Imigani 14:1-35

  • Umuntu ni we umenya agahinda afite mu mutima (10)

  • Ibyo umuntu yibwira ko bikwiriye bishobora kumuzanira urupfu (12)

  • Umuntu utaraba inararibonye yemera ibivuzwe byose (15)

  • Umukire agira inshuti nyinshi (20)

  • Umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza (30)

14  Umugore w’umunyabwenge yubaka urugo rwe,Ariko umugore utagira ubwenge ararwisenyera.   Umuntu ukora ibyiza atinya Yehova,Ariko umuntu w’indyarya aramusuzugura.   Amagambo y’ubwibone avugwa n’umuntu utagira ubwenge aryana nk’inkoni,Ariko amagambo y’abanyabwenge azabarinda.   Ahatakiri inka, aho zariraga haba hasukuye,Ariko imbaraga z’ikimasa zituma haboneka umusaruro mwinshi.   Umutangabuhamya wizerwa ntabeshya,Ariko umutangabuhamya w’indyarya ibyo avuga byose biba ari ibinyoma.   Umuntu useka abandi ashaka ubwenge ntabubone,Ariko umuntu usobanukiwe, kugira ubumenyi biramworohera.   Jya wirinda umuntu utagira ubwenge,Kuko nta bumenyi yakungura.   Ubwenge butuma umunyamakenga asobanukirwa ibyo akwiriye gukora,Ariko abantu batagira ubwenge barayoba bitewe n’ubuswa bwabo.   Abantu batagira ubwenge bapfobya ikosa,Ariko abakiranutsi baba bashaka kwiyunga n’abandi. 10  Umuntu ni we umenya agahinda afite mu mutima,Kandi ni na we wenyine umenya ibyishimo afite. 11  Urugo rw’ababi ruzasenywa,Ariko urugo rw’abakiranutsi ruzakomera. 12  Hari igihe umuntu yibwira ko ibyo akora bikwiriye,Ariko amaherezo bikamuzanira urupfu. 13  Umuntu ashobora guseka ariko mu mutima ababaye,Kandi ibyishimo bishobora gusozwa n’agahinda. 14  Umuntu udatinya Imana azagerwaho n’ingaruka z’imyitwarire ye,Ariko umuntu mwiza azahemberwa ibikorwa bye. 15  Umuntu wese utaraba inararibonye yemera ibivuzwe byose,Ariko umunyamakenga arashishoza agatekereza ku byo agiye gukora. 16  Umunyabwenge agira amakenga kandi akirinda ibibi,Ariko umuntu utagira ubwenge nta cyo yitaho kandi ariyiringira. 17  Umuntu urakara vuba akora ibintu bigaragaza ko atagira ubwenge,Ariko umuntu ubanza gutekereza ku byo agiye gukora, arangwa. 18  Abataraba inararibonye bagaragaza ubuswa,Ariko abanyabwenge bagaragaza ubumenyi. 19  Abantu babi bazunamira abeza,Kandi abagome bazapfukama mu marembo y’abakiranutsi. 20  Umukene arangwa, ndetse na mugenzi we akamwanga,Ariko umukire agira inshuti nyinshi. 21  Usuzugura mugenzi we aba akoze icyaha,Ariko umuntu wese ugirira impuhwe uworoheje azagira ibyishimo. 22  Umuntu ucura imigambi mibi azayoba. Ariko abiyemeza gukora ibyiza bagaragarizwa urukundo* n’ubudahemuka. 23  Umurimo wose ukoranywe umwete uzana inyungu,Ariko amagambo gusa arakenesha. 24  Abanyabwenge bagira ubutunzi,Ariko abatagira ubwenge bagumana ubuswa bwabo. 25  Umutangabuhamya uvuga ukuri arokora ubuzima,Ariko uriganya ahora avuga ibinyoma. 26  Umuntu utinya Yehova amwiringira muri byose,Kandi bizarinda abana be. 27  Gutinya Yehova bituma umuntu akomeza kubaho,Kandi bimurinda urupfu. 28  Iyo umwami afite abaturage benshi, aba akomeye,Ariko iyo umutegetsi adafite abantu ararimbuka. 29  Umuntu utinda kurakara aba afite ubushishozi bwinshi,Ariko unanirwa kwihangana ntaba agaragaje ubwenge. 30  Umutima utuje utuma umubiri ugira ubuzima bwiza,Ariko ishyari ni nk’indwara imunga amagufwa. 31  Uriganya uworoheje aba atutse uwamuremye,Ariko ugirira neza umukene, aba ahesheje icyubahiro uwamuremye. 32  Umuntu mubi azarimburwa n’ibibi bye,Ariko umukiranutsi azarindwa n’ubudahemuka bwe. 33  Umuntu ujijutse agumana ubwenge bwe mu mutima we,Ariko ibyo umuswa azi, abyamamaza hose. 34  Gukiranuka ni ko gutuma igihugu kigira agaciro,Ariko ibyaha bikoza isoni abantu. 35  Umwami yishimira umugaragu ukorana ubushishozi,Ariko arakarira cyane umuntu ukora ibiteye isoni.

Ibisobanuro ahagana hasi

Cyangwa “urukundo rudahemuka.”