Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese gukena byaba bigaragaza ko umuntu atemerwa n’Imana?

Ese gukena byaba bigaragaza ko umuntu atemerwa n’Imana?

Ese gukena byaba bigaragaza ko umuntu atemerwa n’Imana?

IMANA yabwiye Abisirayeli iti “ntihazagire abakene baba muri mwe.” Ibyo byari gushoboka kubera ko mu Mategeko yari yarabahaye, harimo ayabasabaga kwita ku bakene no kubaharira imyenda (Gutegeka kwa Kabiri 15:1-4, 7-10). Ku bw’ibyo, nta mukene wari kuba mu Bisirayeli, kubera ko Yehova yari yarabijeje ko azabaha umugisha. Ariko kandi, kugira ngo Abisirayeli babone iyo migisha, bagombaga kumvira amategeko. Nyamara, si ko babigenje.

Icyakora, ibyo ntibisobanura ko byanze bikunze abakene batemerwaga n’Imana, kimwe nuko kuba umukire atari byo byerekanaga ko umuntu yemerwa n’Imana. Abenshi mu bagaragu b’Imana bizerwa bari abakene. Umuhanuzi Amosi yari umukene waragiraga intama, kandi rimwe na rimwe yajyaga akora umurimo w’ubuhinzi (Amosi 1:1; 7:14). Mu gihe cy’umuhanuzi Eliya ubwo inzara yateraga muri Isirayeli, Eliya yatungwaga n’agafu gake n’utuvuta duke yahabwaga n’umupfakazi w’umukene wari umucumbikiye, kandi mu buryo bw’igitangaza, ntibyigeze bishira mu gihe cyose iyo nzara yamaze. Yehova yahaye Eliya n’uwo mupfakazi ibintu by’ibanze bari bakeneye, ariko nta n’umwe muri bo wabaye umukire.—1 Abami 17:8-16.

Abantu bashobora gukena bitewe n’ibintu bibagezeho bibatunguye. Umuntu ashobora kugira impanuka cyangwa akarwara, bigatuma amara igihe nta cyo yimarira, cyangwa akamugara ntiyongere kugira icyo ashobora gukora. Nanone, gupfusha bishobora gutuma umuntu aba imfubyi, cyangwa akaba umupfakazi. Ariko nubwo ibyo bibazo byagera ku muntu, ntibiba bigaragaza ko atemerwa n’Imana. Inkuru ivuga ibya Rusi na Nawomi, ni urugero rutera inkunga rwerekana ko Yehova yita ku bakene abigiranye urukundo. Nubwo Rusi na Nawomi bapfushije abagabo bigatuma baba abakene cyane, Yehova Imana yabahaye umugisha, kandi yita ku byo bari bakeneye.—Rusi 1:1-6; 2:2-12; 4:13-17.

Biragaragara rero ko kuba umuntu ari umukene, atari gihamya yuko atemerwa n’Imana. Abantu babera Yehova Imana indahemuka, bashobora kwizera amagambo y’Umwami Dawidi agira ati “nari umusore none ndashaje, ariko sinari nabona umukiranutsi aretswe, cyangwa urubyaro rwe rusabiriza ibyokurya.”—Zaburi 37:25.

[Ifoto yo ku ipaji ya 8]

Nubwo Rusi na Nawomi bari bakennye cyane, Imana yabahaye umugisha kandi ibitaho ibigiranye urukundo