Imigani 19:1-29

  • Umuntu ugira ubushishozi atinda kurakara (11)

  • Umugore uhora atongana ameze nk’igisenge gihora kiva (13)

  • Umugore w’umunyabwenge atangwa na Yehova. (14)

  • Jya ukosora umwana wawe bigishoboka (18)

  • Kumvira inama bigaragaza ubwenge (20)

19  Ibyiza ni ukuba umukene ukora ibikwiriye,Aho kuba umuntu utagira ubwenge, uvuga ibinyoma.   Si byiza ko umuntu abaho adafite ubumenyi,Kandi umuntu uhubuka, akora icyaha.   Ubwenge buke bw’umuntu butuma akora ibibi,Yarangiza akarakarira Yehova.   Iyo umuntu ari umukire agira inshuti nyinshi,Ariko umukene we n’inshuti ze ziramuta.   Umutangabuhamya ushinja ibinyoma ntazabura guhanwa,Kandi umuntu uhora abeshya azabizira.   Abantu benshi baba bashaka kuba inshuti z’umukire,Kandi buri wese aba ashaka kuba inshuti y’umuntu utanga.   Abavandimwe b’umukene bose baramwanga,Kandi inshuti ze zikarushaho kumuhunga. Abakurikira ashaka kugira icyo abasaba bakamwirengagiza.   Umuntu ushaka ubwenge aba yigirira neza, Kandi umuntu uha agaciro ubushishozi azagira icyo ageraho.   Umutangabuhamya ushinja ibinyoma azahanwa,Kandi uhora abeshya azarimbuka. 10  Umuntu utagira ubwenge ntakwiriye kuba mu iraha,Kandi ntibikwiriye ko umugaragu ategeka ibikomangoma. 11  Ubushishozi bw’umuntu butuma atinda kurakara,Kandi kwirengagiza amakosa bituma yubahwa. 12  Umwami warakaye aba ameze nk’intare itontoma,Ariko umwami ugaragaza ineza aba ameze nk’ikime kiri ku byatsi. 13  Umwana utagira ubwenge ateza papa we ibibazo,Kandi umugore ugira amahane aba ameze nk’igisenge gihora kiva. 14  Inzu n’ubutunzi umuntu abiragwa na papa we,Ariko umugore w’umunyabwenge atangwa na Yehova. 15  Ubunebwe butera ibitotsi byinshi,Kandi umunebwe azicwa n’inzara. 16  Ukomeza gukurikiza amategeko aba arinda ubuzima bwe,Ariko umuntu utagira icyo yitaho azapfa. 17  Ugiriye neza uworoheje aba agurije Yehova,Kandi azamuhembera iyo neza. 18  Jya ukosora umwana wawe bigishoboka,Kugira ngo napfa utazabibazwa. 19  Umuntu urakara cyane azabibazwa,Kandi niyo wamukiza, uzajya uhora ubikora. 20  Jya wumvira inama kandi wemere gukosorwa,Kugira ngo mu gihe kizaza uzabe umunyabwenge. 21  Umuntu aba afite imigambi myinshi mu mutima,Ariko icyo Yehova ashaka ni cyo gikorwa. 22  Urukundo umuntu agaragariza abandi ni rwo rutuma akundwa,Kandi ibyiza ni ukuba umukene aho kuba umunyabinyoma. 23  Gutinya Yehova biyobora ku buzima.Bituma umuntu asinzira neza kandi nta kimutera ubwoba. 24  Umunebwe akoza intoki mu byokurya,Ariko no kwitamika ubwabyo bikamunanira. 25  Jya uhana umuntu useka abandi, kugira ngo utaraba inararibonye abe umunyabwenge.Nanone ujye ucyaha umuntu ujijutse kugira ngo arusheho kugira ubumenyi. 26  Umwana ufata papa we nabi kandi akirukana mama we,Aba ari umwana ukora ibiteye isoni kandi bigayitse. 27  Mwana wanjye, nureka gutega amatwi inama ugirwa,Bizatuma uyoba ureke amagambo y’ubwenge. 28  Umutangabuhamya mubi asuzugura ubutabera,Kandi ababi bishimira gukora ibibi nk’uko bashimishwa no kurya. 29  Abantu baseka abandi bazahanwa,Kandi abantu batagira ubwenge bazakubitwa inkoni mu mugongo.

Ibisobanuro ahagana hasi