Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Izina ry’Imana (ryagaragajwe) nk’uko riboneka mu mwandiko wa Bibiliya wandikishijwe intoki.

Bibiliya ibivugaho iki?

Bibiliya ibivugaho iki?

Ese Imana ifite izina?

UKO BAMWE BABIBONA. Hari abavuga ko Imana itagira izina, abandi bakavuga ko yitwa Imana cyangwa Umwami. Hari n’abavuga ko ifite amazina menshi. Wowe se ubivugaho iki?

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

‘Wowe witwa Yehova, ni wowe wenyine Usumbabyose mu isi yose.’​—Zaburi 83:18.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Nubwo Imana ifite amazina menshi, izina bwite yiyise ni rimwe gusa.​—Kuva 3:15.

  • Imana si iyobera kandi yifuza ko tuyimenya.​—Ibyakozwe 17:27.

  • Intambwe ya mbere idufasha kugirana ubucuti n’Imana ni ukumenya izina ryayo.​—Yakobo 4:8.

Ese kuvuga izina ry’Imana ni bibi?

ESE WASUBIZA UTI . . .

  • Yego

  • Oya

  • Biterwa

ICYO BIBILIYA IBIVUGAHO

“Ntugakoreshe izina rya Yehova Imana yawe mu buryo budakwiriye” (Kuva 20:7). Ikibi ni ugukoresha izina ry’Imana mu buryo buyisuzuguza.​—Yeremiya 29:9.

IBINDI BIBILIYA YIGISHA

  • Yesu yari azi izina ry’Imana kandi yararikoreshaga.​—Yohana 17:25, 26.

  • Imana idutumirira gukoresha izina ryayo.​—Zaburi 105: 1.

  • Abanzi b’Imana bagerageza gutuma abantu batamenya izina ry’Imana.​—Yeremiya 23:27.