Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

Ese wagirira icyizere idini ryivanga mu ntambara?

Ese wagirira icyizere idini ryivanga mu ntambara?

Alberto yabaye umusirikare mu gihe cy’imyaka igera ku icumi. Yaravuze ati “ushinzwe iyobokamana mu gisirikare yadusabiraga umugisha, atubwira ati ‘Imana iri kumwe namwe.’ Ariko naribazaga nti ‘ibyo bishoboka bite, kandi ngiye kwica abantu, nyamara Bibiliya ivuga ngo “ntukice?”’”

Ray yari mu ngabo zirwanira mu mazi mu gihe cy’Intambara ya Kabiri y’Isi Yose. Hari igihe yabajije ushinzwe iyobokamana mu gisirikare ati “ese ko winjiye mu bwato udusengera ngo tuzatsinde, abo duhanganye bo ntibafite ubasengera?” Yamushubije ko iby’Imana ari amayobera.

Niba icyo gisubizo yamuhaye nawe wumva kitakunyuze, si wowe wenyine.

ICYO BIBILIYA YIGISHA

Yesu yavuze ko rimwe mu mategeko y’Imana rikomeye kuruta ayandi, ari irivuga ngo “ukunde mugenzi wawe nk’uko wikunda” (Mariko 12:31). Ese Yesu yavuze ko twagombye gukunda bagenzi bacu dushingiye ku gace batuyemo cyangwa igihugu cyabo? Oya. Yabwiye abigishwa be ati “ibyo ni byo bose bazabamenyeraho ko muri abigishwa banjye, nimukundana” (Yohana 13:34, 35). Bari kuzaba bakundana urukundo rudasanzwe ku buryo rwari kuba ikimenyetso kibaranga. Aho kwica bagenzi babo, bari kuzajya bahara ubuzima bwabo ku bwabo.

Abakristo bo mu kinyejana cya mbere bakurikizaga iryo tegeko rya Yesu. Hari igitabo cyagize kiti “abakurambere ba kiliziya, harimo Tertullien na Origène, bemeje ko Abakristo batari bemerewe kwica abantu, ibyo bikaba byaratumaga batajya mu ngabo z’Abaroma.”—The Encyclopedia of Religion.

BYIFASHE BITE KU BAHAMYA BA YEHOVA?

Kubera ko Abahamya ba Yehova baba mu bihugu hafi ya byose, hari igihe ubasanga mu bihugu bibiri bishyamiranye. Ariko bakora uko bashoboye bagakomeza kugaragaza ikimenyetso kibaranga cy’urukundo.

Ese abayobozi b’amadini bigeze bigisha abantu gukundana urukundo nyakuri rwa gikristo?

Urugero, igihe mu Rwanda habaga jenoside yakorewe Abatutsi mu mwaka wa 1994, Abahamya ba Yehova ntibigeze bagira aho babogamira. Abahamya bo mu bwoko bumwe bemeraga guhara amagara yabo bagahisha bagenzi babo bo mu bundi bwoko. Igihe Abahamya babiri b’Abahutu bari barahishe abavandimwe babo b’Abatutsi batahurwaga, interahamwe zarababwiye ziti “mugomba gupfa kuko mwacikishije Abatutsi.” Ikibabaje ni uko abo Bahamya bombi b’Abahutu baje kwicwa.—Yohana 15:13.

Ubitekerezeho iki? Ese ibyo Abahamya ba Yehova bakora, bihuje n’amagambo Yesu yavuze ku birebana n’urukundo rurangwa no kwigomwa?