Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ababyeyi bigisha abana babo urukundo binyuze ku rugero babaha

ICYO TWAKORA NGO DUHANGANE N’IBIBAZO DUHURA NA BYO

Tugomba kumenya gutandukanya ikiza n’ikibi

Tugomba kumenya gutandukanya ikiza n’ikibi

Mu gihe abanyeshuri bari mu rugendoshuri, hari abana b’abahungu barezwe gushaka gufata ku ngufu mugenzi wabo w’umuhungu. Abo bana bose bigaga ku kigo gikomeye kigenga cyo muri Kanada. Nyuma y’ibyo, hari umunyamakuru witwa Leonard Stern wanditse ati: “Kuba umuhanga, kwiga mu mashuri akomeye no kuba umukire ntibibuza abakiri bato gukora ibibi.”—Ottawa Citizen.

Nanone uwo munyamakuru yaravuze ati: “Ubundi ikintu k’ingenzi umubyeyi yagombye gutoza umwana we, ni ukumufasha kugira ubushobozi bwo gutandukanya ikiza n’ikibi. Ariko usanga ababyeyi benshi bumva ko kujyana abana babo mu mashuri akomeye kugira ngo bazagire akazi kabahesha amafaranga menshi, ari byo by’ingenzi.”

Mu by’ukuri kwiga ni ngombwa. Icyakora, nta shuri nubwo ryaba ryiza rite, ryatoza umuntu kurwanya ibyifuzo bibi n’intego mbi. None se ubwo ni he twakwigira imico myiza yadufasha kumenya ikiza n’ikibi?

BIBILIYA IRIMO UBWENGE UTABONERA MU MASHURI

Bibiliya imeze nk’indorerwamo. Iyo tuyirebeyemo tumenya neza aho dufite intege nke n’inenge zacu (Yakobo 1:23-25). Ariko Bibiliya ikora ibirenze ibyo. Ituma duhinduka tukagira imico myiza ituma tubana amahoro n’abandi kandi tukunga ubumwe. Iyo mico ni nko kugira neza, kugwa neza, kwihangana, kumenya kwifata n’urukundo. Ndetse Bibiliya ivuga ko urukundo ari rwo “rwunga abantu mu buryo bwuzuye” (Abakolosayi 3:14). Kuki urukundo ari umuco wihariye? Reba icyo Bibiliya iruvugaho.

  • “Urukundo rurihangana kandi rukagira neza. Urukundo ntirugira ishyari, ntirwirarira, ntirwiyemera, ntirwitwara mu buryo buteye isoni, ntirushaka inyungu zarwo, ntirwivumbura. Ntirubika inzika y’inabi rwagiriwe. Ntirwishimira gukiranirwa, ahubwo rwishimira ukuri. Rutwikira byose, . . . rwihanganira byose. Urukundo ntirushira.”—1 Abakorinto 13:4-8.

  • “Urukundo ntirugirira abandi nabi.”—Abaroma 13:10.

  • “Ikiruta byose, mukundane urukundo rwinshi, kuko urukundo rutwikira ibyaha byinshi.”—1 Petero 4:8.

Wumva umeze ute iyo uri kumwe n’abantu bagukunda? Wumva ufite umutekano, utuje kandi uguwe neza kuko uba uzi ko bakwifuriza ibyiza kandi ko batazigera bakugirira nabi babigambiriye.

Nanone urukundo rushobora gutuma abantu bigomwa ibintu runaka cyangwa bakagira ibyo bahindura kugira ngo bafashe abandi. Urugero, umugabo turi bwite George yifuzaga cyane kujya amarana igihe n’umwuzukuru we. Ariko hari ikintu cyari gutuma ibyo bidashoboka. George yanywaga itabi cyane kandi umukwe we ntiyashakaga ko anywera itabi hafi y’umwana we. George yakoze iki? Nubwo yari amaze imyaka 50 yose anywa itabi, yarariretse kugira ngo ritangiza umwuzukuru we. Icyo ni cyo bita urukundo!

Bibiliya ituma tugira imico myiza, urugero nko kugwa neza, kugira neza ariko cyanecyane ikadutoza kugira urukundo

Urukundo ntituruvukana. Ababyeyi ni bo bagira uruhare runini mu gutoza abana babo uwo muco. Babashakira ibibatunga, bakabarinda icyabateza akaga, bakabahumuriza kandi bakabitaho mu gihe barwaye. Nanone ababyeyi beza baganira n’abana babo kandi bakabigisha. Ikindi kandi barabahana, bakabafasha kumenya ikiza n’ikibi kandi bakababera urugero rwiza.

Ikibabaje ni uko usanga hari ababyeyi badasohoza neza inshingano zabo. Ariko se ibyo byaba bishatse kuvuga ko abana babo na bo batazaba abantu beza? Si ko bimeze! Hari abantu benshi, hakubiyemo n’abakuriye mu miryango itararangwagamo urukundo, bahindutse baba abantu beza kandi b’inyangamugayo. Kandi nk’uko tugiye kubibona mu ngingo ikurikira, hari n’abo wabonaga ari ba ruharwa ariko baje guhinduka.