Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ibyo Yehova atwibutsa ni ibyo kwiringirwa

Ibyo Yehova atwibutsa ni ibyo kwiringirwa

“Ibyo Yehova atwibutsa ni ibyo kwiringirwa, bituma utaraba inararibonye aba umunyabwenge.”—ZAB 19:7.

1. Ni izihe ngingo abagize ubwoko bw’Imana biga kenshi, kandi se kuzisubiramo bitumarira iki?

ESE hari igihe warimo utegura igazeti y’Umunara w’Umurinzi maze ukibaza uti “ese iyi ngingo ntitwayize?” Niba umaze igihe wifatanya n’itorero rya gikristo, ushobora kuba warabonye ko hari ingingo zigaruka kenshi. Incuro nyinshi twiga ibyerekeye Ubwami bw’Imana, incungu, umurimo wo guhindura abantu abigishwa n’imico ya gikristo, urugero nk’urukundo no kwizera. Gusubiramo izo ngingo bidufasha gukomeza kugira ukwizera kuzima no ‘gushyira iryo jambo mu bikorwa, atari ukuryumva gusa.’—Yak 1:22.

2. (a) Imvugo ngo ‘ibyo Imana itwibutsa’ akenshi iba yerekeza ku ki? (b) Ni mu buhe buryo ibyo Imana itwibutsa bitandukanye n’amategeko y’abantu?

2 Ijambo ry’igiheburayo ryahinduwemo ‘ibyo twibutswa,’ akenshi ryerekeza ku mategeko no ku mabwiriza Imana iha abagize ubwoko bwayo. Mu buryo bunyuranye n’uko bimeze ku mategeko y’abantu aba agomba guhindurwa kenshi cyangwa kuvugururwa, amategeko n’amabwiriza ya Yehova yo ahora ari ayo kwiringirwa. Nubwo amwe muri yo yatanzwe mu gihe runaka cyihariye cyangwa mu mimerere runaka, ntajya abonekamo amakosa. Umwanditsi wa zaburi yaravuze ati “ibyo utwibutsa bizahora bikiranuka iteka ryose.”—Zab 119:144.

3, 4. (a) Ibyo Yehova yibutsa abagize ubwoko bwe rimwe na rimwe biba bikubiyemo iki? (b) Ni izihe nyungu Abisirayeli bari kubona mu gihe bari kubikurikiza?

3 Ushobora kuba warabonye ko mu byo Yehova yibutsa abagize ubwoko bwe rimwe na rimwe biba bikubiyemo imiburo. Ishyanga rya Isirayeli ryahoraga rihabwa imiburo binyuze ku bahanuzi b’Imana. Urugero, mbere gato y’uko Abisirayeli binjira mu Gihugu cy’Isezerano, Mose yarababuriye ati “mwirinde kugira ngo imitima yanyu idashukwa, mugateshuka mugasenga izindi mana mukazunamira, maze mukikongereza uburakari bwa Yehova” (Guteg 11:16, 17). Bibiliya igaragaza ko  Imana yagiye yibutsa abari bagize ubwoko bwayo ibintu byinshi by’ingirakamaro.

4 Incuro nyinshi Yehova yagiye ashishikariza Abisirayeli kumutinya, kumvira ijwi rye no kweza izina rye (Guteg 4:29-31; 5:28, 29). Imana yabasezeranyije ko kumvira ibyo yabibutsaga byari gutuma ibaha imigisha myinshi.—Lewi 26:3-6; Guteg 28:1-4.

UKO ABISIRAYELI BITABIRIYE IBYO IMANA YABIBUTSAGA

5. Kuki Yehova yarwaniriye Umwami Hezekiya?

5 Mu gihe cy’amateka ya Isirayeli yaranzwe n’imivurungano, Imana yagiye isohoza ibyo yasezeranyije. Urugero, igihe Senakeribu umwami w’Abashuri yateraga u Buyuda maze agashyira iterabwoba ku Mwami Hezekiya, Yehova yohereje umumarayika we kugira ngo afashe ubwoko bwe. Mu ijoro rimwe gusa, uwo mumarayika w’Imana yishe “abagabo bose b’intwari kandi b’abanyambaraga” bo mu ngabo z’Abashuri, maze Senakeribu ahatirwa gusubira iwe yamwaye cyane (2 Ngoma 32:21; 2 Abami 19:35). Kuki Imana yarwaniriye Umwami Hezekiya? Ni ukubera ko ‘yomatanye na Yehova. Ntiyigeze areka kumukurikira, ahubwo yakomeje amategeko ye.’—2 Abami 18:1, 5, 6.

