Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

Mesiya

Mesiya

Bibiliya yahanuye ko Mesiya yari kuzaza mu isi agakiza abantu indwara, imibabaro n’urupfu. Ese uwo Mesiya ni Yesu Kristo?

Abantu bari kumubwirwa n’iki?

Ubuhanuzi bwo muri Bibiliya bugaragaza ko Mesiya cyangwa Kristo, yari kuzasohoza inshingano ebyiri, iya kabiri akaba yari kuzayisohoza nyuma y’igihe kirekire. * Inshingano ya mbere yari kuzayisohoza ari umuntu. Abanditse Bibiliya bahanuye ibintu byinshi byari kuzamuranga mu mibereho ye no mu murimo we, bityo abantu bakamumenya neza. Koko rero, intego y’ibanze y’ubuhanuzi bwo muri Bibiliya ni ‘uguhamya ibya Yesu.’—Ibyahishuwe 19:10.

Ibyo Yesu yakoze mu rugero ruto ari umuntu, azabikora mu rwego rw’isi yose igihe azaba ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Mesiya yari . . .

  • Gukomoka mu muryango w’Umwami Dawidi.—Yesaya 9:7; Luka 3:23-31. *

  • Kuvukira mu mugi wa Betelehemu.—Mika 5:2; Luka 2:4-7.

  • Kuba umubwiriza w’“ubutumwa bwiza” wicisha bugufi.—Yesaya 61:1; Luka 4:43.

  • Gusuzugurwa kandi abantu bakamufata nk’utagira umumaro.—Yesaya 53:3; Matayo 26:67, 68.

  • Kugambanirwa ku biceri by’ifeza mirongo itatu.—Zekariya 11:12, 13; Matayo 26:14, 15.

  • Gucecekera imbere y’abamuregaga, agakatirwa urwo gupfa arengana.—Yesaya 53:6, 7; Matayo 27:12-14.

  • Kuba “umwana w’intama” agakiza abantu ibyaha, bakaba abera imbere y’Imana.—Yesaya 53:7; Yohana 1:29, 34, 36.

  • Kwicwa ariko ntihagire igufwa rye rivunika.—Zaburi 34:20; Yohana 19:33, 36.

  • Kuzahambanwa n’abakire.—Yesaya 53:9; Matayo 27:57-60.

  • Kuzazuka ku munsi wa gatatu.—Matayo 16:21; 28:5-7.

Yesu yashohoje ubwo buhanuzi bwose n’ubundi bwinshi. Nanone yakijije abarwayi kandi azura abapfuye. Ibyo na byo byagaragaje ko ari we Mesiya kandi bitanga gihamya ifatika y’uko azasohoza amasezerano yo muri Bibiliya avuga ko ibyo bintu azabikora mu rwego rw’isi yose mu gihe kiri imbere (Luka 7:21-23; Ibyahishuwe 21:3, 4). Yesu amaze kuzuka, yicaye “iburyo” bw’Imana, aho ategerereje kuzasoreza inshingano ye yo kuba Mesiya.—Zaburi 110:1-6.

“Ese mugira ngo Kristo naza azakora ibimenyetso biruta ibyo uyu muntu yakoze?”Yohana 7:31.

Mesiya azasoza ate umurimo we?

Abayahudi bo mu gihe cya Yesu bari biteze ko Mesiya yari kubabohora akabakiza ingoma y’Abaroma, hanyuma akaba umwami w’Ubwami bwa Isirayeli bwari gusubizwaho (Ibyakozwe 1:6). Nyuma y’igihe ni bwo abigishwa be b’Abayahudi basobanukiwe ko yari gusoreza umurimo we mu ijuru ari ikiremwa cy’umwuka gifite imbaraga, kandi afite ubutware busesuye.—Matayo 28:18.

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO.

Inshingano ya kabiri ya Mesiya ikubiyemo . . .

  • Kuba Umwami w’Ubwami bw’Imana ari bwo butegetsi bw’isi yose.Daniyeli 7:13, 14; Ibyahishuwe 11:15.

  • Guha imigisha abantu bose bamwizera.—Intangiriro 22:17, 18; Zaburi 72:7, 8

  • ‘Gukangaranya amahanga menshi’ n’abategetsi bayo, igihe azaba ayamenagura kuko amurwanya.—Yesaya 52:15; Ibyahishuwe 19:19, 20.

  • Kurokora “imbaga y’abantu benshi” bakiranuka bo mu mahanga yose, akabageza mu isi nshya y’amahoro.—Ibyahishuwe 7:9, 10, 13-17.

  • Kuzura abapfuye bakaba mu isi izahinduka paradizo, ibyo akabikora afatanyije na Yehova Imana.—Luka 23:43; Yohana 5:21, 28, 29.

  • Kwigisha abayoboke be inzira y’amahoro nyakuri.—Yesaya 11:1, 2, 9, 10.

  • Gukuraho burundu icyaha, kuko ari cyo gituma habaho indwara n’urupfu.—Yohana 1:29; Abaroma 5:12.

  • Kumaraho burundu imirimo ya Satani no guhuza abantu bakunga ubumwe bayobowe n’ubutegetsi bwa Yehova Imana.—1 Abakorinto 15:25-28; 1 Yohana 3:8.

Yesu yashohoje inshingano ye ya mbere yo kuba Mesiya, kandi n’iya kabiri azayisohoza. Ni iby’ubwenge rero ko wiga ibya Yesu ubyitondeye, kuko Yesu yavuze ati “ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima.”—Yohana 14:6.

“Mu minsi ye umukiranutsi azasagamba, kandi azagira amahoro menshi kugeza igihe ukwezi kuzaba kutakiriho. Azagira abayoboke . . . kugera ku mpera z’isi.”Zaburi 72:7, 8.

^ par. 5 Ijambo “Mesiya” rikomoka ku ijambo ry’igiheburayo, naho “Kristo” rigakomoka ku ijambo ry’ikigiriki.—Yohana 1:41.

^ par. 7 Umurongo w’Ibyanditswe ubanza ni ubuhanuzi, uwa kabiri ni isohozwa ryabwo.