Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INKURU IVUGA IBYABAYE MU MIBEREHO

Nkorera Imana ntagira amaboko

Nkorera Imana ntagira amaboko

Ubusanzwe iyo umuntu agiye kugwa, afata ku kintu. Jye sinshobora kubikora kuko ntagira amaboko. Bayaciye mfite imyaka irindwi kugira ngo barokore ubuzima bwanjye.

Mama yambyaye afite imyaka 17, mu mwaka wa 1960. Data yadutaye mbere y’uko mvuka. Jye na mama twabaga kwa sogokuru, mu mugi muto wa Burg mu gihugu cyahoze cyitwa u Budage bw’Iburasirazuba. Abantu benshi, harimo n’abari bagize umuryango wanjye ntibemeraga Imana. Twumvaga Imana nta cyo itubwiye.

Narezwe na sogokuru kugeza mbaye mukuru, akajya ansaba gukora imirimo itandukanye, urugero nko gusenya inkwi, kandi narabikundaga cyane. Icyo gihe numvaga nishimye kandi nta kibazo mfite.

IMPANUKA YAHINDUYE UBUZIMA BWANJYE

Igihe nari mfite imyaka irindwi, hari ikintu giteye ubwoba cyambayeho. Ni bwo nari ngitangira umwaka wa kabiri w’amashuri abanza. Ndi mu nzira ntashye, nuriye ipoto y’umuriro, maze ngeze kuri metero umunani, nkubitwa n’amashanyarazi mpita nta ubwenge. Nagaruye akenge ndi mu bitaro, nsanga nta maboko mfite. Yari yahiye cyane, biba ngombwa ko bayaca kugira ngo bitanduza amaraso. Birumvikana ko mama, sogokuru na nyogokuru bagize agahinda kenshi. Kubera ko nari nkiri umwana, siniyumvishaga ukuntu gucika amaboko byari kuzangiraho ingaruka zikomeye.

Nkimara kuva mu bitaro, nasubiye ku ishuri. Abanyeshuri baransererezaga, bakansunika, kandi bakantera ibintu kuko ntashoboraga kwirwanaho. Amagambo bambwiraga arimo ubugome n’agasuzuguro, yarambabazaga. Nyuma yaho noherejwe mu ishuri ry’abamugaye riri mu mugi wa Birkenwerder ricumbikira abanyeshuri. Kubera ko iryo shuri ryabaga kure yo mu rugo, abo mu rugo ntibashoboraga kunsura. Twabonanaga gusa ari uko nje mu biruhuko. Mu myaka icumi yakurikiyeho, nakuze ntabana na mama, sogokuru na nyogokuru.

NAKUZE NTAGIRA AMABOKO

Nize gukora imirimo itandukanye nkoresheje ibirenge. Ngaho sa n’ureba umuntu arimo arisha ikanya, cyangwa ikiyiko agifatishije amano! Nguko uko mbayeho. Nanone nize koza amenyo no gusokoza nkoresheje ikirenge. Natangiye no kujya ncira abantu amarenga nkoresheje ibirenge. Ibirenge byanjye byasimbuye amaboko.

Maze kuba ingimbi, nakundaga gusoma imigani y’imihimbano. Hari ubwo najyaga ndota nabonye insimburangingo z’amaboko zimfasha gukora ibintu byose. Mfite imyaka 14 natangiye kunywa itabi. Byatumaga numva nifitiye icyizere kandi ko nta cyo abandi bandusha. Ni nk’aho nibwiraga nti “nanjye narinywa, nubwo nta maboko mfite.”

Nahoraga mpugiye mu bintu bitandukanye. Nari mu Ishyirahamwe ry’urubyiruko ryo mu Budage ryafashwaga na leta, kandi nari umwanditsi waryo, uwo akaba wari umwanya ukomeye. Nanone nagiye mu itsinda ry’abacuranzi, mba umusizi, kandi ngakora siporo y’ababana n’ubumuga. Hari isosiyete yo mu mugi w’iwacu nimenyerejemo imyuga, maze nza kubonamo akazi. Maze kuba mukuru, natangiye kwambara insimburangingo kubera ko nifuzaga kuba umugabo nyamugabo.

UKO NAMENYE UKURI KO MURI BIBILIYA

Umunsi umwe, nari ntegereje gari ya moshi ngiye ku kazi maze umugabo aza ansanga. Yarambajije ati “ese ujya utekereza ko Imana ishobora kugusubiza amaboko?” Numvise bintangaje. Yego nifuzaga kongera kugira amaboko, ariko numvaga bidashoboka. Icyo gihe sinemeraga ko Imana ibaho. Uhereye ubwo natangiye kujya ngendera kure uwo mugabo.

Hashize igihe gito, umuntu twakoranaga yarantumiye ngo njye kumusura. Igihe twanywaga agakawa, ababyeyi be batangiye kumbwira iby’Imana yitwa Yehova. Ni bwo bwa mbere nari numvise ko Imana igira izina (Zaburi 83:18). Icyakora naratekereje nti “uko yaba yitwa kose, nta yibaho. Aba bantu nzabereka ko bayobye.” Nemeye kuganira na bo kuri Bibiliya, kuko numvaga ko ibitekerezo byanjye ari byo by’ukuri. Icyakora natunguwe no kuba ntarabashije kubemeza ko Imana itabaho.

