Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ukuri ku birebana n’Imana na Kristo

Ukuri ku birebana n’Imana na Kristo

Nubwo abantu basenga imana nyinshi, hariho Imana imwe y’ukuri (Yohana 17:3). Ni Imana “Isumbabyose” kandi ni yo yaremye ibintu byose. Ni yo yonyine tugomba gusenga.​—Daniyeli 7:18; Ibyahishuwe 4:11.

Imana ni nde? Izina ry’Imana ni irihe?

Izina ry’Imana riboneka mu nyandiko z’umwimerere inshuro zigera ku 7.000

YEHOVA ni izina ry’Imana

UMWAMI, IMANA, DATA​—Amwe mu mazina y’icyubahiro y’Imana

Imana yaravuze iti: “Bazamenya ko izina ryanjye ari Yehova” (Yeremiya 16:21, Bibiliya Yera). Izina bwite ry’Imana riboneka muri Bibiliya inshuro zigera ku 7.000. Ikibabaje ni uko Bibiliya nyinshi zikuramo iryo zina, zikarisimbuza amazina y’icyubahiro, urugero nk’“Umwami.” Imana ishaka ko uba inshuti yayo. Ni yo mpamvu igusaba ‘kwambaza izina ryayo.’—Zaburi 105:1.

Amazina y’icyubahiro ya Yehova. Hari igihe Bibiliya ikoresha amazina y’icyubahiro ya Yehova, urugero nk’“Imana”, “Ishoborabyose,” “Umuremyi,” “Data,” “Umwami n’Umwami w’ikirenga.” Muri Bibiliya harimo amasengesho menshi, agaragaza ko abantu basengaga Yehova bakoresheje izina ry’icyubahiro riri kumwe n’izina bwite ry’Imana, ari ryo Yehova.—Daniyeli 9:4.

Imana iteye ite? Imana ni umwuka (Yohana 4:24). Bibiliya ivuga ko “nta muntu wigeze abona Imana” (Yohana 1:18). Nanone ivuga ko Imana igira ibyiyumvo. Abantu bashobora kuyibabaza cyangwa ‘bakayishimisha.’—Imigani 11:20; Zaburi 78:40, 41.

Imico ihebuje y’Imana. Imana ntirobanura ku butoni (Ibyakozwe 10:34, 35). Nanone Imana igira “imbabazi n’impuhwe, itinda kurakara, ifite ineza nyinshi yuje urukundo n’ukuri” (Kuva 34:6, 7). Icyakora, Imana ifite imico ine y’ingenzi.

Imbaraga. Yehova ni “Imana Ishoborabyose.” Ibyo bisobanura ko afite imbaraga nyinshi cyane akoresha kugira ngo asohoze amasezerano ye.—Intangiriro 17:1.

Ubwenge. Ubwenge bw’Imana buruta cyane ubw’abantu. Ni yo mpamvu Bibiliya ivuga ko Imana ari yo “nyir’ubwenge yonyine.”—Abaroma 16:27.

Ubutabera. Ibyo Imana ikora buri gihe biba bihuje n’ubutabera. Ibikorwa byayo ‘biratunganye’ kandi ‘ntirenganya.’—Gutegeka kwa Kabiri 32:4.

Urukundo. Bibiliya ivuga ko “Imana ari urukundo” (1 Yohana 4:8). Imana ntigaragaza urukundo gusa, ahubwo yo ubwayo ni urukundo. Urukundo rwayo rutagereranywa, ni rwo rugenga ibyo ikora byose kandi ibyo bitugirira akamaro cyane.

Imana yifuza ko abantu baba inshuti zayo. Imana ni umubyeyi wacu udukunda (Matayo 6:9). Nituyizera tuzaba inshuti zayo (Zaburi 25:14). Imana yifuza ko wayisenga ‘ukayikoreza imihangayiko yawe yose kuko ikwitaho.’—1 Petero 5:7; Yakobo 4:8.

Imana na Kristo batandukaniye he?

Yesu si Imana. Yesu arihariye kuko ari we wenyine Imana yiremeye. Ni yo mpamvu Bibiliya imwita Umwana w’Imana (Yohana 1:14). Yehova amaze kurema Yesu, yakoresheje uwo Mwana we w’imfura ngo areme ibindi bintu byose kandi yari “umukozi w’umuhanga.”—Imigani 8:30, 31; Abakolosayi 1:15, 16.

Yesu Kristo ntiyigeze avuga ko ari Imana. Yesu yaravuze ati: ‘Ni jye uhagarariye [Imana], kandi ni Yo yantumye’ (Yohana 7:29). Igihe Yesu yaganiraga n’umwigishwa we yamubwiye ko Imana ari Se. Yaravuze ati: ‘Data ni we So,’ arongera ati: ‘Imana yanjye ni yo Mana yanyu’ (Yohana 20:17). Igihe Yesu yapfaga, Yehova yaramuzuye asubira mu ijuru kandi amuha umwanya ukomeye, yicara iburyo bwe.—Matayo 28:18; Ibyakozwe 2:32, 33.

Yesu Kristo yagufasha kuba inshuti y’Imana

Yesu yaje ku isi kugira ngo atwigishe ukuri ku bihereranye na Se. Yehova yavuze ko Yesu ari Umwana we. Yaravuze ati: “Uyu ni Umwana wanjye nkunda; mumwumvire” (Mariko 9:7). Yesu azi Imana kurusha undi muntu uwo ari we wese. Yaravuze ati: “Nta wuzi uwo Data ari we keretse Umwana wenyine, n’uwo Umwana ashatse kumuhishurira.”—Luka 10:22.

Yesu afite imico nk’iy’Imana. Yesu yiganye imico ya Se mu buryo bwuzuye, ku buryo yavuze ati: “Uwambonye yabonye na Data” (Yohana 14:9). Yesu yiganye Se agaragariza abantu urukundo haba mu byo yavugaga no mu byo yakoraga, bituma bamenya Yehova. Yaravuze ati: “Ni jye nzira n’ukuri n’ubuzima. Nta muntu ujya kwa Data atanyuzeho” (Yohana 14:6). Nanone yaravuze ati: “Abasenga by’ukuri bazasengera Data mu mwuka no mu kuri; kandi koko, Data ashaka abameze nk’abo kugira ngo bamusenge” (Yohana 4:23). Yehova yishimira abantu bameze nkawe bifuza kumumenya. Mbega ibintu bishimishije!