Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

IBIGANIRO BAGIRANA NA BAGENZI BABO

Ese koko Imana izi imibabaro duhura na yo?

Ese koko Imana izi imibabaro duhura na yo?

Nimucyo dusuzume uko ikiganiro Abahamya ba Yehova bagirana na bagenzi babo gishobora kuba giteye. Reka tuvuge ko Umuhamya witwa Roza yasuye umugore witwa Kampire.

KUKI YARETSE IBI BINTU BIKAMBAHO?

Roza: Uyu munsi ndimo ndaha abantu bo muri aka gace iyi nyandiko ifite umutwe uvuga ngo Mbese wifuza kumenya ukuri? Akira nawe.

Kampire: Ese iravuga iby’Imana?

Roza: Yego. Dore ibibazo bitandatu biri ku ipaji ibanza. Muri ibi bibazo, ni ikihe. . .

Kampire: Nushaka ubyihorere, kuko dukomeje waba urimo utakaza igihe cyawe.

Roza: Kuki uvuze utyo?

Kampire: Mu by’ukuri, sinzi niba n’Imana ibaho.

Roza: Nshimishijwe n’uko umbwije ukuri. Ariko se uko ni uko usanzwe ubibona?

Kampire: Oya, nakuze njya mu rusengero, ariko mperukayo kera.

Roza: Ndabyumva. Ariko uzi ko ntakwibwiye di! Nitwa Roza.

Kampire: Nanjye nitwa Kampire.

Roza: Nishimiye kubonana nawe Kampi!

Kampire: Nanjye ni uko.

Roza: Kampi, rwose sinazanywe no kuguhatira kwemera ibyo nizera. Ariko ngize amatsiko. Ese hari ikintu cyihariye cyatumye utemera ko Imana ibaho?

Kampire: Yego. Byatewe n’uko mama yagonzwe n’imodoka, ubu hakaba hashize imyaka 17.

Roza: Yoo! Birababaje disi. Yarakomeretse se?

Kampire: Yego, ndetse kuva icyo gihe yaramugaye ku buryo adashobora kwivana aho ari.

Roza: Birababaje pe! Bigomba kuba byaragushenguye umutima.

Kampire: Wahora ni iki! Njya nibaza nti “niba Imana ibaho, kuki ireka ibi byose bikambaho? Kuki ireka tukababara bigeze aha?”

ESE KUBYIBAZA NI BIBI?

Roza: Ibyo uvuga birumvikana rwose, kandi agahinda kawe gafite ishingiro. Iyo duhuye n’imibabaro, kwibaza impamvu duhuye na yo ni ibisanzwe. Kandi koko, hari abagabo n’abagore benshi ba kera kandi b’indahemuka babyibajije.

Kampire: Ni byo se?

Roza: Yego. Ese wakwemera ko nkwereka urugero muri Bibiliya?

Kampire: Byanshimisha rwose.

Roza: Reka turebe icyo umuhanuzi Habakuki yabajije Imana, nk’uko bivugwa muri Habakuki 1:2, 3. Hagira hati “Yehova we, nzageza ryari ngutakira utanyumva? Ko ngutakira ngo unkize urugomo ntunkize, nzagutakira ngeze ryari? Kuki utuma mbona ibibi, ugakomeza kurebera ubugizi bwa nabi? Kuki ubusahuzi n’urugomo biri imbere yanjye, kandi se kuki hariho intonganya n’amakimbirane?” Ese ibyo bibazo ntibimeze nk’ibyo wibajije?

Kampire: Yego.

Roza: Imana ntiyigeze irakarira Habakuki bitewe n’uko yabajije ibyo bibazo, cyangwa ngo imubwire ko nta kwizera afite.

Kampire: Ibyo birashishikaje.

YEHOVA NTASHIMISHWA N’UKO ABANTU BABABARA

Roza: Bibiliya yigisha ko Imana izi imibabaro duhura na yo kandi ko itwitaho.

Kampire: Ubwo se ushatse kuvuga iki?

Roza: Reka dufate urugero rw’ibivugwa aha ngaha mu Kuva 3:7. Wasoma uwo murongo se?

Kampire: Reka mpasome. Hagira hati “Yehova arongera ati ‘nabonye rwose akababaro k’ubwoko bwanjye buri muri Egiputa, kandi numvise gutaka kwabo batakishwa n’ababakoresha uburetwa, kuko nzi neza imibabaro yabo.’”