Ibyo Yehova atwibutsa byatumye Yosiya arwanirira ugusenga k’ukuri (Reba paragarafu ya 6)

6. Ni mu buhe buryo Umwami Yosiya yagaragaje ko yiringiraga Yehova?

6 Undi muntu wumviye amategeko ya Yehova ni Umwami Yosiya. Kuva afite imyaka umunani “yakoze ibyiza mu maso ya Yehova, . . . ntiyateshuka ngo ace iburyo cyangwa ibumoso” (2 Ngoma 34:1, 2). Yosiya yagaragaje ko yiringiraga Yehova avana mu gihugu ibigirwamana, kandi asubizaho ugusenga k’ukuri. Ibyo Yosiya yakoze si we wenyine byahesheje imigisha, ahubwo byanayihesheje iryo shyanga ryose.—Soma mu 2 Ngoma 34:31-33.

7. Iyo Abisirayeli bangaga kumvira ibyo Yehova yabibutsaga, byabagendekeraga bite?

7 Ikibabaje ariko, ni uko abari bagize ubwoko bw’Imana atari ko buri gihe biringiraga byimazeyo ibyo Yehova yabibutsaga. Mu gihe cy’ibinyejana byinshi, bagiye banga kumvira Yehova. Iyo ukwizera kwabo kwacogoraga, akenshi ‘bajyanwaga hirya no hino n’imiyaga yose y’inyigisho,’ nk’uko intumwa Pawulo yabivuze (Efe 4:13, 14). Kandi nk’uko byari byarahanuwe, iyo batumviraga ibyo Imana yabibutsaga, bagerwagaho n’akaga.—Lewi 26:23-25; Yer 5:23-25.

8. Ibyabaye ku Bisirayeli bitwigisha iki?

8 Ibyabaye ku Bisirayeli bitwigisha iki? Abagaragu b’Imana bo muri iki gihe na bo bahabwa inama kandi bagacyahwa (2 Pet 1:12). Ijambo ry’Imana ryahumetswe rishobora kugira ibyo ritwibutsa igihe cyose  turisomye. Kubera ko dufite umudendezo wo kwihitiramo ibitunogeye, dushobora guhitamo kumvira ubuyobozi bwa Yehova cyangwa tugahitamo gukora ibitunogeye (Imig 14:12). Nimucyo dusuzume zimwe mu mpamvu zagombye gutuma twiringira ibyo Yehova atwibutsa, n’ibyiza tubona iyo twumviye.

JYA WUMVIRA IMANA KUGIRA NGO UBEHO

9. Igihe Abisirayeli bari mu butayu, Yehova yabijeje ate ko yari kumwe na bo?

9 Igihe Abisirayeli batangiraga urugendo bamazemo imyaka 40 mu “butayu bunini buteye ubwoba,” Yehova ntiyabanje kubaha ibisobanuro byose by’ukuntu yari kubayobora, akabarinda kandi akabitaho. Icyakora, yakomeje kubagaragariza ko bashoboraga kumwiringira kandi bakiringira amabwiriza yabahaga. Yehova yakoreshaga inkingi y’igicu ku manywa n’inkingi y’umuriro nijoro, kugira ngo yibutse Abisirayeli ko yari kumwe na bo igihe yabanyuzaga muri ubwo butayu buteye ubwoba (Guteg 1:19; Kuva 40:36-38). Yanabahaga ibintu by’ibanze babaga bakeneye. “Imyambaro yabo ntiyigeze isaza n’ibirenge byabo ntibyabyimbye.” Mu by’ukuri, “nta cyo bigeze babura.”—Neh 9:19-21.

