Soma ibirimo

Uburyo bwo gusenga—Ese gusubiramo Isengesho rya Data wa twese birahagije?

Uburyo bwo gusenga—Ese gusubiramo Isengesho rya Data wa twese birahagije?

Icyo Bibiliya ibivugaho

 Isengesho rya Data wa twese ridufasha kumenya uko dukwiriye gusenga n’ibyo twavuga mu isengesho. Iryo sengesho Yesu yarivuze igihe yasubizaga intumwa ze, zari zimusabye ziti: “Mwami, twigishe gusenga” (Luka 11:1). Icyakora, Isengesho rya Data wa twese cyangwa se isengesho ry’Umwami si ryo ryonyine Imana yemera. a Ahubwo Yesu yaritanze kugira ngo atwereke urugero rw’amasengesho Imana yumva.

Muri iyi ngingo turasuzuma

 Isengesho rya Data wa twese rivuga iki?

 Isengesho rya Data wa twese riri muri Matayo 6:9-13, rivugwa mu buryo butandukanye mu buhinduzi bwa Bibiliya bumwe na bumwe. Reka dufate ingero ebyiri.

 Ubuhinduzi bw’isi nshya: “Data uri mu ijuru, izina ryawe niryezwe. Ubwami bwawe nibuze. Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru. Uyu munsi uduhe ibyokurya by’uyu munsi; kandi utubabarire imyenda yacu, nk’uko natwe tubabarira abaturimo imyenda. Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi.”

 Bibiliya Yera: “Data wa twese uri mu ijuru, Izina ryawe ryubahwe, Ubwami bwawe buze, ibyo ushaka bibeho mu isi, nk’uko biba mu ijuru. Uduhe none ibyokurya byacu by’uyu munsi, uduharire imyenda yacu, nk’uko natwe twahariye abarimo imyenda yacu, ntuduhane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi.” b

 Isengesho rya Data wa twese risobanura iki?

 Inyigisho za Yesu zihuza n’ibindi bintu bivugwa mu Byanditswe. Ubwo rero twakwizera ko n’ibindi bice bya Bibiliya bishobora kudufasha gusobanukirwa icyo Isengesho rya Data wa twese risobanura.

“Data uri mu ijuru”

 Birakwiye ko twita Imana “Data” kubera ko ari yo yaturemye ikaduha ubuzima.—Yesaya 64:8.

“Izina ryawe niryezwe”

 Izina ry’Imana, Yehova, rigomba kubahwa kandi rikezwa cyangwa rigafatwa nk’iryera. Abantu beza izina ry’Imana, iyo babwira abandi imico yayo n’imigambi yayo.—Zaburi 83:18; Yesaya 6:3.

“Ubwami bwawe nibuze”

 Ubwami bw’Imana ni ubutegetsi bwo mu ijuru. Umwami wabwo ni Yesu. Yesu yatwigishije gusenga dusaba ko ubwo Bwami bwaza, bugategeka isi yose.—Daniyeli 2:44; Ibyahishuwe 11:15.

“Ibyo ushaka bikorwe mu isi nk’uko bikorwa mu ijuru”

 Nk’uko mu ijuru nta bibi cyangwa urupfu bibayo, Imana yifuza ko no ku isi abantu babaho iteka, bafite amahoro n’umutekano.—Zaburi 37:11, 29.

“Uyu munsi uduhe ibyokurya by’uyu munsi”

 Mu gihe cya Yesu, umugati ni wo wari ibyokurya by’ibanze. Tugomba kwibuka ko kugira ngo tubeho, dukeneye ko Umuremyi wacu aduha ibyo dukeneye.—Ibyakozwe 17:24, 25.

“Utubabarire imyenda yacu, nk’uko natwe tubabarira abaturimo imyenda”

 Muri uyu murongo ijambo “imyenda,” nanone rishobora gukoreshwa ryerekeza ku byaha (Luka 11:4). Abantu bose baracumura kandi ni yo mpamvu bakeneye kubabarirwa. Ariko niba twifuza ko Imana itubabarira, natwe tugomba kuba twiteguye kubabarira abandi amakosa badukoreye.—Matayo 6:14, 15.