Uko twagendaga twiga ubuhanuzi bwo muri Bibiliya, ni ko nagendaga mbona ko burya Imana ibaho. Naje kubona ko ubuhanuzi bwinshi bwo muri Bibiliya bwagiye busohora, nubwo hashize imyaka myinshi bwanditswe. Hari igihe twarimo twiga Bibiliya, maze tugereranya ibibera ku isi muri iki gihe n’ubuhanuzi buri muri Matayo igice cya 24, Luka igice cya 21, no muri 2 Timoteyo igice cya 3. Nk’uko umuganga ahuza ibimenyetso by’umurwayi agatahura indwara arwaye, guhuza ibimenyetso bivuga iby’ibihe turimo biboneka mu buhanuzi butandukanye, byatumye menya ko turi “mu minsi y’imperuka.” * Natangajwe cyane n’uko ubwo buhanuzi bwasohoye mbyirebera n’amaso.

Nemeye ntashidikanya ko ibyo nigaga ari ukuri. Natangiye kujya nsenga Yehova Imana kandi ndeka kunywa itabi, nubwo nari maze imyaka irenga icumi ndinywa. Nakomeje kwiga Bibiliya hafi umwaka wose. Ku itariki ya 27 Mata 1986, nabatijwe mu ibanga, mbatirizwa mu kintu kimeze nk’umuvure bogeramo, kubera ko Abahamya ba Yehova batari bemewe mu Budage bw’Iburasirazuba.

UKO NAFASHIJE ABANDI

Kubera ko Abahamya ba Yehova batari bemewe, twateraniraga mu matsinda mato mu ngo z’abantu. Ibyo byatumye ntamenyana n’Abahamya benshi. Mu buryo ntari niteze, abayobozi banyemereye kujya mu Budage bw’Iburengerazuba, aho Abahamya ba Yehova bari bemewe. Ni bwo nagiye mu ikoraniro bwa mbere, mbonana n’Abahamya bagenzi banjye babarirwa mu bihumbi. Byaranshimishije cyane!

Urukuta rw’i Berlin rumaze gusenywa, Abahamya ba Yehova bemerewe gukora ku mugaragaro. Amaherezo twatangiye gusenga Yehova dufite umudendezo. Nifuzaga kongera igihe namaraga mbwiriza. Icyakora natinyaga abantu. Narisuzuguraga bitewe n’uko namugaye kandi nkaba narabyirukiye mu kigo cy’abamugaye. Icyakora mu mwaka 1992, nabwirije amasaha 60 mu kwezi. Nahaboneye ibyishimo bitagereranywa. Niyemeje kujya mbwiriza ayo masaha buri kwezi, kandi namaze imyaka igera kuri itatu mbigenza ntyo.

Nkunda kwibuka amagambo yo muri Bibiliya agira ati “ni nde ufite intege nke, ngo nanjye mbe ntafite intege nke?” (2 Abakorinto 11:29). Nubwo namugaye, ngerageza gufasha abandi kuko nshoboye kuvuga kandi nkaba mfite ubwenge. Kubera ko ntagira amaboko, nishyira mu mwanya w’abafite intege nke. Nzi ukuntu bibabaza iyo wifuza gukora ikintu ariko ntubishobore. Ngerageza guhumuriza abameze batyo. Iyo mfashije abantu nk’abo, biranshimisha cyane.

Kugeza ku bandi ubutumwa bwiza biranshimisha

YEHOVA AMPORA HAFI

Mvugishije ukuri, hari ubwo ncika intege, nkumva nifuje kuba nk’abandi bantu bazima. Nubwo nikorera imirimo imwe n’imwe, bimfata igihe kandi bikantwara imbaraga nyinshi ugereranyije n’abandi. Nkunda kuvuga nti “mu bintu byose, ngira imbaraga binyuze ku umpa imbaraga” (Abafilipi 4:13). Buri munsi Yehova ampa imbaraga nkagira icyo nkora. Nabonye ko Yehova atigeze antererana. Ni yo mpamvu ntazigera ndeka kumukorera.

Yehova yampaye umuryango mwiza, ntigeze ngira nkiri muto. Mfite umugore unkunda kandi wishyira mu mwanya wanjye witwa Elke. Nanone kandi, Abahamya ba Yehova babarirwa muri za miriyoni bo ku isi hose ni abavandimwe banjye na bashiki banjye bo mu buryo bw’umwuka.

Ndi kumwe n’umugore wanjye nkunda, witwa Elke

Ikindi kandi, mpumurizwa n’isezerano ry’Imana ry’uko hazabaho paradizo. Iryo sezerano rivuga ko ‘izagira ibintu byose bishya,’ nkongera kugira amaboko (Ibyahishuwe 21:5). Iyo nsomye ibintu byose Yesu yakoze igihe yari ku isi, ndushaho kwiyumvisha iryo sezerano. Yakijije umuntu wari ufite ukuboko kwanyunyutse kandi asubiza umuntu ugutwi kwari kwacitse (Matayo 12:13; Luka 22:50, 51). Amasezerano ya Yehova n’ibitangaza Yesu yakoze, byanyeretse ko vuba aha, nzongera kugira amaboko.

Icyakora ikintu cyiza cyane nagezeho, ni uko namenye Yehova Imana. Yambereye umubyeyi n’incuti, arampumuriza kandi ampa imbaraga. Numva meze nk’Umwami Dawidi wagize ati “Yehova ni imbaraga zanjye . . . Yaramfashije none umutima wanjye uranezerewe” (Zaburi 28:7). Sinzigera nibagirwa uko kuri guhebuje namenye. None ubu, nkorera Imana nubwo ntagira amaboko.

^ par. 17 Niba wifuza ibindi bisobanuro ku birebana n’iminsi y’imperuka, reba igice cya 9 kivuga ngo “Mbese koko turi mu “minsi y’imperuka’?” mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha? Cyanditswe n’Abahamya ba Yehova, kikaba kiboneka no kuri www.dan124.com/rw.