Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE ABAPFUYE BAZAZUKA?

Hari ibihe byiringiro ku bantu bapfuye?

Hari ibihe byiringiro ku bantu bapfuye?

Ese abapfuye bashobora kongera kuba bazima?

IGISUBIZO BIBILIYA ITANGA. “Igihe kigiye kugera, maze abari mu mva bose bumve ijwi rya [Yesu] bavemo.Yohana 5:28, 29.

Yesu yahanuye ko igihe Ubwami bwe buzaba butegeka abapfuye bazava mu mva. Fernando twavuze mu ngingo ibanziriza iyi, yaravuze ati “igihe nasomaga ku ncuro ya mbere amagambo yo muri Yohana 5:28, 29, naratangaye cyane. Ayo magambo yatumye ngira ibyiringiro bihamye, ntangira kumva ko ibyiza biri imbere.”

Umugabo w’indahemuka witwaga Yobu yiringiraga ko napfa Imana izamuzura. Yobu yarabajije ati “ese umugabo w’umunyambaraga apfuye, yakongera kubaho?” Hanyuma yasubizanyije icyizere agira ati “mu minsi yose y’imirimo yanjye y’agahato [mu mva], nzategereza kugeza igihe nzabonera ihumure. Uzahamagara nanjye nkwitabe.”Yobu 14:14, 15.

Kuba Lazaro yarazutse bitwizeza ko umuzuko uzabaho

Inyigisho y’umuzuko ntiyari nshyashya kuri Marita mushiki wa Lazaro. Lazaro amaze gupfa Yesu yabwiye Marita ati “musaza wawe arazuka.” Marita yaramushubije ati “nzi ko azazuka ku muzuko wo ku munsi wa nyuma.” Hanyuma Yesu yaramubwiye ati “ni jye kuzuka n’ubuzima. Unyizera wese naho yapfa, azongera abe muzima” (Yohana 11:23-25). Hanyuma Yesu yazuye Lazaro. Iyo nkuru ishimishije cyane, iduha umusogongero w’ibintu bikomeye kurushaho bizabaho mu gihe kizaza. Tekereza ukuntu bizaba bimeze, igihe hirya no hino ku isi abantu bazaba bazuka!

Ese hari abazazukira kujya mu ijuru?

IGISUBIZO BIBILIYA ITANGA. Ijambo ry’Imana rivuga ko umuzuko wa Yesu utandukanye n’iy’abandi umunani bazutse bavugwa muri Bibiliya. Abo bantu umunani bazukiye hano ku isi. Bibiliya ivuga iby’umuzuko wa Yesu igira iti “Yesu Kristo yagiye mu ijuru none ubu ari iburyo bw’Imana” (1 Petero 3:21, 22). Ese Yesu ni we wenyine wazutse akajya mu ijuru? Yesu yari yarabwiye abigishwa be ati “niba ngiye kubategurira umwanya, nzagaruka kandi nzabakira iwanjye, kugira ngo aho ndi abe ari ho namwe muba.”Yohana 14:3.

Kristo yagiye mu ijuru hanyuma yitegura kwakira bamwe mu bigishwa be. Abazukira kujya mu ijuru ni abantu 144.000 (Ibyahishuwe 14:1, 3). Ariko se abo bigishwa ba Yesu b’inkoramutima bazaba bagiye gukora iki mu ijuru?

Bazaba bafite akazi kenshi. Ibyanditswe bigira biti “umuntu wese uzuka mu muzuko wa mbere arahirwa kandi ni uwera; urupfu rwa kabiri ntirubasha kugira icyo rutwara abantu nk’abo, ahubwo bazaba abatambyi b’Imana na Kristo, kandi bazategekana na we ari abami mu gihe cy’imyaka igihumbi” (Ibyahishuwe 20:6). Abazukira kujya mu ijuru bazaba abami n’abatambyi, bafatanye na Kristo gutegeka isi.

Abandi bazazuka ni ba nde?

IGISUBIZO BIBILIYA ITANGA. Intumwa Pawulo yagize ati “mfite ibyiringiro ku Mana, ari na byo byiringiro aba bantu na bo bafite, ko hazabaho umuzuko w’abakiranutsi n’abakiranirwa.”Ibyakozwe 24:15.

Ijambo ry’Imana ritwizeza ko abantu babarirwa muri za miriyari bapfuye bazazuka

Muri abo ‘bakiranutsi’ Pawulo yavuze harimo ba nde? Reka turebe bamwe muri bo. Igihe umugaragu w’Imana witwaga Daniyeli yari ageze mu marembera y’ubuzima bwe yarabwiwe ngo “uzaruhuka. Ariko ku iherezo ry’iminsi uzahaguruka uhagarare mu mugabane wawe” (Daniyeli 12:13). Daniyeli azazukira he? Bibiliya igira iti “abakiranutsi bazaragwa isi, kandi bazayituraho iteka ryose” (Zaburi 37:29). Nanone Yesu yagize ati “hahirwa abitonda, kuko bazaragwa isi” (Matayo 5:5). Daniyeli n’abandi bagabo n’abagore babaye indahemuka bazazukira kuba ku Isi iteka ryose.

Naho se “abakiranirwa” Pawulo yavuze ni ba nde? Ni abantu babarirwa muri za miriyari babaye ku isi hanyuma bagapfa. Abenshi muri bo ntibigeze bigishwa ukuri ko muri Bibiliya ngo babone uko bashyira mu bikorwa ibyo ivuga. Nibamara kuzuka, bazigishwa bamenye Yehova * na Yesu kandi babakunde (Yohana 17:3). Abemera gukorera Imana bose bazagororerwa kubaho iteka nk’uko na yo ihoraho iteka.

Abemera gukorera Imana bose bazahabwa ingororano yo kuzabaho iteka bishimye, kandi bafite ubuzima buzira umuze

Isi izaba imeze ite?

IGISUBIZO BIBILIYA ITANGA. Imana “izahanagura amarira yose ku maso yabo, kandi urupfu ntiruzabaho ukundi” (Ibyahishuwe 21:4). “Bazubaka amazu bayabemo, kandi bazatera inzabibu barye imbuto zazo.”Yesaya 65:21.

Ngaho tekereza ukuntu kuba muri iyo si bizaba bimeze, uri kumwe n’abawe bazaba bazutse! Ariko se ni iki kitwemeza ko umuzuko uzabaho?

^ par. 15 Bibiliya igaragaza ko izina ry’Imana ari Yehova.