Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INAMA ZIGENEWE UMURYANGO | URUBYIRUKO

Uko twakwirinda imikino iteje akaga

Uko twakwirinda imikino iteje akaga

AHO IKIBAZO KIRI

“Nari mpagaze ku muhanda wo munsi y’ubutaka gari ya moshi zinyuramo, maze ngiye kubona, mbona gari ya moshi ihanyuze inyaruka nk’umurabyo. Nagize ubwoba, mbura amahwemo kandi nagendaga ndushaho kumererwa nabi.”​—Leon. *

“Iyo manutse ku bihanamanga nkitura mu mazi, numva nduhutse nibura akanya gato. Ubusanzwe biranezeza cyane; ariko hari n’igihe bintera ubwoba.”​—Larissa.

Kimwe na Leon na Larissa, abakiri bato benshi bakora udushya kugira ngo bamenye aho ubushobozi bwabo bugarukira, ndetse no mu bintu biteje akaga. Ese nawe wumva wabikora? Iyi ngingo irakugira inama.

ICYO WAGOMBYE KUMENYA

Imikino iteje akaga ishobora kubata umuntu. Nubwo itera ibyishimo by’akanya gato, ituma wifuza kugera kure. Kimwe na Leon, Marco na we yakundaga kujya ku mihanda yo munsi y’ubutaka ya gari ya moshi. Yagize ati: “Byaranshimishaga, ariko nanone nkumva ntanyuzwe.”

Justin wirukaga yambaye inkweto zifite amapine, akagenda afata ku modoka, yaravuze ati: “Numvaga nakomeza ubutaruhuka. Nifuzaga ko abantu bantangarira, ariko byarangiye ndi mu bitaro.”

Urungano rushobora gutuma wirengagiza akaga kakugeraho. Umusore witwa Marvin yagize ati: “Inshuti zange zarambwiye ngo nurire inzu y’umuturirwa. Baravugaga bati: ‘Urira sha. Ntugire ubwoba uragerayo.’ Numvaga mfite ubwoba bwinshi kandi uko nazamukaga ni ko nagendaga ntitira.” Larissa twigeze kuvuga yagize ati: “Nakoze nk’ibyo abandi bakora. Nifuzaga kubigana.”

Nanone hari abashimagiza iyo mikino bakoresheje interineti, ari na ko bagaragaza ko idateje akaga. Hari abashyira kuri interineti videwo zigaragaza ibyo abayikina bagezeho, bigatuma abazireba baba benshi, maze abakina iyo mikino bagahinduka ibyamamare.

Urugero, hari videwo zigaragaza imikino irimo abantu bivana ahantu hateje akaga, wenda bagasimbuka cyangwa bakurira inkuta, amazu cyangwa esikariye bihuta cyane kandi nta kintu kibarinda bambaye. Ibyo bishobora gutuma wibwira ko (1) bidateje akaga kandi ko (2) buri wese yabikora, maze bikaba byatuma wishora mu mikino iteje akaga.

Uburyo bwiza bwo kumenya aho ubushobozi bwawe bugarukira. Bibiliya igira iti: “imyitozo y’umubiri igira umumaro muri bike” (1 Timoteyo 4:8). Ariko nanone idusaba ‘kugaragaza ubwenge’ (Tito 2:12). Ibyo wabigeraho ute?

ICYO WAKORA

Jya umenya akaga byaguteza. Bibiliya igira iti: “umunyamakenga wese agaragaza ubumenyi mu byo akora, ariko umupfu akwirakwiza ubupfapfa” (Imigani 13:16). Mbere yo gutangira umukino runaka, jya umenya akaga waguteza. Ibaze uti: “Ese ibi ntibyatuma mpasiga ubuzima cyangwa ngakomereka cyane?”​—Ihame rya Bibiliya: Imigani 14:15.

Jya uhitamo inshuti ziha ubuzima agaciro. Inshuti nyanshuti ntizizagushishikariza gukora ikintu cyaguteza akaga, cyangwa ngo ziguhatire gukora ibyo udashaka. Larissa yaravuze ati: “Inshuti nyakuri zamfashije guhitamo imikino idateje akaga. Maze guhindura inshuti, nagize ubuzima bwiza.”​—Ihame rya Bibiliya: Imigani 13:20.

Ibaze uti: “Ese ibi ntibyatuma mpasiga ubuzima cyangwa ngakomereka cyane?”

Jya ukoresha neza impano ufite udashyize ubuzima bwawe mu kaga. Hari igitabo cyavuze kiti: “Kimwe mu bintu bigaragaza ko umuntu akuze, ni ukwishyiriraho amahame amugenga n’imipaka atagomba kurenga.” (Adolescent Risk Behaviors.) Ushobora kumenya aho ubushobozi bwawe bugeze, bitabaye ngombwa ko wishora mu mikino iteje akaga.

Jya wiyubaha. Abantu bazakubahira ko ushoboye guhangana n’ingorane; ntibazakubahira ko ukora ibintu biteje akaga. Larissa yaravuze ati: “Natangiye nsimbukira mu mazi nturutse mu bihanamanga, amaherezo nishora mu bindi bintu biteje akaga kurushaho. Iyo mbimenya!”

Inama: Aho kwishyira mu kaga ujya mu myidagaduro yatuma utakaza ubuzima, jya uhitamo neza imyidagaduro ujyamo. Ihame rya Bibiliya: Imigani 15:24.

^ par. 4 Muri iyi ngingo amazina amwe n’amwe yarahinduwe.