Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese Imana igusezeranya ko uzaba umukire?

Ese Imana igusezeranya ko uzaba umukire?

Ese Imana igusezeranya ko uzaba umukire?

“Imana ishaka ko waba umukire, ukagira amamodoka, akazi keza, . . . upfa gusa kuyizera kandi ugatura amafaranga menshi uko ubishoboye kose.”

NKUKO ikinyamakuru cyo muri Brezili cyabivuze, ubwo ni bwo butumwa butangwa n’amadini amwe n’amwe yo muri icyo gihugu, kandi abantu benshi bemera ko ibyo ari ukuri. Ubushakashatsi bwakorewe muri Leta Zunze Ubumwe z’Amerika, bwagaragaje ko mu bantu bavuga ko ari Abakristo, “abagera kuri 61% bizera ko Imana iba ishaka ko abantu baba abakire, naho abagera kuri 31%, . . . bakemera ko iyo utuye Imana amafaranga, na yo iguha umugisha ikakongerera amafaranga menshi kurushaho.”—Time.

Imyizerere nk’iyo yuko Imana ishaka ko abantu baba abakire irogeye, cyane cyane mu bihugu byo muri Amerika y’Epfo, urugero nko muri Brezili. Muri ibyo bihugu, abantu benshi bakunda kujya mu madini yizeza abantu ko Imana izabaha umugisha, maze bakaba abakire. Ariko se koko Imana yizeza abantu bayikorera ko bazaba abakire? Ese abagaragu b’Imana ba kera bose bari abakire?

Ni iby’ukuri ko Ibyanditswe bya Giheburayo, bigaragaza ko akenshi ubutunzi bwari ikimenyetso cyerekana ko Imana yahaye abantu umugisha. Urugero, mu Gutegeka kwa Kabiri 8:18, haravuga hati “uzibuke Uwiteka Imana yawe, kuko ari yo iguha imbaraga zikuronkesha ubutunzi.” Ayo magambo yizezaga Abisirayeli ko iyo baza kumvira Imana, bari kuba ishyanga rifite ubutunzi bwinshi.

None se twavuga iki ku bihereranye n’abantu ku giti cyabo? Umugabo wizerwa Yobu yari umutunzi, kandi Satani amaze kumukenesha, Yehova yaramushumbushije amuha ibihwanye n’ibyo yari afite incuro ‘ebyiri’ (Yobu 1:3; 42:10). Aburahamu na we yari umukire. Mu Itangiriro 13:2, havuga ko yari “afite ubutunzi bwinshi bw’amatungo n’ifeza n’izahabu.” Igihe ingabo zishyize hamwe z’abami bane b’i Burasirazuba zafataga mpiri Loti, uwo Aburahamu yari abereye se wabo, yahise ‘atabarana n’umutwe we [w’abantu magana atatu na cumi n’umunani] bigishijwe kurwana, bavukiye mu rugo rwe’ (Itangiriro 14:14). Urugo rwa Aburahamu rwarimo abantu 318 ‘bigishijwe’ kurwana, rugomba kuba rwari runini. Ubwo rero kuba yarashoboraga gutunga uwo muryango mugari, bigaragaza ko yari umutunzi, ufite imikumbi y’amatungo.

Nkuko bigaragara abagaragu b’Imana bizerwa bo mu gihe cyashize, urugero nka Aburahamu, Isaka, Yakobo, Dawidi, Salomo ndetse n’abandi tutavuze, bari abakire. Ariko se ibyo bisobanura ko umuntu wese ukorera Imana azaba umukire? None se, kuba umuntu ari umukene byaba bisobanura ko atemerwa n’Imana? Ingingo ikurikira iri busubize ibyo bibazo.