10. Yehova ayobora ate ubwoko bwe muri iki gihe?

10 Muri iki gihe, abagaragu b’Imana bari hafi kwinjira mu isi nshya irangwa no gukiranuka. Ese twiringira ko Yehova azaduha ibyo dukeneye byose kugira ngo tuzarokoke “umubabaro ukomeye” uri hafi kuza (Mat 24:21, 22; Zab 119:40, 41)? Ni iby’ukuri ko Yehova ataduhaye inkingi y’igicu cyangwa iy’umuriro byo kutuyobora kugira ngo tugere mu isi nshya. Ariko akoresha umuteguro we kugira ngo adufashe gukomeza kuba maso. Urugero, twagiye dushishikarizwa gukomeza imishyikirano dufitanye na Yehova binyuze ku gusoma Bibiliya, kugira umugoroba w’iby’umwuka mu muryango, kujya mu materaniro buri gihe no kwifatanya mu murimo wo kubwiriza. Ese twagize ibyo duhindura kugira ngo dukurikize ayo mabwiriza? Kubigenza dutyo bizadufasha kugira ukwizera kuzatuma turokoka, maze tukinjira mu isi nshya.

Kumvira ibyo Yehova atwibutsa bituma ahari Amazu yacu y’Ubwami haba ahantu hadateje akaga (Reba paragarafu ya 11)

11. Imana igaragaza ite ko itwitaho?

11 Ubuyobozi duhabwa ntibudufasha gusa gukomeza kuba maso mu buryo bw’umwuka, ahubwo bunadufasha guhangana n’ibibazo duhura na byo buri munsi. Urugero, twatewe inkunga yo gushyira mu gaciro mu birebana no gushaka ubutunzi kandi tugakomeza kugira ijisho riboneje ku kintu kimwe, kugira ngo twirinde imihangayiko. Nanone kandi, twungukiwe n’inama twahawe ku birebana n’imyambarire no kwirimbisha, guhitamo imyidagaduro myiza no gutekereza ku gihe tuzamara mu mashuri. Tekereza nanone ibintu twagiye twibutswa ku birebana no kwirinda ibintu bishobora guteza akaga mu ngo zacu, mu modoka zacu, ku Mazu y’Ubwami, ndetse n’ibyo twibukijwe bijyanye no kwitegura ibiza. Izo nama zose zigaragaza ko Imana yifuza ko tumererwa neza.

IBYO ABAKRISTO BO MU KINYEJANA CYA MBERE BIBUTSWAGA BYABAFASHIJE GUKOMEZA KUBA ABIZERWA

12. (a) Ni iki Yesu yasobanuriye abigishwa be kenshi? (b) Ni ikihe gikorwa cyagaragazaga umuco wo kwicisha bugufi Petero atigeze yibagirwa, kandi se cyagombye kudushishikariza gukora iki?

12 Mu kinyejana cya mbere, abari bagize ubwoko bw’Imana bahoraga bibutswa ibintu bitandukanye. Incuro nyinshi, Yesu yasobanuriraga abigishwa be akamaro ko kwicisha bugufi. Icyakora, yakoze ibirenze kubabwira icyo kwicisha bugufi bisobanura. Yanabahaye urugero rw’ukuntu umuntu yagaragaza uwo muco. Ku munsi wa nyuma w’ubuzima bwe hano ku isi, yateranyirije hamwe intumwa ze kugira ngo bizihize Pasika. Igihe intumwa zarimo zirya, yahagurutse aho bafatiraga ifunguro, azoza ibirenge,  uwo ukaba ari umurimo ubusanzwe wakorwaga n’umugaragu (Yoh 13:1-17). Intumwa ntizigeze zibagirwa icyo gikorwa cyagaragazaga umuco wo kwicisha bugufi. Imyaka igera kuri 30 nyuma yaho, intumwa Petero, na we wari uhari icyo gihe, yagiriye bagenzi be bari bahuje ukwizera inama yo kwicisha bugufi (1 Pet 5:5). Urugero rwa Yesu rwagombye kudushishikariza twese kugaragaza umuco wo kwicisha bugufi mu mibanire yacu n’abandi.—Fili 2:5-8.

