Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Abantu benshi basenga bavuga bati​—“Ubwami bwawe nibuze”

Abantu benshi basenga bavuga bati​—“Ubwami bwawe nibuze”

Ese nawe wigeze usenga usaba ko Ubwami bw’Imana buza? Abantu benshi bamaze imyaka myinshi basubiramo amagambo agira ati: “Ubwami bwawe nibuze.” Kuki basenga batyo? Ni ukubera ko Yesu yigishije abigishwa be kujya basenga basaba ubwo Bwami.

Mu mizo ya mbere, abigishwa ba Yesu ntibari basobanukiwe ibintu byose bihereranye n’Ubwami bw’Imana. Hari igihe bamubajije bati: “Mwami, ese muri iki gihe ni bwo ugiye gusubiza Isirayeli ubwami?” Yesu ntiyahise ababwira igihe Ubwami bw’Imana buzazira (Ibyakozwe 1:6, 7). Ese ibyo byaba bishatse kuvuga ko tudashobora kumenya icyo Ubwami bw’Imana ari cyo n’igihe buzazira? Si ko bimeze!

Iyi gazeti iradufasha kubona ibisubizo by’ibibazo bikurikira:

  • Kuki dukeneye Ubwami bw’Imana?

  • Umwami w’Ubwami bw’Imana ni nde?

  • Ni ryari buzatangira gutegeka iyi si?

  • Ni iki Ubwami bw’Imana buzakora?

  • Kuki twagombye gushyigikira Ubwami bw’Imana?

  • Ubwami bw’Imana ni iki?