“Ntudutererane mu bitwoshya, ahubwo udukize umubi”

 Nta na rimwe Yehova atugerageresha ibintu bibi (Yakobo 1:13). Ahubwo tugeragezwa n’“umubi,” ari we Satani umwanzi, nanone witwa “Umushukanyi” (1 Yohana 5:19; Matayo 4:1-4). Dusenga Yehova tumusaba ko yadufasha mu gihe duhuye n’ibigeragezo ngo dukomeze kumwumvira.

 Ese gusubiramo Isengesho rya Data wa twese ni bwo buryo bwonyine bwo gusenga?

 Yesu yavuze iryo sengesho kugira ngo aduhe urugero rw’ibyo twavuga dusenga, nta bwo ari ukugira ngo tuge duhora turisubiramo. Mbere y’uko avuga iryo sengesho yari yatanze umuburo ugira uti: “Mu gihe usenga, ntukavuge ibintu bimwe ugenda ubisubiramo” (Matayo 6:7). Ikindi gihe ubwo yatangaga urugero rw’ibyo twavuga dusenga, yakoresheje andi magambo atandukanye nayo yakoresheje mbere.—Luka 11:2-4.

 Uburyo bwiza bwo gusenga ni ukuvuga amagambo atuvuye ku mutima.—Zaburi 62:8.

 Dukwiriye gusenga dute?

 Isengesho rya Data wa twese ritwereka urugero rw’ibyo twavuga mu isengesho maze Imana ikatwumva. Zirikana ko rihuza n’indi mirongo yo muri Bibiliya ivuga ku isengesho.

  •   Jya usenga Imana yonyine

     Umurongo wo muri Bibiliya: “Muri byose, binyuze ku masengesho no kwinginga no gushimira, mujye mureka ibyo musaba bimenywe n’Imana.”—Abafilipi 4:6.

     Icyo usobanura: Imana ni yo yonyine tugomba gutura amasengesho yacu. Ntitugomba gusenga Yesu, Mariya cyangwa abatagatifu. Kuba isengesho rya Data wa twese ritangira rigira riti: “Data,” bitwigisha ko tugomba gusenga Yehova wenyine.

  •   Jya usenga usaba ibintu bihuje n’ibyo Imana ishaka

     Umurongo wo muri Bibiliya: ‘Iratwumva iyo dusabye ikintu cyose gihuje n’ibyo ishaka.’—1 Yohana 5:14.

     Icyo usobanura: Dushobora gusenga Imana tuyibwira ibintu byose bihuje n’ibyo ishaka. Yesu yatwigishije ko ibyo Imana ishaka ari iby’ingenzi cyane, abishyira no mu isengesho aho yavuze ngo: “Ibyo ushaka bikorwe.” Iyo twize Bibiliya turushaho kumenya ibyo Imana ishaka gukorera isi n’abantu.

  •   Jya usenga Imana uyibwira ibiguhangayikishije

     Umurongo wo muri Bibiliya: “Ikoreze Yehova umutwaro wawe, na we azagushyigikira.”—Zaburi 55:22.

     Icyo usobanura: Imana yita ku bibazo byacu. Nk’uko Yesu yabivuze inshuro nyinshi mu isengesho rya Data wa twese, dushobora gusenga dusaba ibyo dukenera buri munsi, dusaba ubuyobozi buturuka ku Mana kugira ngo dufate imyanzuro myiza, dusaba ubufasha mu gihe duhanganye n’ibibazo kandi tugasaba no kubabarirwa ibyaha byacu. c

a Urugero, Yesu n’abigishwa be basengaga kenshi, ariko ntibasubiragamo amagambo yakoreshejwe mu isengesho rya Data wa twese.​—Luka 23:34; Abafilipi 1:9.

b Bibiliya Yera isoza iryo sengesho n’interuro igira iti: “Kuko ubwami n’ubushobozi n’icyubahiro ari ibyawe, none n’iteka ryose. Amen.” Ayo magambo yo gusingiza Imana (doxology), aboneka no mu zindi Bibiliya zitandukanye. Icyakora, igitabo kitwa The Jerome Biblical Commentary cyavuze ko “ayo magambo ataboneka mu nyandiko za kera zemewe zandikishijwe intoki.”

c Abantu bifuza ko Imana ibabarira, ariko bakumva ko Imana itababarira. Icyakora Yehova abwira bene abo bantu ati: “Nimuze tuganire mbereke uko mwanoza imishyikirano dufitanye” (Yesaya 1:18). Ntazigera atererana abifuza ko abababarira.