13. Yesu yibukije abigishwa be ko bagombaga kugira uwuhe muco w’ingenzi?

13 Ikindi kintu Yesu yakundaga kubwira abigishwa be ni akamaro ko kugira ukwizera gukomeye. Igihe abigishwa bananirwaga gukiza umuhungu wari ufite umudayimoni, babajije Yesu bati “kuki twe tutashoboye kumwirukana?” Yesu yarabashubije ati “byatewe no kwizera kwanyu guke. Ndababwira ukuri ko muramutse mufite ukwizera kungana n’akabuto ka sinapi . . . nta kintu na kimwe kitabashobokera” (Mat 17:14-20). Mu gihe cyose cy’umurimo wa Yesu, yigishije abigishwa be ko kugira ukwizera ari iby’ingenzi cyane. (Soma muri Matayo 21:18-22.) Ese dufatana uburemere amabwiriza duhabwa mu makoraniro no mu materaniro ya gikristo, kugira ngo tugire ukwizera gukomeye? Amakoraniro n’amateraniro si igihe cyo kwishima gusa, ahubwo kiba ari n’igihe cyo kugaragaza ko twiringira Yehova.

14. Kuki muri iki gihe tugomba kwitoza kugaragaza urukundo nk’urwa Kristo?

14 Ibyanditswe by’ikigiriki bya gikristo birimo ibintu byinshi twibutswa ku birebana no kugaragarizanya urukundo. Yesu yavuze ko itegeko rya kabiri rikomeye kuruta ayandi ari ‘ugukunda mugenzi wawe nk’uko wikunda’ (Mat 22:36-40). Mu buryo nk’ubwo, Yakobo, mwene nyina wa Yesu, yavuze ko urukundo ari “itegeko ry’umwami” (Yak 2:8). Intumwa Yohana yaranditse ati “bakundwa, simbandikiye itegeko rishya, ahubwo ni itegeko rya kera, iryo mwari mufite guhera mu ntangiriro . . . Nanone mbandikiye itegeko rishya” (1 Yoh 2:7, 8). Ni iki Yohana yerekezagaho ubwo yavugaga ngo “itegeko rya kera”? Yerekezaga ku itegeko ry’urukundo. Ryari ‘irya kera’ mu buryo bw’uko hari hashize imyaka ibarirwa muri za mirongo Yesu aritanze, ni ukuvuga “guhera mu ntangiriro.” Ariko nanone ryari “rishya” kubera ko ryasabaga kugaragaza urukundo rurangwa no kwigomwa, abigishwa bakaba baragombaga kurugaragaza mu mimerere mishya bari guhura na yo. Ese twe abigishwa ba Kristo ntitwishimira imiburo duhabwa iturinda kugira umwuka w’ubwikunde uranga iyi si, ushobora gutuma tudakunda bagenzi bacu?

15. Ni ikihe kintu cy’ibanze cyatumye Yesu aza ku isi?

15 Yesu yitaga ku bantu. Yagaragaje ko yakundaga abantu igihe yakizaga abarwayi  n’abamugaye kandi akazura abapfuye. Icyakora, ikintu cy’ibanze cyatumye Yesu aza ku isi si ugukiza abantu mu buryo bw’umubiri. Umurimo yakoze wo kubwiriza no kwigisha ni wo wafashije abantu cyane kurushaho. Mu buhe buryo? Urugero, tuzi ko abo Yesu yakijije n’abo yazuye mu kinyejana cya mbere, amaherezo bashaje kandi bagapfa. Ariko kandi, abitabiriye ubutumwa yabwirizaga bashoboye kugira ibyiringiro byo kuzabaho iteka.—Yoh 11:25, 26.

