi, kandi kwemerwa biruta ifeza na zahabu.”

Jessie yihesheje izina ryiza kuko yari umukozi w’inyangamugayo

Jessie na we yagaragaje ko ari inyangamugayo kandi ko ari uwizerwa, ku buryo yihesheje izina ryiza ku mukoresha we. Byamugiriye akahe kamaro? Yagizwe umuyobozi kandi ahabwa umudendezo usesuye ku birebana n’amasaha y’akazi. Ibyo byatumye abona igihe gihagije cyo kwita ku muryango we no ku bikorwa by’itorero.

Abakoresha bamwe bashakira abakozi mu bantu bazwiho kuba inyangamugayo. Urugero, umuyobozi w’isosiyete yo muri Filipine yandikiye ibiro by’ishami by’Abahamya ba Yehova muri icyo gihugu, atumiririra Abahamya kuza gusaba akazi muri iyo sosiyete. Yavuze ko “bakorana umwete, ko ari inyangamugayo kandi ko bitanga mu kazi.” Ibyo babikesha Yehova Imana, we utwigisha ‘kwanga ibibi tugakunda ibyiza.’—Amosi 5:15.