Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

ESE BYARAREMWE?

Urwasaya rw’ingona

Urwasaya rw’ingona

INGONA ni yo ifite imbaraga zo guhekenya ibintu kurusha izindi nyamaswa zose. Urugero, hari ingona iba mu mazi arimo umunyu hafi ya Ositaraliya, ifite imbaraga zo guhekenya zikubye incuro eshatu iz’intare cyangwa ingwe. Nanone urwo rwasaya rufite ubushobozi buhambaye bwo kumva ikintu kirukozeho, ku buryo buruta n’ubw’intoki z’umuntu. None se ibigeraho ite kandi uruhu rwayo ruriho amagaragamba?

Urwasaya rw’iyo ngona rufite uturemangingo twinshi tuyifasha kumva ibirukozeho. Umushakashatsi witwa Duncan Leitch amaze kuyikoraho ubushakashatsi, yavuze ko “imitsi yayo ikorana n’ubwonko ituruka mu twenge two mu rwasaya rwayo” ari yo ifasha ingona kumva ibiyikozeho. Kuba urwasaya rwayo ruteye rutyo, birinda imitsi yayo kandi bigatuma igira ubushobozi bwo kumva ikintu kiyikozeho budashobora gupimwa n’ibikoresho bisanzwe bipima ubwo bushobozi. Ibyo bifasha ingona gutandukanya imyanda n’ibyokurya yatamiye. Ibyo ni na byo bituma ingona y’ingore ishobora gufatira ibyana byayo mu kanwa ariko ntiyibeshye ngo ibihekenye. Urwo rwasaya rw’ingona rufite ubushobozi buhambaye, bwaba ubwo guhekenya ndetse n’ubwo kumva.

Ubitekerezaho iki? Ese urwo rwasaya rwabayeho biturutse ku bwihindurize? Cyangwa rwararemwe?