Roza: Urakoze cyane. None se ukurikije ibivugwa muri uyu murongo, iyo abagize ubwoko bw’Imana bahuye n’imibabaro, irabibona?

Kampire: Yee, irabibona.

Roza: Ni byo, irabibona rwose. Ongera urebe amagambo asoza uwo murongo. Imana yaravuze iti “nzi neza imibabaro yabo.” Ese Imana idakunda abantu cyangwa ngo ibiteho, yavuga amagambo nk’ayo?

Kampire: Oya.

Roza: Birumvikana ko kumenya ibibazo umuntu afite, bitandukanye no kugira icyo ubikoraho.

Kampire: Ibyo ni ukuri.

Roza: Mu gihe ukizirikana ibyo, reka dusome indi nkuru ivuga iby’imibabaro ubwoko bw’Imana bwahuye na yo. Iyo nkuru iboneka muri Yesaya 63:9. Amagambo abimburira uwo murongo agira ati “igihe cyose babaga bafite imibabaro, na we byaramubabazaga.” Ese urumva Imana yarababazwaga n’uko ubwoko bwayo bwari bumerewe?

Kampire: Yego, ndumva byarayibabazaga.

Roza: None rero Kampire, burya Imana itwitaho; ntishaka ko tubabara. Iyo tubabaye, na yo irababara.

KUKI IMANA YATINZE GUKURAHO IBIBI?

Roza: Mbere y’uko ngenda, hari ikindi kintu nifuzaga ko tuganiraho.

Kampire: Nta kibazo!

Roza: Reka dusuzume icyo Bibiliya ivuga ku birebana n’imbaraga z’Imana. Umurongo mpise nibuka ni uwo muri Yeremiya 10:12. Ese wawusoma?

Kampire: Cyane rwose. Haravuga ngo “ni we waremesheje isi imbaraga ze, ashimangiza ubutaka ubwenge bwe, kandi abambisha ijuru ubuhanga bwe.”

Roza: Urakoze. Dutekereze gato ku bivugwa muri uyu murongo. Ese ubwo Imana, ntiyakoresheje imbaraga nyinshi igihe yaremaga isanzure ry’ikirere n’ibirimo byose?

Kampire: Birumvikana.

Roza: None se niba Imana ifite imbaraga zo kurema ibyo byose, ubwo ntifite n’imbaraga zo kurinda ibiremwa byayo?

Kampire: Yego.

Roza: Tugaruke ku kibazo cya mama wawe. Kuki ubabazwa n’uko amerewe?

Kampire: Ni uko ari mama kandi nkaba mukunda.

Roza: None se uramutse ufite ububasha bwo kumukiza, ntiwamukiza?

Kampire: Umva nawe ra!

Roza: Tekereza ku cyo ayo magambo asobanura. Bibiliya ivuga ko Imana ibona imibabaro duhura na yo, ko ibabarana natwe kandi ko ifite imbaraga zidasanzwe. Ese ubwo uriyumvisha ukuntu byayisabye imbaraga nyinshi kugira ngo yifate, ntihite ituvaniraho imibabaro?

Kampire: Uzi ko ibyo ntari narigeze mbitekerezaho di!

Roza: Ese ubwo ntiyaba ifite impamvu zumvikana zituma idahita ikemura ibibazo byacu? *

Kampire: Hmm. Ndumva rwose izifite.

Roza: Yewe, ndumva telefoni yawe isona. Reka nzagaruke ubutaha maze dusubukure iki kiganiro.

Kampire: Urakoze. Rwose uzagaruke. *

Ese hari ikibazo cyihariye gishingiye kuri Bibiliya wigeze wibaza? Ese waba ufite amatsiko yo gusobanukirwa imyizerere y’Abahamya ba Yehova, cyangwa bimwe mu bikorwa byo mu rwego rw’idini bakora? Niba ari uko bimeze, ntuzatindiganye kubibaza Umuhamya uzongera guhura na we. Azishimira kuganira nawe kuri ibyo bibazo.

^ par. 61 Niba wifuza ibindi bisobanuro, reba igice cya 11 mu gitabo Ni iki mu by’ukuri Bibiliya yigisha?, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.

^ par. 64 Ingingo izakurikiraho muri izi ngingo z’uruhererekane izasobanura impamvu Imana ireka imibabaro ikabaho.