Soma ibirimo

Reba urutonde rw'ibirimo

INGINGO YO KU GIFUBIKO | ESE ABAPFUYE BAZAZUKA?

Ni iki kitwizeza ko abapfuye bazazuka?

Ni iki kitwizeza ko abapfuye bazazuka?

Ese kwizera ko abapfuye bazazuka ni ubupfapfa? Intumwa Pawulo si uko yabibonaga. Yarahumekewe maze arandika ati “niba ari muri ubu buzima gusa twiringira Kristo, turi abo kugirirwa impuhwe kurusha abandi bantu bose. Ariko noneho, Kristo yazuwe mu bapfuye aba umuganura w’abasinziriye mu rupfu” (1 Abakorinto 15:19, 20). Pawulo yemeraga ko umuzuko uzabaho nta kabuza. Ikibyemeza ni uko na Yesu yazutse * (Ibyakozwe 17:31). Pawulo yise Yesu “umuganura” kuko Yesu ari we wa mbere wazukiye kubaho iteka. Niba Yesu ari uwa mbere mu bazutse, birumvikana ko hari n’abandi bazazukira kubaho iteka.

Yobu yabwiye Imana ati “uzifuza cyane kureba umurimo w’amaboko yawe.”Yobu 14:14, 15.

Hari ikindi kimenyetso kitwemeza ko umuzuko uzabaho. Yehova ni Imana ivugisha ukuri. Bibiliya ivuga ko ‘Imana idashobora kubeshya’ (Tito 1:2). Yehova ntiyigeze abeshya kandi ntazigera abeshya. Ese yadusezeranya ko azazura abapfuye, akagaragaza ko abishoboye hanyuma ntabikore? Ibyo ntibishoboka.

Kuki Yehova azazura abantu? Ni uko abakunda. Yobu yaribajije ati “ese umugabo w’umunyambaraga apfuye, yakongera kubaho? Uzahamagara nanjye nkwitabe. Uzifuza cyane kureba umurimo w’amaboko yawe” (Yobu 14:14, 15). Yobu yizeraga adashidikanya ko Se wo mu ijuru umukunda yifuzaga cyane kumuzura. Ese Imana yarahindutse? Bibiliya isubiza igira iti “ndi Yehova; sinigeze mpinduka” (Malaki 3:6). Na n’ubu Imana yifuza kuzura abapfuye bakabaho neza kandi bishimye. Ibyo ni byo umubyeyi wese wuje urukundo yakwifuriza umwana we. Aho Yehova atandukaniye n’umubyeyi w’umuntu ni uko we afite ubushobozi bwo gukora ibyo yifuza byose.Zaburi 135:6.

Urupfu ni ikibazo giteye ubwoba ariko Imana ifite umuti wacyo

Yehova azaha Umwana we ubushobozi bwo kumara agahinda ababuze ababo maze bishime. None se Yesu abona ate umuzuko? Mbere yo kuzura Lazaro, Yesu yitegereje ukuntu bashiki ba Lazaro n’incuti ze bari bashenguwe n’ishavu maze na we “ararira” (Yohana 11:35). Ikindi gihe Yesu yahuye n’umupfakazi w’i Nayini wari wapfushije umwana we w’ikinege, maze Yesu ‘amugirira impuhwe, aramubwira ati “wikomeza kurira.” ’ Ako kanya yahise azura uwo mwana (Luka 7:13). Ibyo bigaragaza ko Yesu ababazwa cyane no kuba abantu bapfa kandi ko yiyumvisha agahinda gaterwa no gupfusha. Bityo rero azashimishwa cyane no kumara agahinda abapfushije ababo bo hirya no hino ku isi, bongere bishime.

Ese wigeze kugira agahinda bitewe no gupfusha? Ushobora kwibwira ko urupfu rudashobora kuvaho. Ariko Imana izaruvanaho, izure abantu ikoresheje Umwana wayo. Zirikana ko Imana yifuza ko nawe wazaba uhari icyo gihe, ukazabona abawe bazutse maze ukabahobera. Tekereza ukuntu uzashimishwa no kubana na bo ubuziraherezo, mukorana imishinga y’iteka!

Lionel twigeze kuvuga yaravuze ati “amaherezo naje kwiga ibyerekeye umuzuko. Mu mizo ya mbere bambwiraga ko umuzuko uzabaho, ariko nkabishidikanyaho. Ariko nyuma yo gusuzuma icyo Bibiliya ibivugaho, naje kwemera ko umuzuko uzabaho koko. Ubu mfite amatsiko yo kuzabona sogokuru yazutse.”

Ese wifuza kumenya byinshi kurushaho ku birebana n’umuzuko? Abahamya ba Yehova bazakwereka impamvu bemera badashidikanya ko umuzuko uzabaho, bakoresheje Bibiliya yawe. *

^ par. 3 Niba wifuza ibindi bisobanuro byemeza ko Yesu yazutse, reba igitabo kivuga ko Bibiliya yaturutse ku Mana (La Bible : Parole de Dieu ou des hommes ?), ku ipaji ya 78-86, cyanditswe n’Abahamya ba Yehova.