16. Umurimo wo kubwiriza iby’Ubwami no guhindura abantu abigishwa ukorwa mu rugero rungana iki muri iki gihe?

16 Umurimo wo kubwiriza Yesu yatangije mu kinyejana cya mbere ubu ukorwa mu rugero rwagutse kurushaho. Yesu yategetse abigishwa be ati “nimugende muhindure abigishwa mu bantu bo mu mahanga yose” (Mat 28:19). Mu by’ukuri, barabikoze kandi natwe turabikora. Abahamya ba Yehova basaga miriyoni ndwi babwirizanya umwete ibirebana n’Ubwami bw’Imana mu bihugu bisaga 230, kandi bigisha Bibiliya abantu babarirwa muri za miriyoni. Uwo murimo wo kubwiriza ugaragaza ko turi mu minsi ya nyuma.

JYA WIRINGIRA YEHOVA MURI IKI GIHE

17. Ni izihe nama zatanzwe na Pawulo na Petero?

17 Uko bigaragara, ibyo Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bibutswaga byabafashije kugira ukwizera gukomeye. Amagambo intumwa Pawulo wari ufungiwe i Roma yabwiye Timoteyo agomba kuba yaramuteye inkunga. Yaramubwiye ati “ukomeze icyitegererezo cy’amagambo mazima wanyumvanye” (2 Tim 1:13). Intumwa Petero amaze gutera Abakristo bagenzi be inkunga yo kwitoza kugira imico ya gikristo, urugero nko kwihangana, urukundo rwa kivandimwe no kumenya kwifata, yaravuze ati “nzahora niteguye kubibutsa ibyo bintu, nubwo mubizi kandi mukaba mushikamye mu kuri.”—2 Pet 1:5-8, 12.

18. Abakristo bo mu kinyejana cya mbere babonaga bate ibyo bibutswaga?

18 Ni iby’ukuri ko inzandiko Pawulo na Petero banditse zari zikubiyemo “amagambo yavuzwe kera n’abahanuzi bera” (2 Pet 3:2). Ariko se, abavandimwe bacu bo mu kinyejana cya mbere baba barinubiye ko bongeye guhabwa izo nama? Oya rwose. Cyari ikimenyetso kigaragaza urukundo rw’Imana, rukaba rwaratumye ‘ubuntu butagereranywa, n’ubumenyi ku byerekeye Umwami n’Umukiza wacu Yesu Kristo bikomeza kugwira muri bo.’—2 Pet 3:18.

19, 20. Kuki twagombye kwiringira ibyo Yehova atwibutsa, kandi se kubigenza dutyo bitumarira iki?

19 Muri iki gihe, dufite impamvu nyinshi zo kwiringira ibyo Yehova atwibutsa biri mu Ijambo rye ridahinyuka, ari ryo Bibiliya. (Soma muri Yosuwa 23:14.) Bibiliya itubwira ibihereranye n’imishyikirano Imana yagiye igirana n’abantu badatunganye mu gihe cy’imyaka ibarirwa mu bihumbi. Izo nkuru zandikiwe kudufasha (Rom 15:4; 1 Kor 10:11). Nanone kandi, twibonera isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya. Twagereranya ubuhanuzi n’ibyo twibutswa biba byaravuzwe mbere y’igihe. Urugero, abantu babarirwa muri za miriyoni bayobotse gahunda y’ugusenga k’ukuri nk’uko byari byarahanuwe ko byari kuzaba “mu minsi ya nyuma” (Yes 2:2, 3). Imimerere yo muri iyi si igenda irushaho kuzamba, na yo ni isohozwa ry’ubuhanuzi bwa Bibiliya. Kandi nk’uko twabivuze, kuba umurimo wo kubwiriza ukorwa mu rugero rwagutse ku isi hose na byo ni isohozwa ry’amagambo yavuzwe na Yesu.—Mat 24:14.

20 Umuremyi wacu yagaragaje ko dukwiriye kumwiringira. Ese twiringira ibyo atwibutsa? Uko ni ko mushiki wacu witwa Rosellen yabigenje. Yagize ati “ubwo natangiraga kwiringira Yehova mu buryo bwuzuye, natangiye kubona neza kurushaho ukuntu yamfashaga kandi akankomeza mu buryo bwuje urukundo.” Nimucyo natwe tujye twungukirwa no kumvira ibyo Yehova atwibutsa.