Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese kuba umuntu mwiza byatuma wizera ko uzabaho neza mu gihe kizaza?

Ese kuba umuntu mwiza byatuma wizera ko uzabaho neza mu gihe kizaza?

Hashize imyaka myinshi abantu bumva ko kuba umuntu mwiza bitanga ikizere cyo kuzabaho neza. Urugero, mu burasirazuba bw’isi baha agaciro amagambo ya Confucius wari umuhanga mu bya filozofiya (551-479 Mbere ya Yesu.) Yaravuze ati: “Icyo udashaka ko bagukorera, nawe ntukagikorere abandi.” a

ABANTU BENSHI BAGERAGEZA KUBA ABANTU BEZA

Abantu benshi barakemera ko imyifatire myiza yatuma umuntu yizera ko azabaho neza mu gihe kizaza. Bagira ikinyabupfura, bakubaha, bagasohoza neza inshingano zabo kandi bakagira umutimanama ukeye. Umugore witwa Linh wo muri Viyetinamu yaravuze ati: “Nizeraga ko nimba inyangamugayo by’ukuri, nzabona imigisha.”

Hari abandi bagerageza gukora ibyiza kuko amadini yabo abibasaba. Umugabo witwa Hsu-Yun, wo muri Tayiwani yaravuze ati: “Nigishijwe ko ibyo umuntu akora ubu, ari byo bizatuma agira umunezero udashira cyangwa akababazwa iteka nyuma yo gupfa.”

ESE IBYO BIFASHA ABANTU KOKO?

Iyo dukoze ibyiza rwose tubona imigisha myinshi. Icyakora, abagerageza gukorera abandi ibyiza, si ko buri gihe babona imigisha. Umugore witwa Shiu Ping wo muri Hong Kong yaravuze ati: “Niboneye ko abantu bakora ibyiza, atari ko buri gihe babona imigisha. Nakoze ibishoboka byose kugira ngo nite ku muryango wange kandi nkore ibyiza. Ariko twagize urugo rubi kandi umugabo wange yaje kuduta, nge n’umuhungu wange.”

Abantu benshi bibonera ko amadini adatuma abantu baba beza. Umugore witwa Etsuko wo mu Buyapani yaravuze ati: “Nagiye mu idini mba n’umuyobozi w’ibikorwa by’urubyiruko. Ariko natunguwe no kubonamo abantu bafite imyifatire iteye isoni, abarwanira imyanya n’abakoresha nabi umutungo w’idini.”

“Nakoze byose ngo nite ku muryango wange kandi nkore ibyiza. Ariko twagize urugo rubi kandi umugabo wange yaje kuduta, nge n’umuhungu wange.”​—SHIU PING WO MURI HONG KONG

Bamwe mu bihaye Imana bagerageza gukora ibyiza ariko ntibabone imigisha, birabababaza cyane. Ibyo ni byo byabaye ku mugore witwa Van wo muri Viyetinamu. Yaravuze ati: “Buri munsi naguraga imbuto, indabyo n’ibiribwa nkabitambira ku gicaniro cy’abakurambere, nizeye ko nzabona imigisha. Nubwo namaze igihe nkora ibyo byose n’imihango y’idini, umugabo wange yararwaye araremba. Nyuma yaho umukobwa wange wigaga mu mahanga, yapfuye afite imyaka 20 gusa.”

None se niba kuba umuntu mwiza bidatanga ikizere cyo kuzabaho neza, icyo kizere cyaturuka he? Igisubizo k’icyo kibazo, twakivana ahantu hiringirwa twabona n’ibisubizo by’ibindi bibazo twibaza. Ni na ho hatubwira icyo twakora ngo tuzabeho neza. Aho hantu ni he?

a Niba wifuza kumenya byinshi ku birebana n’inyigisho za Confucius, reba igitabo Uko abantu bashakishije Imana, igice cya 7, paragarafu ya 31-35. Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova kandi kiboneka ku rubuga rwa www.dan124.com/rw.